Ibihe by’urwibutso bikomoka ku itsinda rya Urban Boys biracyari bishya mu mitima y’ababakunze mu gihe cy’imyaka irenga 10 bamaze mu muziki; ku buryo bamwe bamaze iminsi bahahirira ku mbuga nkoranyambaga na mpuzamahanga bibaza ku igaruka ry’iri tsinda ribitse Primus Guma Guma Supers Stars.
Itsinda ry’abasore b’abanyamujyi ‘Urban Boys’ ryari
rigizwe na Humble Jizzo usigaye ubarizwa mu gihugu cya Kenya, Niyibikora Safi
Madiba usigaye abarizwa muri Canada ndetse na Nizzo Kaboss ubarizwa i Kigali.
Humble Jizzo ari muri kiriya gihugu ku mpamvu
z’umuryango we, Safi yakoremereje umuziki muri Canada kandi aritegura gukora
igitaramo cye bwite ku wa 30 Ukuboza 2023, ni mu gihe Nizzo aherutse gutangira
gukora ibiganiro anyuza ku rubuga rwa Youtube, bishamikiye ku muziki n’ubuzima
bwe.
Unyujije amasomo mu bikorwa by’aba bombi ubona ko Safi
Madiba ariwe wakomeje ibikorwa by’umuziki, kuko aherutse gushyira ku isoko
Album ye yise “Back to Life” kandi agaragaza inyota yo kuticisha irungu abafana
be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Mu kiganiro aherutse kugirana na KT, Nshimiyimana
Mohamed [Nizzo] yavuze ko we na bagenzi be bamaze iminsi mu biganiro biganisha
ku kuba babyutsa iri tsinda bakongera gukora umuziki.
Uyu muhanzi yavuze ko akumbuye kongera kubona bagenzi
be bari kumwe nk’itsinda bashimisha Abanyarwanda. Yavuze ati “Nkumbuye bagenzi
banjye bose bari ku rubyiniro bari gutanga ibyishimo ku banyarwanda.”
Nizzo Kaboss aravuga ibi mu gihe abagize itsinda Sauti
Sol baherutse gutandukana nyuma y’imyaka 18 yari ishize bunze ubumwe, kandi
buri wese agaragaza ko yiteguye gukora ibikorwa bye.
Sauti Sol babanje guhisha ko batandukanye, ndetse
umwaka ushize byaravuzwe babyamaganira kure. Ariko mu minsi ishize bakoze
ibitaramo byashyize akadomo ku rugendo rw’abanyamuziki.
Ibi byahise bituma abarimo Bien-Aimé Baraza bamamaraza
mu muziki, ndetse ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere ku wa 19
Ugushyingo 2023.
Ukoresha izina rya Kemnique kuri Twitter, agaragaza ko
atemera ibijyanye no kuba abagize itsinda bakongera kwihuriza hamwe bagakora
umuziki kuko hari benshi babigerageje bikanga.
Yavuze ati “Biragoye kuzabona itsinda ryatandukanye
ngo ryongere risubirane bibe umusaruro, aba (Urban Boys) baje kudutera umwanya
bashatse babireka, ngaho ni mutegereze muzabona.”
Nizzo we avuga ko ibiganiro bigeze kuri 70% kandi bitanga
icyizere cy’uko iri tsinda ryakongera gusubiza.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Humble Jizzo yavuze ko
kwihuza bagakora itsinda ari ibintu bigoye, ariko ko nk’abavandimwe batabura
umushinga bahuriraho.
Yavuze ati “Nabwo navuga ko kongera gukora nk’itsinda
rya batatu nabiha amahirwe menshi ariko kugira ‘Project’ cyangwa ibikorwa bya batatu
birashoboka ariko bitavuze ko ari itsinda rya batatu ryagarutse.”
Humble
yashimangiye ko kongera kwihuza nk’itsinda biri kure cyane, ariko ni ibintu
bishoboka igihe impande zombi zaba zibyemeranyije.
Akomeza ati “Biri kure! Ariko ntibivuze ko
bitashoboka. Ariko birasaba ingufu n’impamvu zagutse.”
Iri tsinda ryatandukanye byeruye ku wa 04 Ugushyingo
2017, nyuma y’uko Safi Madiba atangaje ko yavuyemo mu buryo budasubirwaho.
Urban Boys yatangiye ibikorwa nk’itsinda mu 2007. Ni
nyuma y’uko Nizzo wigaga muri Sefotek, Humble Jizzo wigaga muri Kaminuza Nkuru
y’u Rwanda na Safi Madiba wigaga i Gitwe biyemeje gukora umuziki mu buryo by’umwuga;
itsinda rivukira i Huye.
Hari inyandiko zimwe zigaragaza ko Urban Boys
yatangiye igizwe n’abatanu barimo Rino G na Skotty baje kuvamo mu minsi ya
mbere, hasigara batatu.
Humble Jizzo [Uri iburyo] yatangaje ko kongera kwihuza nk’itsinda biri kure nk’izuba
James Manzi [Humble Jizzo] avuga ko nka Urban Boys
bashobora kugira umushinga bahurira mu buryo bworoshye kurusha gukorana
indirimbo
Iri tsinda ryarakunzwe karahava mu ndirimbo zirimo nka 'Barahurura', 'Umwanzuro', 'Ishyamba', 'Ntakibazo', 'Bibaye', Indahiro', 'Fata Fata', 'kubita' n'izindi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UMWANZURO’ YA URBAN BOYS
TANGA IGITECYEREZO