RFL
Kigali

Uyifite aruta bamwe mu batunzi b'i Nyagatare! Byinshi ku nkoko igura asaga Miliyoni 5 Frw

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:10/11/2023 9:59
0


Inkoko ya Ayam Cemani niyo nkoko ya mbere ihenze ku Isi ndetse ikaba ari nayo ya mbere ifite igi rihenze kurusha izindi nkoko zose aho igura Amadolari ya Amerika ibihumbi Bitanu ni ukuvuga asaga Miliyoni Eshanu z'Amafaranga y'u Rwanda.



 Ayam Cemani ni inkoko abantu benshi bahimba Lamborghini Chicken kubera ukuntu ihenze ndetse n'agaciro ifitiye abantu bayoroye cyangwa se bayirya.

Ayam Cemani ifite inkomoko mu gihugu cya Indonesia bakaba bakunze gukoresha inyama zayo mu migati iribwa n'abantu batunze agatubutse muri iki gihugu.

Iyi nkoko ni umukara hose  kubera utunyangingo twa hyperpigmentation tuzwi nka fibromelanosis dutuma isa nk'umukara haba amababa, inyama, umunwa, amaguru ndetse n'ahandi hose.

Iyi nkoko ifite umwihariko w'uko inyama zayo zisa umukara netse amagi zitera akaba akunze gusa ubururu bwijimye cyane. Iyi nkoko ikaba ari ubwoko bukunze gukoreshwa mu marushanwa yo guteka muri Bali.

Isake y'inkoko yo mu bwoko bwa Ayam Cemani ipima 2Kg kugeza kuri 2.5Kg naho inkokokazi igapima 1.5Kg kugeza kuri 2Kg. Byumvikanisha ko izi nkoko zidakunze kuba nini cyane nk'uko izindi zisanzwe ziba nini.

Inkokokazi ya Ayam Cemani ishobora gutera amagi 80 ku mwaka. Bivuze ko ubaye uyitunze waba urusha umutungo umuturage wo mu Rwanda utunze inka 10. Iyi nkoko imwe igura  arenga Miliyoni 5 Frw  ubwo ku mwaka mu magi 80 iyi nkoko itera ibashije guturaga amagi 50 akagurisha imishwi ku mwaka yaba akoreye  arenga Miliyoni 250 Frw.

Ayam Cemani niyo nkoko ya mbere ihenze ku isoko kugeza ubu ikaba ari nayo n ifite igi rihenze aho kwigondera rimwe ari 19,000 Frw. Mu gihe amagi y'inkoko zo mu Rwanda agura 200 Frw.

Izi nkoko zatangiye kororwa mu kinyejana cya 12 mu kirwa cya Java muri Indonesia. Kugira ngo iyi nkoko bayite Ayam Cemani ni amagambo yo mu rurimi  muri Indonesia bakoresha. Ayam bivuze inkoko naho Cemani bivuze ikintu cy'umukara. Ayam Cemani bivuze inkoko y'umukara.

Iyi nkoko kandi iraramba kuko ishobora gusazira ku myaka 6 cyangwa 8. Iyi nkoko mu myaka 7 ishaje yaba imaze kwinjiriza nyirayo arenga Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda. 


Ayam Cemani niyo nkoko ihenze ku Isi.


Ifoto igaragaza amagi yayo, inyama yayo ndetse no mu kanwa ka Ayam Cemani. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND