RFL
Kigali

Byadogereye! Amwe mu mafoto ari kuvugisha abantu mu iserukiramuco rya Nyege Nyege

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/11/2023 22:38
0


Mu gihugu cya Uganda hari kubera iserukiramuco rya Nyege Nyege ritavugwaho rumwe n'abayobozi bo muri Uganda ndetse no ku isi hose kubera imico itari myiza bavuga ko ibera muri iri serukiramuco rihuza imbaga nyamwinshi.



Rimwe mu iserukiramuco rivugwa cyane muri Afurika y'Iburasirazuba ni Nyege Nyege ibera mu gihugu cya Uganda igahuza abantu uruvunganzoka bavuye muri Uganda ndetse no hanze y'iki gihugu.

Muri iri serukiramuco uyu mwaka, hataramyemo umuhanzi Bushali mu mpera z'icyumweru gishize akaba yaratanze ibyishimo bisendereye ku bantu ibihumbi bamaze iminsi mu gihugu cya Uganda barimo barya ubuzima muri iri serukiramuco.

Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 09 Ugushyingo 2023 rikaba rimaze kuba ubukombe dore ko ryatangiye kuva mu mwaka wa 2014. N'ubwo ari ubukombe, ntabwo abantu barivugaho rumwe kubera amahano n'amabi abera muri iri serukiramuco.

Uyu mwaka byabanje kugorana ko ryaba ndetse bibanza kuganirwa mu nteko y'abadepite ariko nyuma yo kubona inyungu rizanira igihugu, baremera riraba hirengagijwe amarira no gutakamba kw'ababyeyi ba benshi mu bitabira iri rushanwa ku gitugu ababyeyi babo batabishaka.

Muri iri serukiramuco uyu mwaka, Leta ya Amerika ndetse no mu Bwongereza batangaje ko barimo bikanga ko hashobora kuba ibikorwa by'iterabwoba bakaba baranagiriye inama abaturage bose kudakorera ingendo zitari ngombwa mu mugi wa Jinja ahari kubera iri serukiramuco.

Ambasade ya Amerika na yo yatanze umuburo nk’uwo ku baturage bayo kubera impungenge z’umutekano wabo mu gihe cyo kwitabira ibikorwa bihuza abantu benshi, nk’amasengesho, ahabera ibitaramo birimo ibya muzika n’ibindi bijyanye n’umuco bibera mu murwa Mukuru wa Kampala na Jinja.

Uyu muburo ubaye mu gihe mu kwezi gushize ba mukerarugendo babiri ari bo David Barlow ukomoka mu Bwongereza ndetse n’umugore we Emmaretia Geyer n’umushoferi wari ubatwaye biciwe muri Pariki yitiriwe Queen Elizabeth, mu gitero Uganda ivuga ko cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Nyamara n'ubwo ibyo byose bivugwa, ntabwo bibuza abangtu kwitabira iri serukiramuco ndetse no kwishima cyane nk'uko bigaragara mu mafoto akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda ndetse na Afurika y'iburasirazuba muri rusange.

Dore amwe mu mafoto arimo avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga yafatiwe muri Nyege Nyege 2023.


Muri iri serukiramuco buri wese arimo kugerageza kwambara uko ashatse.


Abantu mu mahanga hirya no hino bitabiriye iri serukiramuco.


Hari ikikango ko ubutinganyi bwakumiriwe muri Uganda bushobora kubonera icyuho muri Nyege Nyege


Buri wese yishima mu buryo bwe


Nta muntu ujya muri iri serukiramuco yambaye nk'ugiye gusenga


Abanyamahanga hirya no hino bitabiriye iri serukiramuco


Umuziki mwinshi niwo urangwa muri iri serukiramuco



Bamwe mu babyeyi baza kureba ibyo abana babo babamo


Ibyo kunywa no kurya bibonekera igihe muri iri serukiramuco



Nyege Nyege iha ibyishimo urubyiruko rwinshi muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND