Umukinnyi wa filime Jean Bosco Uwihoreye wamenyekanye nka Ndimbati muri filime za Papa Sava n’izindi, yananawe kugenzura ibyishimo bye mu kwakira Titi Brown wafunguwe.
Nyuma y’imyaka ibiri Ishimwe Thierry uzwi nka Titi
Brown afunzwe, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha
ntashingiro gifite agirwa umwere.
Kuwa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 uyu mubyinnyi wakunzwe mu kubyina ndetse no mu muziki nyarwanda yagizwe umwere, yakirwa n’abanyamakuru benshi bari bamutegereje harimo inshuti, imiryango, abakinnyi ba filime barimo Ndimbati.
Ndimbati umwe mu bagabo basogongeye ku buribwe buva mu gufungwa, yakiriye Titi Brown yishimye cyane ndetse avuga amagambo akomeye yakoze ku mitima ya benshi kwihangana biranga.
Titi Brown yakiriwe n'abarimo bashiki be, inkoramutima z'umuryango n'abandi bamuhoberaga barira ku bwo kwishimira kongera kumwakira mu muryango, by’umwihariko
mu muziki nyarwanda yamenyekanyemo.
Ibyishimo bya Ndimbati byabangamiye abanyamakuru
benshi bifuzaga kuganiriza Titi Brown, kuko bose bifuzaga kuvugira rimwe.
Ndimbati watwaye n’amarangamutima, yabuzwaga kuvuga
kuko abanyamakuru bifuzaga gukora ibiganiro na Titi bamwakira, abazwa uko yiyakiriye nyuma yo kurekurwa ariko
bibura gica, kuko Ndimbati yanezerewe akifuza gukomeza kuvuga.
Abanyamakuru basabye Ndimbati guceceka kugira ngo
habeho kumvikana mu mashusho yafatwaga, ariko uyu mukinnyi wa filime akomeza kuba imbogamizi ikomeye.
Ndimbati wari mu byishimo byinshi yabajije
abanyamakuru impamvu bamubuza kuvuga, niko kuzamura ijwi cyane avuga akari
ku mutima we mu kwakira Titi Brown.
Yagize ati “ Hano
abanyamakuru ni benshi induru yabo barimo baravuga ngo nceceke kandi ntabwo
byemewe, ntabwo ngomba guceceka. Umuntu uri hano wese ashobora kuba atazi
imbaraga zo kuva muri gereza”.
Abanyamakuru batandukanye bamusabye gutuza
hakumvikana ijwi ry’uwaje kwakirwa ariwe Titi Brown, ariko ibyishimo byinshi
byatumye Ndimbati ananirwa guceceka atangaza umunezero yifitemo.
Titi Brown yashimiye itangazamakuru ryakurikiranye
ikirego cye kugeza afunguwe akaba abonye
ubutabera.
Uyu mubyinnyi Titi Brown yagize ati “Ndashimira itangazamakuru muri
rusange. Iyo bitaba mwebwe abantu ntibari kumenya urubanza rwanjye uko rumeze
nuko rwagenze”.
Titi Brown yagizwe umwere ku byaha yaregwaga ararekurwa
Ndimbati wasogongeye ku buribwe bwo gufungwa yishimiye irekurwa rya Titi Brown
Titi Brown yatangaje ko aje bundi bushya, mu ngamba nshya no mu buhanzi
Titi Brown yafunguwe kuwa Gatanu w'iki cyumweru
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO AGARAGAZA IBYISHIMO BYA NDIMBATI MU KWAKIRA TITI BROWN
TANGA IGITECYEREZO