Kigali

Ibihembo Rwanda International Movie Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 9

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2023 15:30
0


Ibihembo ngaruka mwaka bya Rwanda International Movie Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 9 mu rwego rwo gushimira abakinnyi ba filime bahize abandi na filime zitwaye neza mu byiciro binyuranye.



Ku wa 15 Ukuboza 2023 hazatangira umuhango wo kwandikisha filime zizahatanira ibihembo kugeza ku wa 15 Mutarama 2024, ari nabwo hazamenyekana filime zageze mu cyiciro cya nyuma.

Ni mu gihe ibihembo bizatangwa ku wa 2 Werurwe 2023 mu muhango uzaba muri Radisson Blu-Kigali Convention Center.

Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Mucyo Jackson yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ibi bihembo bizaba bitandukanye n'ikindi gihe byatanzwe.

Yavuze ati "Ibyo twiteze bidasanzwe kuri iyi nshuro ni uko bizaba ari umuhango mugari kurusha ibindi byabanje. Dukurikije uko tuganira n'abafatanyabikorwa bacu duhuje umwuga ndetse n'abo tuzakorana mu gutegura, tubihuje n'ibitekerezo bishingiye ku bihembo twatanze umwaka ushize tuzaba dufite abantu benshi."

Mucyo Jackson avuga ko kuri iyi nshuro umuhango wo gutanga ibi bihembo uzitabirwa n'abantu barenga 500 bavuye mu bihugu bitandukanye byo Ku Isi.

Kuri iyi nshuro kandi, ibi bihembo bizatangwa bitambuka imbona nkubone kuri Televiziyo Mpuzamahanga bakiri mu biganiro, ibi byatumye Ishusho Ltd yongera umubare w'abatekinisiye basanzwe bakorana 'bijyanye n'uko igikorwa kizagenda'.

Ati "Turakora ibishoboka byose kugirango igikorwa nk'iki kizaba gitambuka imbona nkubone kuri Televiziyo Mpuzamahanga kizabe kigaragara neza."

Abegukanye ibihembo Rwanda International Movie Awards mu 2022

1.Best Supporting Actress: Phionah Igihozo/ indoto series

2.Best Supporting Actor: Ivan Abouba Iradukunda

3.Best Actor: Emmanuel Mugisha

4.Best Actress: Jeanette Bahavu

5.Best Local Director: Roger Niyoyita/ ‘The Bishop’ series

6.Best Cinematographer: Luis Udahemuka/ ‘The Pact’ series

7.Best Sound Engineer: Xavier Nsengiyumva/ ‘Above the Brave’ film

8.Best Screenplay: ‘Igenoryange’

10.Best Legendary: Late Prince Nsanzamahoro [Rwasa]

11.Best series: ‘Impanga’

12.Best feature film: ‘Above the Brave’

13.The People’s Choice: Usanase Bahavu

Abegukanye ibihembo muri RIMA muri EAC

14.Best East Africa Actor: Nkakalukanyi Patriq

15.Best East Africa Actress: Zion Kent

16.Best Cinematographer East Africa: Emmanuel /’Dial m for Maya’ film

17.Best Sound Engineer: Diana Kairu (Kenya)

18.Best Series East Africa: ‘The Bishop’s Family’

19.Best Feature Film East Africa: ‘Tembele’

20.Best Director East Africa: Mugisha Hubert/ ‘Tembele’ film (Uganda)

21.Best Academic East Africa: ‘Option Z’

Abegukanye ibihembo ‘RIMA’ bo mu bindi bihugu:

22.Best Actor International: ‘IK Obgonna’ (Nigeria)

23.Best Actress International: ‘Ini Edo’ (Nigeria)

24.Best Short Film: ‘1795’

25.Best Feature Film: ‘When the Levees Broke: A Requiem in Four Acts’ (cameroon)

26.Best International Doc: ‘Sacrificed Innocent’

27.Best International Director: Ajalaja Stanley

28.Best Legendary Africa: Richard Mofe

29.Best Documentary film: ‘Forgiven not Forgotten’

30.Best International creator: Emmanuel Ejekwu [Mr Funnyman]

 Mu 2022, Bahavu yegukanye igihembo nyamukuru, Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonke) wegukanye igihembo cya Best Actor 

Mu 2022, Igihozo Nshuti Mireille wegukanye igihembo cya Best Supporting Actress,

Mu 2022, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya yegukanye igihembo cya Best Creator 


Umuyobozi wa Ishusho Ltd, Mucyo Jackson [Uri ibumoso] avuga ko kuri iyi nshuro ya cyenda, umuhango wo gutanga ibihembo uzitabirwa n'abantu barenga 500 bo mu bindi bihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND