Mu myaka ishize, hahozeho amarushanwa akomeye yari agamije kuvumbura no gushyigikira impano z’abahanzi nyarwanda. Nubwo amenshi muri yo yahagaze, ntitwakwirengagiza ko yagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki nyarwanda binyuze mu kuvumbura impano za bamwe mu bahanzi bayoboye umuziki wa none.
Benshi mu bahanzi nyarwanda b’ibyamamare igihugu gifite uyu munsi, babikesha kuba baraciye mu marushanwa atandukanye yabagaho mu myaka yashize.
Amwe muri ayo marushanwa yahuzaga urubyiruko rwiyumvamo impano,
akabafasha gusesengura koko niba izo mpano zihari, akazigorora. Andi
marushanwa, yitabirwaga n’abasanzwe bakora umuziki, abafite impano zisumbye
iz’abandi bagashyigikirwa.
Kuri ubu, bamwe mu bahanzi bakizamuka bemeza ko kuba
amarushanwa nk’ayo atagikunze kubaho, byateje icyuho kinini mu muziki
nyarwanda, kuko usanga n’ufite impano igaragarira buri wese yirwanaho yananirwa
agacika intege, kubera kubura amaboko amushigikira.
Muri ayo marushanwa harimo aya akurikira:
1. Primus
Guma Guma Super Star
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, niryo
rushanwa rya mbere ryanyuzemo abahanzi benshi bakomeye bazamuye umuziki
nyarwanda ukagera ku rwego uriho uyu munsi.
PGGSS yatangiye muri 2011, ku nshuro ya mbere yegukanwa na Tom Close, inararibonye mu muziki nyarwanda, naho muri 2012 yegukanwe na King James.
Ku nshuro ya gatatu muri 2013 yegukanwa na Riderman,
icyamamare muri Hip-Hop nyarwanda ya none, Jay Polly (2014), Knowless (2015),
Urban Boyz (2016), Dream Boys (2017), na
Bruce Melody muri 2018.
Usibye kuzamura urwego rw’abahanzi, Primus Guma Guma Super Star, ni kimwe mu bikorwa binini bya muzika byahuje abahanzi nyarwanda n’abafana babo, baryoherwa n’ibihe byo kuzenguruka intara zose z’igihugu.
Iri
rushanwa ryatangijwe na East African Promoters, ryaterwaga inkunga na Bralirwa
ikora inzoga ya Primus, ryaje gusubikwa bitunguranye mu 2019 bibabaza abahanzi
n’abafana b’umuziki nyarwanda.
2. The
Next Pop Star
Iri rushanwa ryari ryiswe ‘The Next Popular Star’
cyangwa se ‘The Next Pop Star’ ryatangiye mu 2020, riza kwegukanwa na Kibatega Jasmine, wakurikiwe n’umuraperi
ukomeye kuri ubu, Ish Kevin.
Kuva muri Nzeri 2020, ni bwo Ikigo cya ‘More Events’
cyatangaje ko kigiye gutangiza amarushanwa y’abahanzi bamaze kubaka izina
n’abandi bakizamuka, aho umuhanzi uzaba uwa mbere azahembwa miliyoni 50 Frw.
Iri rushanwa, ryategurwaga ku bufatanye na Second
Nature Films, Network Showbizz yatumiye n’abahanzi bakomeye nka Jason Derulo na
Sean Kingston mu Rwanda ndetse na SM1 Music Group ya Sony Music Group.
Ryari rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku
rwego mpuzamahanga, aho ryaterwaga inkunga na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye
zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.
3. Talent
Zone
Talent Zone ni irushanwa ryatangiye mu ntangiro za
2016, rigamije kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda, aho ku ikubitiro
ryatangiye ryibanda ku njyana ya Hip hop, nyuma rikaza kwaguka.
Igitekerezo cy’iri rushanwa, cyazanwe n’umunyamakuru Murenzi
Emmalito ubwo yakoraga kuri Royal TV. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda muri
2016, Emmalito yavuze ko yatekereje kuzana iri rushanwa, nyuma yo kubona ko
abanyarwanda batajya bahabwa amahirwe yo kugaragaza impano zibihishemo.
Bamwe mu bahanzi yamuye, harimo Chriss Easy uri mu
bakunzwe muri iyi minsi, n’abandi. Uretse umwaka umwe wa 2018 gusa ryahagazeho,
iri rushanwa ryarakoze ritanga umusaruro ugaragara kuko muri 2019 ryagarukanye
imbaraga nshya, riyobowe na Royal Fm.
Si aya marushanwa gusa kuko hari n’andi menshi atarakunze kugarukwaho mu itangazamakuru cyangwa se akaza akamara igihe gito bikarangira ahagaze ataramenyekana cyane.
Hari n’abahanzi nyarwanda kandi
bagiye banyura mu marushanwa akomeye ahuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba,
harimo nka Gabiro, Patrick Nyamitari n’abandi bitabiriye irushanwa rya Tusker Project
Fame ryagiraga n’amajonjora i Kigali.
TANGA IGITECYEREZO