Abanyamuziki bakomeye ku mugabane wa Afurika, Patoranking na King Promise ulomoka muri Ghana, bari mu Rwanda mu nama ya Qatar Business Africa Forum.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie w'imyaka 33 uzwi ku mazina ya Patoranking uheruka mu Rwanda umwaka ushize, yatangaje ko yamaze gusesekara mu Rwanda.
Uretse Patoranking ukomoka mu gihugu cya Nigeria, King Promise wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Terminator nawe yamaze gusesekara i Kigali mu Rwanda nk'uko nawe yabitangaje akoresheje urubuga rwa Instagram.
King Promise ni ubwa mbere ageze ku butaka bw'u Rwanda bushobora kuzaba ubutagatifu igihe Grammy Awards yaba ibereye i Kigali nk'uko biromo bivugwa ko u Rwanda arirwo ruhabwa amahirwe.
Patoranking we si ubwa mbere dore ko n'umwaka ushize yari mu Rwanda ari kumwe n’umunya-Zimbabwe Mukudzeyi Mukombe uzwi nka Jah Prayzah, batumiwe mu gitaramo kizaherekeza Inama nyafurika y’Urubyiruko izwi nka "Youth Connekt Africa Summit."
Aba bahanzi bombi baje mu nama ya Qatar Business Africa Forum yatangiye mu mwaka wa 2022 kuri ubu ikaba irimo kubera i Kigali aba bahanzi bo bakaba barageze mu Rwanda ku munsi w'ejo.
King promise yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere
King promise yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Terminator
Patoranking yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize
Ubwo Patoranking aheruka mu Rwanda yahuye na Perezida Paul Kagame
TANGA IGITECYEREZO