RFL
Kigali

Miss Africa yitabirwa n’u Rwanda yashyizwe mu 2024

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2023 16:02
0


Abategura irushanwa rya Miss Africa batangaje ko rizaba mu mwaka w’2024 mu rwego rwo kurushaho kuritegura no guha umwanya uhagije abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bamaze kugaragaza ko biteguye guhatanira ikamba ry’igiciro kinini.



Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, rivuga ko iri rushanwa rizaba kuri Pasika tariki 1 Mata 2024.

Abategura iri rushanwa basobanuye ritakibaye muri uyu mwaka mu murongo wo kurushaho kuritegura neza no guha “umwanya munini abayobozi bacu bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika kugirango basoze igikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahatana.”

Iri rushanwa risanzwe ryitabirwa n’u Rwanda. Buri gihe gihugu gihitamo umukobwa uzagiserukira binyuze mu bantu baba bafitiye uburenganzira.

Miss Africa yari yitezwe kuzaba muri uyu mwaka, kuko ibikorwa byo gushakisha abakobwa bazahatana no kwiyandikisha byari byatangiye gukorwa ku wa 20 Nyakanga 2023 mu bihugu bitandukanye muri Afurika, aho biyandikisha banyuze ku rubuga: www.missafrica.tv

Miss Africa isanzwe ibera muri Leta ya Cross River muri Nigeria, hagamijwe guteza imbere abakobwa bo muri Afurika no kuzamura urwego rw’ubukerarugendo rw’iyi Leta.

Ni irushanwa riri mu maboko ya Guverineri wa Cross River, Prof. Sen. Ben Ayade wiyemeje ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije binyuze muri Miss Africa.

Mu 2022, iri rushanwa ryabereye mu nyubako ya Calabar International Convention Centere, ku wa 27 Ukuboza 2022, icyo gihe irushnwa ryegukanwe na Precious Okoye

Mu 2020, u Rwanda rwahagarariwe na Uwihirwe Yasipi Casmir wageze muri batanu ba mbere ndetse atsindira umwanya w’umukobwa wahize abandi mu gukora imyitozo ngororamubiri (Sport Prince).

Uyu mukobwa yanagizwe Ambasaderi wa Leta ya Cross River mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bwaho. Cyo kimwe na Jasinta Makwabe wari uhagarariye Tanzania.

Miss Africa yatangaje ko iri rushanwa rizaba mu 2024 kubera ibikiri kunozwa 

Precious Okoye wegukanye ikamba rya Miss Africa 2022 

Mu 2020, u Rwanda rwahagarariwe na Uwihirwe Yasipi igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 wagizwe Ambasaderi wa Leta ya Cross River


Mu 2020, ikamba ryegukanywe na Sarra Sellimi wo muri Tunisia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND