Umutoza w'ikipe y'igihugu "Amavubi", Torsten Spittler Frank yatangaje ko intego azanye mu Amavubi ari ugutsinda, ndetse no kuzamura impano z'abakinnyi.
Ibi yabitangaje mu Kiganiro n'itangazamakuru
cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, kuri Hotel ya Sainte Famille ari naho
ikipe iri kuba. Abajijwe ku ntego azaniye ikipe y'igihugu, uyu mutoza yavuze ko
Amavubi ari ikipe ikeneye kwiyubaka kandi yiteguye kubikora.
Yagize ati"Urebye ku rutonde rwa FIFA
aho Amavubi aherereye, ubona ko ari ikipe ikeneye iterambere. Ntabwo nzi umutoza
Amavubi yari afite mbere, ariko imyaka 20 ishize u Rwanda ruvuye mu gikombe cya
Afurika, ubona ko ibihe byahindutse. Ubu igikenewe ni ugukorera hamwe tureba ko
twatsinda buri mukino".
Torsten Spittler kandi yakomeje avuga ko
mbere y'uko afata akazi ko gutoza Amavubi yabanje kureba uko bakina, asanga
bikinira 'gipira ndaguteye.'
Ati"Narebye imikino y'ikipe y'igihugu mbona abakinnyi bose bakina gipira ndaguteye nta guhererekanya. Gipira ndaguteye, ni igihe umukinnyi usanga afite umupira ariko atazi aho ari buwutange, hanyuma abakinnyi b'indi kipe bamara kumwuzura akawohereza aho ashaka.
Kandi ibi ntacyo byagufasha mu mupira w'amaguru kuri ubu, niyo mpamvu
tugomba kwicara tugategura imikinire. Nafashe umwanzuro wo kuzana umugore
wanjye kuko ndashaka kumara igihe hano ntabwo nje kumara ibyumweru bitatu, ariko
n'ubundi igihe kizatubwira."
Umutoza w'ikipe y'igihugu yemeye ko amaze igihe ari umutoza wo mu gice cy'iterambere, ariko anavuga ko aribyo Amavubi akeneye
Abajijwe ku byavuzwe ko hari
abakinnyi bashobora kongerwamo, uyu mutoza yabihakanye avuga ko abakinnyi
yahamagaye ari 30 kandi nta wundi ateganya kongeramo, ahubwo avuga ko
bazakomeza gushaka izindi mpano n'abakinnyi uko iminsi izagenda yicuma.
Rwatubyaye Abdul umwe mu bakinnyi bari muri
iyi kipe bamazemo igihe, yabwiye itangazamakuru ko bafite iminsi mike ariko
bazayikoresha neza.
Yagize ati: "Dufite iminsi itarenga 12
kandi dufite umutoza mushya, ni ibintu bitoroshye ariko tuzagerageza, dukoreshe
imbaraga zose n'iz'umutima kugira ngo ibintu bigende neza ijana ku ijana."
Rwatubyaye yakomeje avuga ko umutoza mushya
bamwishimiye kandi bagomba gukomeza kumva ibyo ababwira kugira ngo bazabone
umusaruro.
Rwatubyaye Abdul yemeye ko bamaze igihe batitwara neza, ariko avuga ko kuri iyi nshuro bishobora guhinduka
Tariki 15 Ugushyingo, u Rwanda ruzakira Zimbabwe
kuri sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye, tariki 21 nabwo bakire Afurika
y'Epfo kuri iyi sitade, imikino yose ikaba igamije gushaka itike y'igikombe
cy'Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.
Muhire Kevin yasabye abanyarwanda kuza kubaba inyuma nabo bagakora ibishoboka
Muhawenayo Gad ukinira Musanze FC, yatangaje ko ubwo yamenyaga ko yahamagawe mu Amavubi bwa mbere yashimye Imana
Iradukunda Elie Tatou umukinnyi wahamagawe mu Amavubi akiri muto, yatangaje ko biteguye gushyiramo akabaraga bakitangira u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO