Umukobwa witwa Nyandamira Aline wari uhagaragariye agace ka Mizinda yegukanye ikamba rya Miss Mulenge ahigitse bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo
2023, kibera ahitwa Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
(RDC).
Iki gikorwa gisanzwe cyateguwe na Umoja Wetu Tv
Minembwe, mu murongo wo guteza imbere umwana w’umukobwa no kwamagana
ababasunikira gushaka batarageza imyaka y’ubukure.
Umuhango wo gutanga ikamba ku mukobwa wahize abandi
witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, abakozi muri Monusco,
abakuru b’urubyiruko, ababyeyi bashyigikiye abana b’abo n’abandi banyuranye.
Iri rushanwa ryabereye mu kibuga aho kubera mu
nyubako. Gapfizi David uri mu bateguye iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko ari
amateka adasanzwe bakoze mu gutegura iki gikorwa cyubakiye ku muco n’ubuzima bw’abanyamulenge.
Ni ubwa mbere iki gikorwa cyabaye. Abakobwa batandatu
nibo batsindiye akamba muri iri rushanwa barimo Nyandamira Aline wegukanye
ikamba rya Miss Mulenge 2023, Kamikazi Justine wari uhagarariye agace ka
Gahwera wabaye igisonga cya Mbere, Mwamikazi Divine wo mu gace ka Ilundu wabaye
igisonga cya kabiri;
Nyamarembo Nantone wo mu
gace ka Gitavi wabaye Nyampina w’umuco [Miss Heritage], Nantungane Joyesuex
wabaye umukobwa wakunzwe mu irushanwa [Miss Populaire] na Nyanome Esperance
wabaye umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic].
Ibihembo byatanzwe muri
iri rushanwa byahawe buri mukobwa wabashije kugera muri 15 ba mbere mu rwego
rwo kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza no kubereka ka ko bose bafite amahirwe
angana.
Nyandamira Aline w’imyaka
17 y’amavuko yahize bagenzi be 15 yegukana ikamba rya Miss Mulenge
Ni ubwa mbere hatowe
umukobwa wambikwa ikamba rya Miss Mulenge mu rwego rwo gutinyura abandi bakobwa
Iri rushanwa ryabereye muri RDC kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 muri Minembwe
Ababyeyi ba Nyandamira
Aline bari bamushyigikiye ahatanye muri iri rushanwa
TANGA IGITECYEREZO