JP Bimeni uri mu bahanzi b’abarundi bakomeye i Burayi yamaze kugera i Kigali aho agiye gukorera igitaramo ku nshuro ye ya mbere kizaba ku wa 11 Ugushyingo 2023, nyuma y’imyaka myishi ahagera aje gusura inshuti n’abandimwe.
Uyu
muhanzi wamamaye mu muziki wo mu bwoko bwa ‘Classic Soul’ yageze ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo
2023.
Aherutse
gukorera igitaramo gikomeye mu Burundi cyari cyateguwe na Dj Paulin, ari nawe
wateguye igitaramo uyu muhanzi azakorera kuri Century Park i Nyarutarama ku wa
Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023.
Yabwiye
InyaRwanda ati “Mfite umuryango hano, mfite inshuti, rero ni ibintu
binshimishije kuba ngarutse mu rugo, nakundaga kuhaza mu bikorwa binyuranye. Mu
gitaramo nzakora nizeye ko kizaba cyuzuyemo amarangamutima, kuko abantu benshi
duherukana cyane, imiryango duherukana cyera. Kubabona nzishima."
JP
Bimeni yavukiye i Burundi mu 1976. Nyuma, kubera intambara yabaye muri iki
gihugu mu 1993 yaje guhungira muri Kenya akomereza mu Bwongereza ari naho
abarizwa muri iki gihe.
Avuga
ko ubuzima bwo guhunga bwamwigishije gushikama ku Mana, kuko yabayeho ubuzima
bwiza n’ububi, ariko yakomeje gushikama ku Mana yamenye.
Agira
inama n’abandi bari mu buzima nk’ubwe gukomera. Yavuze ati “Ni ukwemera Imana,
kutanyeganyega mu kwemeza. Mu buzima urazamuka cyangwa ukamunaka, ibintu birahinduka,
ntugire umutima uhangayitse, ahubwo wumve ko Imana ikora, ukomeze gusenga,
ugire inshuti, urangwe n’urukundo byose ubicamo.”
Bimeni
avuga ko hari imyaka yabayemo ku buryo yumvaga ubuzima bugiye kwanga, ariko ko
yakomeje umutsi bitewe n’uko hari ibindi bihe yanyuzemo bikomeye.
Uyu
mugabo avuga ko iyo ari kunyura mu bihe ‘bikomeye’ yisunga gitari, agacuranga
indirimbo zinyuranye. Ati “Kenshi usanga umuziki umvuye ntagiye gutesha umwanya
umuntu, ndabishima ko Imana yanshyize umuziki mu buzima bwanjye.”
Bimeni
avuga ko n’ubwo ariwe wamenyekanye mu muryango we mu bakora umuziki, afite
abavandimwe n’abandi bakora umuziki ariko impano z’abo zitamenyekanye nk’uko
impano ye yamenyekanye. Ati “Hari ibyo byinshi dukora bihurira n’urukundo rw’umuziki.”
Asobanura
ko gukunda umuziki byatumye ‘nyura mu buzima bukomeye’. Ati “Ni ukwisuzuma
ukumva ko ibikomere byashize. Gitari n’umuziki ni umuti ukomeye, kandi uwufate
neza, uwufashe neza urakuvura, uwufashe nabi urakwica.”
Bimeni
avuga ko igitaramo cye kizarangwa n’urukundo hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi,
kandi kizahuza abavandimwe benshi bafite ‘indoto nyinshi muri aka kare tuvukamo’.
Uyu
muhanzi yavuze ko mu rugendo rwe i Kigali anateganya kugirana ibiganiro n’abahanzi
barimo Gael Faye, Michael Makembe na Samy bakaba bakorana indirimbo.
Yavuze
ati “Ni icyifuzo gikuru kandi birimo! Ndi mu biganiro n’abahanzi barimo Gael
Faye numvise ko ari hano, Samy na Makembe bari hano. No kwicarana gusa, tugatera inkuru, tugateka, tureba ibyo twakora n’ibizakurikiraho, tumenyanye,
tuganire, kuko ibiganiro bibyara ibintu byinshi cyane.”
Uyu
muhanzi asobanura ko mu 2018 yashyize hanze album yise ‘Free Me’ iriho
indirimbo zatumye amenyekana cyane mu bihugu bitandukanye mu Burayi.
Ni mu gihe mu 2022 yasohoye Album yise ‘Give me Hope’ yitsa cyane ku ndirimbo zubakiye ku cyizere bitewe n’ibihe yanyuzemo mu buzima bwe.
Bimenyi [Uwa gatatu uvuye ibumoso] ari kumwe n'abamufashije gukorera igitaramo i Kigali
JP
Bimeni yaje gukorera igitaramo i Kigali nyuma ya Album ze zakunzwe mu buryo
bukomeye
Bimeni [Uri iburyo] yamenyekanye ku mazina ya Mudibu mu muziki, kandi mu 2021 yakoreye ibitaramo bikomeye mu Burundi
Muri
Gashyantare 2022 nibwo Label ya ‘Lovemonk’ JP abarizwamo yasohoye album yise ‘Give
Me Hope’
Album
ye yise ‘Free Me’ yegukanye ibikombe birimo BBC 6 Music nka Album y’umwaka
Dj
Paulin wamamaye mu gutegura ibitaramo i Burundi ari kumwe na JP Bimeni yatumiye
Kwinjira muri iki gitaramo cya JP Bimeni ni ukwishyura 50 Frw
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FOUR WALLS'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GIVE ME HOPE'
TANGA IGITECYEREZO