Ubuyobozi bwa Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, bwatangaje ko bugeze ku kigero cya 97% butegura igitaramo cyabo bise “I Bweranganzo” kizaba ku wa 19 Ugushyingo 2023.
Kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho bazifatanya na
Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zitsa kuri Kristu asubiramo cyane cyane izo
muri Kiliziya ya Nyagasani.
Ni igitaramo bagiye gukora nyuma y’imyaka itatu yari
ishize kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi mu mwaka wa 2020, kigahitana
ubuzima bw’abantu benshi. Baherukaga gukora igitaramo nk’iki cyagutse mu 2019.
InyaRwanda yasuye abaririmbyi b’iyi korali mu gihe
bitegura iki gitaramo cyabo muri uyu mwaka. Bamaze iminsi bakorera imyitozo hafi
ya Kiliziya Saint Famille.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki n’imyitwarire,
Bizimana Jérémie yavuze ko iki gitaramo bacyise “I Bweranganzo” mu rwego rwo
kumvikanisha ahantu “"inganzo yeze ikarumbuka, ndetse igasaguka n'abandi
bakayibonaho." Ati "Kucyita rero "I Bweranganzo" ni
ukugira ngo nyine bibumbe icyo twifuza cyose kibe cyaba kiri muri icyo gitaramo.
“
Bizimana avuga ko bageze kuri 97% bitegura iki
gitaramo, ko ibisigaye bifite 3% bari kubikoraho mbere y’uko umunsi w’igitaramo
ugera. Ati “Abaririmbyi bafite imbaduko, bafite imbaraga, bafite n'ubushake bwo
kuzatanga igitaramo kinoze kandi ziryoshye."
Uyu muyobozi avuga ko zimwe mu ndirimbo nka ‘Igipimo cy’urukundo’
zakunzwe ari zimwe mu byo abantu bakitega muri iki gitaramo. Iyi ndirimbo
yahimbwe na Rugamba Sipiriyani, asiga ayigishije abo baririmbanaga ariko
ntiyashyirwa mu majwi.
Bizimana avuga ko bavugishije umuryango we ubaha uburenganzira bwo kuyikora mu majwi afite uburyohe, kandi bayandika mu manota y’umuziki.
Agaseke
gapfundikiye
Iyi korali igiye gukora iki gitaramo mu gihe bafite
indirimbo nka ‘Mama Shenge’ bakoranye na Rugamba Yverry ndetse na Andy Bumuntu.
Imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 3 kuri shene yabo ya Youtube.
Bizimana avuga ko atahita atangaza ko bariya bahanzi
bazifatanya n’abo muri iki gitaramo, kuko ari agaseke gapfundikiye. Yavuze ati “Haracyari
agaseke karimo ibintu byinshi gapfundikiye, ni byiza rero kuzagapfundura kuri
uwo munsi."
Uyu muyobozi yavuze ko batorohewe no guhitamo
indirimbo bazaririmba muri iki gitaramo mu zo bakoze, kandi zizaba zikora ku
bice byinshi by’ubuvanganzo, yaba iziririmbwa ku muco, izigaruka kuri Kiliziya,
izivuga ku Rwanda n’izindi.
Yavuze ko bazaririmba indirimbo ziri mu ndimi eshatu muri iki gitaramo. Ati: "Bizatuma n'abandi banyamahanga bazaza mu gitaramo bisanga. Ubundi umuziki bavuga ko utagira ururimi, ariyo mpamvu wumva indirimbo iri mu rurimi rw'igishwinwa ikakuryohera kandi utari kumva ibyo bavuga.
Twebwe
twifuje ko abazaza mu gitaramo bavuga Igifaransa, Icyongereza, bavuga
Igiswahili, Ikiratini, bavuga Igitaliyani, hari n'ururimi rwo muri Cameroon… Mbese
buri wese akagira icyo atahana."
Bagiye
gukora igitaramo bizihiza imyaka 17 ishize bari mu muziki
Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La
Douce Nyaruhirira yabwiye InyaRwanda ko bagiye gukora iki gitaramo bari mu bihe
bidasanzwe, kuko bazaba bizihiza imyaka 17 ishize babonye izuba, kandi bafite
na Album z’indirimbo eshanu.
Yavuze ko muri iyi myaka ishize bagutse cyane mu
bikorwa yaba iby'umuziki n'iby'urukundo. La Douce asobanura ko habayeho gucika
intege nka korali, ariko ko hamwe no kwiyambaza isengesho urugendo
rw'ivugabutumwa biyemeje barukomeje.
Ati "Kuba muri korali ni ikintu kigoye, bisabe
ubwitange, bisaba umwanya munini, hari igihe rero mucika intege cyangwa se
abaririmbyi bakagira imirimo myinshi bakabura, ariko igituma tukiriho,
tugihagaze ni isengesho...Ikintu kidusubizamo imbaraga ni isengesho! Dufata
umwanya tugakora umwiherero.”
Makuza Irene uri mu baririmbyi b’iyi korali, avuga ko
imyaka umunani ishize aririmba muri Chorale Christus Regnat kandi ‘ni urugendo
rwamfashije kwitagatifuza’.
Yavuze ko urugendo rw’imyaka umunani rwabaye rwiza,
ariko kandi kuririmba muri korali bisabe ubwitange no kubikunda, kugirango ubashe
gukorera Imana.
Uyu muririmbyi avuga ko yisanze muri iyi korali,
kubera abavandimwe be babarizwa muri iyi korali, no kuba ari ibintu yakuze
akunda.
Christus Regnat Choir igiye gukora iki gitaramo
yatangiye umurimo w’Imana mu 2006, itangijwe n'abantu barimo abari basanzwe ari
abaririmbyi.
Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje
biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda
babigisha n'izifite amanota bakuraga hirya no hino mu y’andi makorali cyane
cyane ayaririmbaga mu rurimi rw'igifaransa.
Abaririmbyi batari bacye bakomeje kugenda bagana
Chorale Christus Regnat bakurikiranye kuririmba neza baririmbira Imana.
Muri iki gihe, Chorale Christus Regnat irizihiza
imyaka 17 ishize ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo
kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza
Imana binyuze mu ndirimbo.
Muri ibyo bikorwa twavugamo Album 5 z’amajwi ndetse
n’iya 6 iri hafi gusohoka, ibitaramo binyuranye birimo n’icyo batumiyemo
umuririmbyi w’umufaransa Jean Claude Gianadda cyabaye mu 2019, n’ibindi bikorwa
byinshi by’indashyikirwa birimo ibikorwa byo gufasha.
Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kuzwa
Iteka’, ‘Twarakuyobotse’, ‘Igipimo cy’Urukundo’, ‘Mama Shenge’ n’izindi igiye
gukora iki gitaramo nyuma y’ibindi bitaramo bagiye bakora byahurije hamwe
abakristu mu ngeri zinyuranye.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu
myanya isanzwe, 10,000 Frw mu gice cya VIP, 20,000 Frw mu gice cya VVIP ni mu
gihe ku meza y’abantu batandatu ‘table’ ari ukwishyura 150,000 Fw. Amatike ari
kuboneka kuri www.christusregnat.rw
Visi-Perezida wa Chorale Christus Regnat, Alice La
Douce Nyaruhirira yavuze ko imyaka 17 ishize isize ibikorwa bifatika mu muziki
n’iby’urukundo bakora
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya tekiniki
n’imyitwarire, Bizimana Jérémie, yavuze ko bageze kuri 97% bategura iki
gitaramo cyo guhimbaza Imana
Abaririmbyi b’iyi korali biteguye gususurutsa abakunzi
bayo mu gitaramo bazakora ku wa 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali
Iyi korali yaherukaga gukora igitaramo gikomeye mu
2019, aho bafashije Abakristu guhimbaza Imana
Chorale Christus ivuga ko izaririmba indirimbo ziri mu ndimi esheshatu
Umuhanzikazi Monique uri mu babarizwa muri Chorale Christus Regnat
Chorale Christus Regnat izahurira mu gitaramo na Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Rumuri Rutazima'
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MAMA SHENGE' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABARIRIMBYI BACHORALE CHRISTUS REGNAT
Kanda hano urebe amafoto y'imyiteguro ya Chorale Christus Regnat
AMAFOTO&VIDEO: Dox Visual-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO