RFL
Kigali

Twabasuye! Chorale Christus Regnat igeze kuri 97% itegura igitaramo na Josh Ishimwe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2023 21:16
1


Ubuyobozi bwa Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, bwatangaje ko bugeze ku kigero cya 97% butegura igitaramo cyabo bise “I Bweranganzo” kizaba ku wa 19 Ugushyingo 2023.



Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho bazifatanya na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zitsa kuri Kristu asubiramo cyane cyane izo muri Kiliziya ya Nyagasani.

Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y’imyaka itatu yari ishize kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi mu mwaka wa 2020, kigahitana ubuzima bw’abantu benshi. Baherukaga gukora igitaramo nk’iki cyagutse mu 2019.

InyaRwanda yasuye abaririmbyi b’iyi korali mu gihe bitegura iki gitaramo cyabo muri uyu mwaka. Bamaze iminsi bakorera imyitozo hafi ya Kiliziya Saint Famille.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n’imyitwarire, Bizimana Jérémie yavuze ko iki gitaramo bacyise “I Bweranganzo” mu rwego rwo kumvikanisha ahantu “"inganzo yeze ikarumbuka, ndetse igasaguka n'abandi bakayibonaho." Ati "Kucyita rero "I Bweranganzo" ni ukugira ngo nyine bibumbe icyo twifuza cyose kibe cyaba kiri muri icyo gitaramo. “

Bizimana avuga ko bageze kuri 97% bitegura iki gitaramo, ko ibisigaye bifite 3% bari kubikoraho mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera. Ati “Abaririmbyi bafite imbaduko, bafite imbaraga, bafite n'ubushake bwo kuzatanga igitaramo kinoze kandi ziryoshye."

Uyu muyobozi avuga ko zimwe mu ndirimbo nka ‘Igipimo cy’urukundo’ zakunzwe ari zimwe mu byo abantu bakitega muri iki gitaramo. Iyi ndirimbo yahimbwe na Rugamba Sipiriyani, asiga ayigishije abo baririmbanaga ariko ntiyashyirwa mu majwi.

Bizimana avuga ko bavugishije umuryango we ubaha uburenganzira bwo kuyikora mu majwi afite uburyohe, kandi bayandika mu manota y’umuziki.

Agaseke gapfundikiye

Iyi korali igiye gukora iki gitaramo mu gihe bafite indirimbo nka ‘Mama Shenge’ bakoranye na Rugamba Yverry ndetse na Andy Bumuntu. Imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 3 kuri shene yabo ya Youtube.

Bizimana avuga ko atahita atangaza ko bariya bahanzi bazifatanya n’abo muri iki gitaramo, kuko ari agaseke gapfundikiye. Yavuze ati “Haracyari agaseke karimo ibintu byinshi gapfundikiye, ni byiza rero kuzagapfundura kuri uwo munsi."

Uyu muyobozi yavuze ko batorohewe no guhitamo indirimbo bazaririmba muri iki gitaramo mu zo bakoze, kandi zizaba zikora ku bice byinshi by’ubuvanganzo, yaba iziririmbwa ku muco, izigaruka kuri Kiliziya, izivuga ku Rwanda n’izindi.

Yavuze ko bazaririmba indirimbo ziri mu ndimi eshatu muri iki gitaramo. Ati: "Bizatuma n'abandi banyamahanga bazaza mu gitaramo bisanga. Ubundi umuziki bavuga ko utagira ururimi, ariyo mpamvu wumva indirimbo iri mu rurimi rw'igishwinwa ikakuryohera kandi utari kumva ibyo bavuga.

Twebwe twifuje ko abazaza mu gitaramo bavuga Igifaransa, Icyongereza, bavuga Igiswahili, Ikiratini, bavuga Igitaliyani, hari n'ururimi rwo muri Cameroon… Mbese buri wese akagira icyo atahana."

