Kigali

Miliyoni 44 Frw Titi Brown yahombye afunzwe zizabazwa nde?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:14/11/2023 14:13
0


Hashize iminsi mike Ishimwe Thierry’Titi Brown’ agizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya M.J. aho yamaze imyaka 2 afunze. Agifungurwa ku mbuga nkoranyambaga hibajijwe niba adashobora kuregera indishyi z’akababaro z’igihe yataye ari gukirikiranwa ku cyaha atakoze.



Ku itariki 10 Ugushyingo 2023 nibwo Titi Brown yagizwe umwere n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Yari itariki n'ubundi yaterewe muri yombi dore ko yafashwe ku itariki 10 Ugushyingo 2021. Bivuze ko imyaka 2 yayujuje afunze. Akimara kurekurwa akagirwa umwere ku mbuga nkoranyambaga abatazi ibijyanye n’amategeko banditse ko’Titi Brown akwiriye indishyi kuko bamutesheje igihe”.


 Amakuru agera ku InyaRwanda ahamya ko Titi Brown yatawe muri yombi yari businye amasezerano muri BK Arena akaba umubyinnyi uhoraho muri buri gitaramo cyangwa se ibirori byose kihabereye. Ntabwo hazwi amafaranga yari gusinyira ariko nanone ni akayabo.

 

Amategeko agira ibyayo bitandukanye n’intekerezo z’abo ku mbuga nkoranyambaga

Umuntu ufunguwe arangwa no guturika akarira agapfukama agashima Imana. Yaba arengana yaba yarakoze icyaha amarangamutima aramuganza akitsa umutima akibuka aho avuye akareba hejuru agashima Imana.


Umuntu wese ufite uwe ufunze uzumva akubwira ko utakabaye wifuriza umuntu gufungwa kuko si ibintu byiza. Iyo usuye ufunzwe nibwo ubona ko abayeho bitandukanye nawe uri hanze widegembya. No kuba mwaganira wamusuye aba ari imbere ya senyenge nawe uri inyuma yazo ku buryo uhava ubonye ishusho nyayo yo gufungwa.


Imibereho y’abafunze yo ni ibindi bindi kuko utabasha kwiyakira ahakura ihungabana nk'uko Titi Brown yabibwiye InyaRwanda. Ati:”Mumbe hafi hariya hantu mpakuye ihungabana”.

 

Mu rubanza rwo ku itariki 13 Ukwakira 2023 umunyamategeko wunganiraga Titi Brown, Me Mbonyimpaye Elias yabwiye Urukiko ko umukiriya we yahombye miliyoni 44 Frw mu gihe cy’imyaka 2 amaze afunzwe. Me. Mbonyimpaye Elias yasobanuye ko uwo yunganira buri kwezi yinjizaga Miliyoni 2 Frw avuye mu biraka byo kubyina.


Urebye kuva atawe muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021 kugeza agizwe umwere ku itariki 10 Ugushyingo 2023 nibwo imyaka 2 yuzuye . Bivuze ko yakabaye aregera indishyi ya miliyoni 48 Frw ariko mu gihe yaba agaragaza ibyemeza ko ariya mafaranga yayinjizaga. Kuko urukiko rusaba ibimenyetso bifatika ntabwo rugendera ku marangamutima.

 

Itegeko riteganya iki ku myaka 2 y’Impfabusa?


Igihe ufunzwe imyaka 2 cyangwa irenga ukagirwa umwere nta tegeko riteganya guhabwa indishyi y’igihombo watakarije muri gereza. Bwana Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa guverinoma yasobanuye ko Abadepite aribo bakwiriye gutora iryo tegeko kuko nta rihari. Yabwiye Primo Media Rwanda ati:”Ahubwo abantu nibabisabe, ufunzwe ajye aregera indishyi. Umunsi abanyarwanda babisabye cyangwa se abadepite bagatora iryo tegeko bizakorwa. Wenda nirijyaho uwafunzwe azajya arega Urukiko, uwamureze, gereza cyangwa se uwamubeshyeye na Leta wayirega kuko muri Amerika biraba. Biterwa n’amategeko igihugu kigenderaho.


Tuzarebe niba Abanyarwanda ariko babishaka. Niba igihugu gituwe na Miliyoni 12 ugasanga ku mbuga nkoranyambaga abaturage Miliyoni 2.5 barabisaba byakorwa kuko abadepite nibo batora amategeko ariko nta nzira ifunze kuko n’ahandi biraba”.

 

Ni nde ukwiye kuryozwa indishyi za Miliyoni 48 Frw

 

 Uwavugwaga ko yasambanyijwe (M.J) ari kumwe n’umubyeyi we nibo bari abatangabuhamya mu rubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Ishimwe Thierry’Titi Brown’ bivuze ko hari itegeko riteganya kuregera indishyi hakarezwe bariya bajyanye mu nkiko Titi Brown.


Itegeko ryo mu gitabo mpanabyaha gitaganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko Umuntu wese urega undi ku mugenzacyaha, ku mushinjacyaha cyangwa ku mucamanza kandi azi neza ko amubeshyera, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko , ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya y’ibihumbi Magana atatu (300,000 Frw) ariko atarenze ibihumbi Magana atanu (500,000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

TITI BROWN YATANGIJE GO FUND ME YO KUMUSUBIZA MU BUZIMA BUSANZWE


TERA INKUNGA TITI BROWN

TITI BROWN YAGIZWE UMWERE

">

">

">

">

">

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND