Umubyinnyi wabigize umwuga, Sherrie Silver na Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia bari ku rutonde rw’abazahabwa ibihembo “TIME100 Summit and Impact Awards Africa” bigiye gutangirwa i Kigali ku nshuro ya mbere.
Ibi byatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere muri
Afurika cyakiriye iyi nama, izahuza abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri
ziyuranye z’ubuzima, ihujwe no gutanga ibihembo ku bakoze ibikorwa by’indashyikirrwa
ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.
Muri Gicurasi 2023, nibwo Ikinyamakuru Time cyagiranye
ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bugamije gutangira i Kigali
ibihembo, ku wa 17 Ugushyingo 2023 mu muhango ukomeye uzabera muri Kigali
Convention Center mu Mujyi wa Kigali, kandi bizayoborwa na Bonang Matheba umaze
kuba ikimenyabose mu bijyanye no kuyobora ibirori bihuza abakomeye ku Isi.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabanzirizwa n’ibiganiro
bizatangwa n’abarimo Karim Beguir, Aya Chebbi, Wanjira Mathai, Elizabeth
Wathuti n’abandi.
Urutonde rw’abazahabwa ibihembo rugaragaraho ab’amazina
akomeye mu ngeri zinyuranye z’ubuzima nka Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy
Odede, Sherrie Silver wamamaye kubyina, Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Libera, Fred
Swaniker washinze Kaminuza ya African Leadership University n’abandi.
Ibi bihembo bizahabwa abagize uruhare mu kurenga
inzitizi bagashakira ibisubizo ibibazo runaka, kandi bagaragaza impinduka mu
buzima bw’abatuye Isi bw’abo n’ubw’abandi, barimo abakinnyi ba filime,
abaharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
Bizahabwa Ashley Judd usanzwe ari umukinnyi wa filime,
umwanditsi w’ibitabo akaba n’uharanira ubutabera, harimo kandi Ambasaderi wa UN
mu guharanira amahoro Dania Gurira, Kennedy Odede washinze umuryango ‘Shining
Hope’, umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver akaba na Ambasaderi wa IFAD;
Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia agatsindira
n’igihembo cya Nobel ndetse na Fred Swaniker, umuyobozi wa African Leadership
Group washinze Kaminuza ya African Leadership University.
Abazatanga ibiganiro bazitsa cyane ku guhangana n’ibibazo
byugarije Isi muri iki gihe, hategurwa ejo hazaza heza habereye buri wese.
Barimo Karim Beguir washinze ikigo InstaDeep, Aya
Chebbi wabaye intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe urubyiruko, Kate
Kallot washinze ikigo Amini, Ambasaderi wa Loni ku mihindagurikire y’ibihe,
Bogolo Kenewendo, Emi Mahmoud; Sindy Zemura-Bernard; Elizabeth Wathuti, Danai
Gurira, Ellen Johnson Sirleaf, Fred Swaniker n’abandi.
Batandatu nibo bazahabwa ibihembo. Umuyobozi Mukuru wa
TIME, Jessica Sibley, yavuze ko bishimiye kuba bagiye gutanga ibihembo
hashimirwa abanyafurika. Kandi avuga ko bibateye ishema kuba ‘bigiye gutangirwa
mu Rwanda ku nshuro ya mbere binyuze mu bufatanye na Visit Rwanda’.
Umwanditsi Mukuru wa TIME, Sam Jacobs, yavuze ko muri
rusange ibi bihembo bigamije ‘gushimira abantu bagaragaza impinduka’. Ati “Twishimiye
guha ikaze no kuzabana n’abo.”
Ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda kubufatanye na
Visit Rwanda binyuze mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Kigali
International Financial Centre ndetse na RwandAir.
Ikinyamakuru TIME kigiye gutanga ibi bihembo kimaze
imyaka 100 gikora amakuru yubakiye ku ngeri zinyuranye z’ubuzima, hirya no hino
ku Isi.
Sherrie Silver ari ku rutonde rw’abazahabwa ibihembo
bya TIME100 bashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa bakoze
Ellen wayoboye Liberia usanzwe ufite igihembo
cy'amahoro cya Prix Nobel ari mu bazashimirwa na TIME100
TANGA IGITECYEREZO