Umuhanzi wo mu Burundi J.P Bimenyi yaririmbye agaragaza ko yari anyotewe no gutaramira abarundi bagenzi be n’abanya-Kigali mu gitaramo yaserukanyemo idarapo ry’u Burundi mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Uyu mugabo yatanze ibyishimo mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, mu gitaramo yakoreye mu busitani bwa
Century Park Hotel i Nyarutarama, aho yataramiye imbaga y’abantu yiganjemo
cyane abarundi.
“Live Music for Good People” ni kimwe mu bitaramo
byari bimaze igihe bitegerejwe mu Mujyi wa Kigali, ahanini biturutse ku kuba
J.P Bimeni ari ubwa mbere yari ataramiye mu Rwanda.
Ibi byatumye ibinyamakuru cyane cyane ibyo mu Burundi
bihanga ijisho iki gitaramo cye, bagenda bagaragaza urugendo rwe umunsi ku
munsi.
Yitaye cyane ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze ziri
kuri Album ze ebyiri, harimo iyo yasohoye mu 2020 n’indi yasohoye mu 2022.
Ageze ku ndirimbo zirimo nka ‘Iwacu Haryoha’ ndetse na
‘Wagiye he’ ibintu byahindutse, abantu bafatanya nawe kuzirimba ari nako
bamushimira.
Byageze aho ahamagara ku rubyiniro abamufashije
gutegura iki gitaramo barimo Dj Paulin, ndetse na Samantha wamufashije kwandika
indirimbo zigize Album ye ya mbere n’abanyamuziki barimo Kiki Touré na Nicolas
bamusanganiye ku rubyiniro.
Nicolas wamamaye mu ndirimbo ‘Kugasozi’ ndetse na Kiki Toure banataramye mu gitaramo J.P Bimenyi yigeze gukorera muBurundi.
Mu minota 30’ ya mbere y’iki gitaramo, uyu muhanzi
yaririmbye indirimbo zabiciye bigacika nka "Agahengwe",
"wagiye he", "Nzosubira Iwacu" n’izindi zubakiye ku muziki
wa Classic Soul asanzwe akora.
Byageze aho ahamagara ku rubyiniro umunyamuziki Kiki
Touré yari yatumiye muri iki gitaramo baririmbana indirimbo “Wagiye ye” ya
Canco Haminis, umunyamuziki wagize izina rikomeye mu gihugu cy’u Burundi.
Yanaririmbye indirimbo zirimo nka Free me, Hold me,
Better place, Honesty is Luxury, Satisfaction, Slow me, Yarantumye, Garukiraho
n’izindi.
Muri iki gitaramo yari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi,
ryamufashije kuririmba zimwe mu ndirimbo z’abanyabwigi mu muziki nka Canco
Amissi, Africa Nova n’izindi.
Asoje iki gitaramo, Bimenyi yavuze ko yashimishijwe no
gutaramira mu Rwanda, avuga ko ari inzozi zabaye impamo.
P Bimeni yavukiye i Burundi mu 1976. Nyuma, kubera
intambara yabaye muri iki gihugu mu 1993 yaje guhungira muri Kenya akomereza mu
Bwongereza ari naho abarizwa muri iki gihe.
Avuga ko ubuzima bwo guhunga bwamwigishije gushikama
ku Mana, kuko yabayeho ubuzima bwiza n’ububi, ariko yakomeje gushikama ku Mana
yamenye.
Agira inama n’abandi bari mu buzima nk’ubwe gukomera.
Yavuze ati “Ni ukwemera Imana, kutanyeganyega mu kwemeza. Mu buzima urazamuka
cyangwa ukamunaka, ibintu birahinduka, ntugire umutima uhangayitse, ahubwo
wumve ko Imana ikora, ukomeze gusenga, ugire inshuti, urangwe n’urukundo byose
ubicamo.”
Bimeni avuga ko hari imyaka yabayemo ku buryo yumvaga ubuzima bugiye kwanga, ariko ko yakomeje umutsi bitewe n’uko hari ibindi bihe yanyuzemo bikomeye.
Uyu mugabo avuga ko iyo ari kunyura mu bihe ‘bikomeye’
yisunga gitari, agacuranga indirimbo zinyuranye. Ati “Kenshi usanga umuziki
umvuye ntagiye gutesha umwanya umuntu, ndabishima ko Imana yanshyize umuziki mu
buzima bwanjye.”
Bimeni avuga ko n’ubwo ariwe wamenyekanye mu muryango
we mu bakora umuziki, afite abavandimwe n’abandi bakora umuziki ariko impano
z’abo zitamenyekanye nk’uko impano ye yamenyekanye. Ati “Hari ibyo byinshi
dukora bihurira n’urukundo rw’umuziki.”
Asobanura ko gukunda umuziki byatumye ‘nyura mu buzima
bukomeye’. Ati “Ni ukwisuzuma ukumva ko ibikomere byashize. Gitari n’umuziki ni
umuti ukomeye, kandi uwufate neza, uwufashe neza urakuvura, uwufashe nabi
urakwica.”
Bimeni avuga ko igitaramo cye yakoreye i Kigali ari
igisobanuro cy’urukundo hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi, kandi cyahuje abavandimwe
benshi bafite ‘indoto nyinshi muri aka kare tuvukamo’.
Bimenyi yakoreye igitaramo cya mbere i Kigali, avuga
ko ari inzozi yabashije kurotora
Bimenyi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo z’abanyabigwi
bakomeye mu Burundi
Dj Paulin wateguye igitaramo Bimenyi yakoreye i
Kigali, yamushimiye umuhate we
Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu biganjemo cyane
abarundi babarizwa mu Mujyi wa Kigali
Kiki Toure uri mu bahanzi bakomeye mu Burundi
yataramanye na Bimenyi i Kigali
‘Tatoo’ yashyize mu mugongo, no ku maboko yashyizeho
Umunyamuziki Nicolas wamamaye mu ndirimbo ‘Kugasozi’ yashyigikiye
mugenzi we Bimenyi wakoreye igitaramo i Kigali
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya J.P Bimenyi i Kigali
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO