Abahanzi bakomeye mu karere ka Afurika Bien-Aimé Baraza na Fik Fameica bari kubarizwa mu Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’abo by’umuziki, aho ari bamwe mu bitabiriye kandi baririmba mu birori bya African Leadership Network.
Bruce Melodie usanzwe ari inshuti y’aba bahanzi bombi
yagiranye ibiganiro n’abo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10
Ugushyingo 2023, ubwo bari bitabiriye ibirori bya African Leadership Network
byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Cam.
Bien-Aimé Baraza yaririmbiye abitabiriye biriya birori
yitaye cyane ku ndirimbo ziri kuri album ye “Alusa why are you Topless”
yatangiye gutegura mu gihe cy’imyaka ine ishize.
Iyi album izajya hanze ku mugaragaro ku wa 17
Ugushyingo 2023 ariko ushobora gutangira kuyumva unyuze ku mbuga za Bien-Aimé
Baraza.
Yashyize imbaraga mu kuyitegura nyuma y’uko we na
bagenzi be bashyize akadomo ku rugendo rw’imyaka 20 yari ishize bakora umuziki.
Si ubwa mbere uyu muhanzi ataramiye i Kigali, kandi yakunze kugaragaza ko ari
inshuti y’u Rwanda.
Iyi nama y’ihuriro African Leadership Network
yateraniye i Kigali ihuje abarenga 300 bo mu bihugu bitandukanye, hishimirwa
ibimaze kugerwaho ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama yatangiye ku wa 9 Ugushyingo 2023 irangira
kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2023, iririmbyemo abahanzi barimo King Promises wamamaye
mu ndirimbo ‘Terminator’ ndetse na Patoranking wo muri Nigeria wamamaye mu
ndirimbo zirimo ‘Higher’
Mu bandi bahanzi bari i Kigali, harimo umuhanzi wo mu
Burundi Nicolas wamamaye mu ndirimbo yise “Kugasozi” yabiciye bigacika mu myaka
ya 11 ishize.
Bruce Melodie wagiranye ibiganiro nawe, yavuze ko
amushimira uruhare yagize mu guteza imbere umuziki w’u Burundi, kandi ibihangano
bye yabikunze igihe kinini.
Bruce Melodie asanzwe afitanye indirimbo ‘Bon Appetit’
na Fik Fameica basohoyemo Miliyoni 10 Frw ariko irabahombera, kuko yasohotse mu
buryo batari bateganyije.
Yigeze kubwira Radio Rwanda ko biriye bakimara kuri
iyi ndirimbo bayishoramo miliyoni 10 Frw, ariko umuntu batazi abaca inyuma
arayisohora, ibyo bari bakoze byose bibapfira ubusa.
Yavuze ati “Hari nk’indirimbo nakoranye na Fik Fameica
wo muri Uganda yitwaga ‘Bon appetit’ sinavuga ko abantu batayikunze. Umuntu
yarayinyibye ayisobora mu buryo budakwiriye isa nidupfiriye ubusa,
twarayikoreye video ifite agaciro kangana na miliyoni 10 Frw bipfa ubusa ibyo
byose biragenda.”
Iyi ndirimbo ‘Bon appetit’ iri kuri shene za Youtube
z’abantu batandukanye kuva mu myaka ibiri ishize.
Uyu muhanzi yavuze ko abahanzi batihangana kimwe, kuko
hari ushobora guhura n’igihombo nk’iki agahita ava mu muziki mu gihe hari
abakomeza umutsi nk’ikinyogote "nkawe" bagakomeza gukotana.
Bruce Melodie avuga ko iki gihe ari nabwo umuhanzi
ahura n’abamuca intege, yaba adatumbiriye intego ye akava mu muziki. Gusa,
ariko avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuhanzi ava mu muziki,
agashima abakomeje cyane cyane igitsinagore.
Uyu muhanzi yavuze ko gukira mu muziki bisaba
guhozaho, ku buryo ari ibikunda umuhanzi yasohora indirimbo nyinshi kandi mu
gihe cyegeranye.
Yavuze ko guhozaho mu muziki we, bituruka ku kuba
akora ibyo akunda n’urukundo rw’abantu yabonyemo.
Bruce Melodie ari kumwe na Patoranking na Fik Fameica,
inshuti ze bamaranye igihe kinini
Hari amakuru avuga ko Bruce Melodie ari gukorana indirimbo na Patoranking
Bien-Aime yahuriye na King Promoses muri Camp Kigali
Bruce Melodie yahuye na Nicolas, umunyamuziki wamamaye mu Burundi igihe kinini
Fik Fameica yanongewe no kongera kugaruka i Kigali
Bruce Melodie yagaragaje ko yanogewe no kwitabira igitaramo cya Bien-Aime muri Camp Kigali
Bruce Melodie yahuye na Bien-Aime wamamaye muri Sauti Sol
Bien-Aimé yagiye ibiganiro na Mike Kayihura,
umunyamuziki wisanzuye ku isoko ryo muri EAC
Bien-Aimé yataramiye abitabiriye ibirori by’ihuriro
rya African Leadership Network
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KUGASOZI' YA NICOLAS
TANGA IGITECYEREZO