Uyu mwaka, ni umwaka udasanzwe ku bahanzi nyarwanda kuko bagerageje uko bashoboye kugeza indirimbo nziza ku bakunzi b’umuziki n’abanyarwanda muri rusange.
Kimwe no mu byumweru
bike byabanje, no muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo abahanzi nyarwanda
bakoze mu nganzo maze bashyira hanze indirimbo nshya, zengetse kandi zinogeye
amatwi.
Muri izo ndirimbo,
InyaRwanda yaguhitiyemo zimwe muri zo zishobora kugufasha kwinjira muri weekend
neza, cyane ko benshi baba bakeneye kumva no kureba umuziki nka kimwe mu
bibafasha kuruhuka no gukira amavunane y’akazi baba bamaranye icyumweru cyose.
Muri izo ndirimbo
harimo:
1. Enough ya Kenny Sol
Enough, ni indirimbo
nshya y’urukundo y’umwe mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda, Kenny Sol. Iyi ndirimbo
yatunganijwe na Producer Niz Beat, ni imwe mu zigize EP y’uyu muhanzi yise ‘Stronger
Than Before.’
2. Agasinye ya Ariel Wayz
Iyi ndirimbo nshya ya Ariel Wayz, umunyarwandakazi umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, nayo ni indirimbo y’urukundo imaze amasaha macye igiye hanze.
Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo
yatunganijwe na Producer Prince Kiiz, mu gihe amashusho yayobowe na Serge
Girishya. Agasinye, ni imwe mu ndirimbo eshatu Ariel yavuze ko atuye abafana
be. Izindi ndirimbo ebyiri atarashyirira hanze amashusho harimo Best In Me
ndetse na Need You/Barabizi.
3. Vis à vis ya Yago
Indirimbo ‘Vis à vis’ y’umuhanzi Yago itaramara umunsi igeze hanze, mu buryo bw’amajwi yatunganijwe na Nessim Pan Production, naho mu buryo bw’amashusho iyoborwa na John Elarts. Ni indirimbo y’urukundo, ije ikurikira iyitwa ‘My Love’ amaze ukwezi kumwe ashyize hanze.
4.
Nitaamini ya Israel Mbonyi
Nyuma y’uko ashyize
hanze indirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili ‘Nina Siri’ igakundwa cyane ndetse
igaca uduhigo hirya no hino ku isi, uyu musore yamaze gushyira hanze indi yise ‘Nitaamini’
nayo iri mu Kiswahili. Mu minsi itatu gusa imaze hanze, iyi ndirimbo imaze
kurebwa n’abarenga ibihumbi 644 kuri Youtube.
5.
Mugo
ya Zeotrap
Mugo, ni indirimbo y’umusore
ukomeje kwigarurira igikundiro cy’abanyarwanda, Zeotrap. Iyi ndirimbo,
ikubiyemo ubutumwa bugenewe cyane cyane urubyiruko, aho rusabwa kwirinda
kuyoborwa n’ikintu icyo aricyo cyose, haba inzoga, kwirukira ubwamamare, irari
n’ibindi. Mugo, yatunganijwe na JUNI quickly, iyoborwa na Nyirishusho afatanije
na Zeotrap.
TANGA IGITECYEREZO