Abahanzi Mpuzamahanga Mugisha Benjamin [The Ben] na Massamba Intore bari kwitegura gutaramira urubyiruko rw’Abanyarwanda n’abandi bazahurira mu nama y’ihuriro ry’ibiganiro by’iminsi ibiri byiswe “The 2023 Rwanda Youth Convention.”
Rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse
n'umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada, aho urubyiruko
ruzaganirizwa ku ngingo zinyuranye zirimo gukunda Igihugu, amahirwe ahari mu ishoramari,
indangagaciro n’ibindi.
Muri iyi nama y’iri huriro izibitabirwa n’abarenga
2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw’u Rwanda n’ibimaze kugerwaho, habeho n’umwanya
wo guhura kw’abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.
Iyi nama y’iri huriro yateguwe na Guverinoma y’u
Rwanda kubufatanye n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse
n’iry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’Ihuriro
Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda (International Rwanda Youth for
Development-IRYD).
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze IRYD, Me Moses
Gashirabake, aherutse kubwira One Nation Radio ko batangije iki gikorwa mu 2015
bagitangirije mu Mujyi wa Montreal mu rwego rwo kwishyirahamwe kugirango bagire
uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Uyu mugabo usanzwe ari umunyamategeko, avuga ko iri
huriro muri rusange rigamije kureba uko urubyiruko rw’abanyafurika batuye mu
bindi bihugu bagira uruhare mu guteza imbere ibihugu bakomokamo kandi bagateza
imbere n’umugabane wa Afurika.
Yavuze ko biyemeje ko iki gikorwa kikazajya kiba buri
nyuma y’imyaka ibiri, ari nabyo byatumye mu 2017 bakorera iri huriro mu Mujyi
wa Edmonton, muri 2019 bakoreye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, mu 2021
bagomba gukorera mu Mujyi wa Ottawa birasubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Gashirabake avuga ko bahisemo kuri iyi nshuro gukorera
mu Mujyi wa Ottawa na Gatineau kubera y’uko hari Abanyarwanda benshi. Yagaragaje
ko ibi biganiro byatanze umusaruro, kuko mu gihe cy’imyaka umunani ishize
bamaze kugera ku rubyiruko rurenga ibihumbi icumi.
Yavuze ko hari urubyiruko rwari rufite imishinga
bashakaga gukora, ariko biyemeza kuyikorera mu Rwanda. Ati “Niba nibeshye neza
hari imishinga irenga nka 500 imaze gutangizwa mu Rwanda, kandi turifuza y’uko iyo
mishinga yakwiyongera ahubwo ikagera biramutse bibaye byiza ikarenga 5000
bikikuba inshuro 10.”
Massamba yaherukaga muri Canada ku wa 8 Nzeri 2023,
icyo gihe yahuye n’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora y’Abanyarwanda
muri Canada.
Yabwiye InyaRwanda ko yiteguye gutaramira urubyiruko
rubarizwa muri Canada, mu ndirimbo zitsa cyane ku gukunda Igihugu no kurinda
ibimaze kugerwaho.
The Ben agiye gutaramira muri Canada mbere y’uko
akomeza imyiteguro yo kurushinga n’umukunzi we Uwicyeza Pamella. Ku wa 15
Ukuboza 2023, nibwo azatanga inkwano mu muryango wa Pamella, bakore ubukwe ku
wa 23 Ukuboza 2023.
Hari amakuru avuga ko Alex Muyoboke wabaye umujyanama
w’abahanzi ari m bazatanga ikiganiro muri iri huriro ry’urubyiruko muri Canada,
aho azava yerekeza muri gihugu cya Australia muri gahunda ze.
Iyi nama y’urubyiruko kandi izatangwamo ibiganiro n’abayobozi
muri Guverinoma y’u Rwanda, bamwe mu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda,
abayobozi mu by'ubucuruzi, abashoramari, ndetse n’abandi.
[Umurongo w'ikoranabuhanga wanyuraho ushaka
kwiyandikisha]: https://t.co/ksXuiDPmZn
Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iyi nama
zizibanda ku ruhare rw’urubyiruko rw'Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere
ry’u Rwanda.
Hazaganirwa kandi ku ngingo zishingiye ku mibereho
n’ubukungu ndetse n'ubufatanye hagati y'urubyiruko rwo mu Rwanda rutuye muri
Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo kwishimira
ibimaze kugerwaho kuva Ihuriro rya "The International Rwanda Youth for
Development [IRYD]" ryashingwa n'abarimo Moses Gashirabake, akaba ari na
we urihagarariye kugeza ubu.
Massamba Intore agiye kongera gutaramira muri Canada
nyuma ya Nzeri 2023
Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri Amerika
y’Amajyaruguru rugiye guhurira mu nama y’iminsi ibiri izahuriza hamwe abagera
ku 2000
TANGA IGITECYEREZO