Byiringiro Lague rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi yatangaje ko igihe kigeze bakikiraho igisebo bamaranye igihe mu Amavubi, bagashimisha abanyarwanda.
Kuri
uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo ni bwo Byiringiro Lague yageze mu Rwanda avuye
muri Suwede, aho aje kwitabira imikino ibiri u Rwanda rugiye gukina, mu gushaka
itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.
Ubwo
yageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali, Byiringiro Lague yaganiriye na
InyaRwanda avuga ko nk'abakinnyi bumva ko kuri uyu wa Gatatu bakina na Zimbabwe
bagomba gutsinda bakikuraho igisebo.
Byiringiro Lague abajijwe ingamba n'uko abona umukino w'ikipe y'igihugu, yavuzeko igihe kigeze bagatsinda, yagize ati “Kuri iyi nshuro tugomba gutsinda. Tugomba gutsinda kuko sinzi niba nabyita igisebo, tumaze igihe dufite igisebo kubera kudatsinda ngo duhe abanyarwanda ibyishimo.
Intego nzanye rero ni uguha abanyarwanda
ibyishimo nkafatanya na bagenzi banjye tukitwara neza abanyarwanda bakongera
bakagaruka ku kibuga bishimye, bakaza gufana ikipe yabo bayishyigikiye."
Byiringiro
Lague yatangiye gukinira ikipe y'igihugu "Amavubi" mu 2021, naramuka agiye mu kibuga
kuri uyu wa Gatatu azaba ari umukino 10 akiniye u Rwanda.
Byiringiro Lague w'imyaka 23, azwiho kugira umuvuduko ndetse no kudatinya ba myugariro
Umukino wa mbere u Rwanda rurawukina kuri uyu wa Gatatu kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye ku i saa 15:00 pm
TANGA IGITECYEREZO