Bagiye gukora igitaramo bizihiza imyaka 17 ishize bari mu muziki

Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yabwiye InyaRwanda ko bagiye gukora iki gitaramo bari mu bihe bidasanzwe, kuko bazaba bizihiza imyaka 17 ishize babonye izuba, kandi bafite na Album z’indirimbo eshanu.

Yavuze ko muri iyi myaka ishize bagutse cyane mu bikorwa yaba iby'umuziki n'iby'urukundo. La Douce asobanura ko habayeho gucika intege nka korali, ariko ko hamwe no kwiyambaza isengesho urugendo rw'ivugabutumwa biyemeje barukomeje.

Ati "Kuba muri korali ni ikintu kigoye, bisabe ubwitange, bisaba umwanya munini, hari igihe rero mucika intege cyangwa se abaririmbyi bakagira imirimo myinshi bakabura, ariko igituma tukiriho, tugihagaze ni isengesho...Ikintu kidusubizamo imbaraga ni isengesho! Dufata umwanya tugakora umwiherero.”

Makuza Irene uri mu baririmbyi b’iyi korali, avuga ko imyaka umunani ishize aririmba muri Chorale Christus Regnat kandi ‘ni urugendo rwamfashije kwitagatifuza’.

Yavuze ko urugendo rw’imyaka umunani rwabaye rwiza, ariko kandi kuririmba muri korali bisabe ubwitange no kubikunda, kugirango ubashe gukorera Imana.

Uyu muririmbyi avuga ko yisanze muri iyi korali, kubera abavandimwe be babarizwa muri iyi korali, no kuba ari ibintu yakuze akunda.

Christus Regnat Choir igiye gukora iki gitaramo yatangiye umurimo w’Imana mu 2006, itangijwe n'abantu barimo abari basanzwe ari abaririmbyi.

Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n'izifite amanota bakuraga hirya no hino mu y’andi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw'igifaransa.

Abaririmbyi batari bacye bakomeje kugenda bagana Chorale Christus Regnat bakurikiranye kuririmba neza baririmbira Imana.

Muri iki gihe, Chorale Christus Regnat irizihiza imyaka 17 ishize ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.

Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z’amajwi ndetse n’iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n’icyo batumiyemo umuririmbyi w’umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n’ibindi bikorwa byinshi by’indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.

Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kuzwa Iteka’, ‘Twarakuyobotse’, ‘Igipimo cy’Urukundo’, ‘Mama Shenge’ n’izindi igiye gukora iki gitaramo nyuma y’ibindi bitaramo bagiye bakora byahurije hamwe abakristu mu ngeri zinyuranye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw mu gice cya VIP, 20,000 Frw mu gice cya VVIP ni mu gihe ku meza y’abantu batandatu ‘table’ ari ukwishyura 150,000 Fw. Amatike ari kuboneka kuri www.christusregnat.rw

      

Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yavuze ko imyaka 17 ishize isize ibikorwa bifatika mu muziki n’iby’urukundo bakora

 

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n’imyitwarire, Bizimana Jérémie, yavuze ko bageze kuri 97% bategura iki gitaramo cyo guhimbaza Imana



Abaririmbyi b’iyi korali biteguye gususurutsa abakunzi bayo mu gitaramo bazakora ku wa 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali


Iyi korali yaherukaga gukora igitaramo gikomeye mu 2019, aho bafashije Abakristu guhimbaza Imana


Chorale Christus ivuga ko izaririmba indirimbo ziri mu ndimi esheshatu

 

Umuhanzikazi Monique uri mu babarizwa muri Chorale Christus Regnat




Chorale Christus Regnat izahurira mu gitaramo na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Rumuri Rutazima'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MAMA SHENGE' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABARIRIMBYI BACHORALE CHRISTUS REGNAT

">


Kanda hano urebe amafoto y'imyiteguro ya Chorale Christus Regnat

AMAFOTO&VIDEO: Dox Visual-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sangwa 8 months ago
    Yezu akomeze abafashe🙏🙏🙏





Inyarwanda BACKGROUND