Titi Brown akimenya ko yabaye umwere yegereye abacungagereza afata telefoni abwira InyaRwanda imbamutima zikubiyemo amashimwe.
Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yamenye ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere. Uyu umwanzuro wasomwe ku isaha ya saa yine na 38(10:38) ku masaha y'i Kigali.
Ariko rero wari gusomwa ku gicamunsi saa saba haba impinduka kuko Umucamanza yagize ikibazo akajya kwa Muganga. Ku murongo wa telefoni Titi Brown yaganiriye na InyaRwanda. Ati:" Uzi se sinakubeshya pe hano ndi mu byishimo kandi ndashimira Imana ko yabikoze. Rero ndashaka gushimira Imana, ndashimira Leta y'u Rwanda kuko mbonye ubutabera".
Titi Brown yari amaze imyaka 2 akurikiranyweho n'ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya M. J. Urubanza rwagarutsweho cyane mu bitangazamakuru kugeza ubwo Umuvugizi wungiririje wa guverinoma bwana Alain Mukurarinda yagize icyo aruvugaho ahantu hatandukanye.
Kugeza ubu hategerejwe kujya ku igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere kuzana Titi Brown agasubira mu buzima busanzwe. Maitre wa Titi Brown yabwiye InyaRwanda ko umwanzuro w'urubanza yamaze kuwuhereza ku buyobozi bwa Gereza akaba ategereje kwerekezayo kuzana umukiriya we.
TANGA IGITECYEREZO