Amani Cedrick [Cedrick] na Angel Queen [Queen] bamaze imyaka ine bari mu munyenga w’urukundo binjiye mu ruhando rwa ‘Couple’ zikora umuziki, ni nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo bahuriyeho bise “Turazinye.”
Biyongereye ku rutonde rw’abanyamuziki barimo James na Damiella, Ben na Chance, Papy Clever na Dorcas, Tracy Agasaro na Rene Patrick n’abandi bakora umuziki mu buryo bw’umwuga kandi bakundana/babana nk’umugabo n’umugore.
Itandukaniro ririmo ni uko Cedrick na Queen bazajya bakora indirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secullar', ni mu gihe amatsinda yamamaye cyane mu Rwanda ari abakora indirimbo za 'Gospel'.Iyi
ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 26’ Cedrick na Queen basohoye yitsa ku
rugendo rw’urukundo rw’aba bombi, imibanire y’abo ya buri munsi n’imitoma
itangaje iranga urukundo rwabo. Nko mu gitero cya mbere baririmba bagira inama
abakundana, kutemerera buri wese washaka kwitambika urukundo rw’abo.
Cedrick
yabwiye InyaRwanda ko yiyemeje gukorana umuziki n’umukunzi we kubera ko yujuje
ibisabwa nk'umuhanzi wese. Ikirenze kuri ibyo, biri mu murongo wo gushimangira
urukundo bakundana.
Yavuze
ati “Kuba nkora umuziki si ukwishimisha ndawukunda kandi kurundi ruhande ni akazi,
gusa impamvu yo kuba umukunzi wanjye ari nawe mugore wanjye kuba narahisemo ngo
dufatanya muri uru rugendo rwa muzika n’uko umukunzi wanjye yujuje ibisabwa mu bijyanye
n’umuziki, ikindi kandi akaba ari imbaraga nungutse.”
Akomeza
ati “Abenshi dukunda guhisha ntidushime ibyo dufite ariko njye nahisemo gushima
nogushimangira ko umukunzi wanjye ari imbaraga zanjye akaba umujyanama wanjye
kuba rero twaba itsinda nk’uko bigaragara ari nako kuri nuko duhuje kandi
dushyigikirana, rero kuba turi kumwe no kuba dukorana n’uko duhuje byaba
urukundo rwacu ndetse n’impano yacu kandi nkeka nkanizera ko ari umugisha dufite
byaba none cyangwa ejo hazaza.”
Asobanura
ko kwandika indirimbo ‘Turaberanye’ biri mu rugendo rwo gushyira itafari ku
rugendo rw’umuziki w’u Rwanda no kugaragaza impano ibarimo.
Kandi
avuga ko bayanditse bagendeye ku mibanire mu rukundo rw’abo. Akomeza ati “Ikindi
ni uko twanditse ino ndirimbo tugendeye ku rukundo rwacu uko dukundana ndetse
tukareba no ku bandi bantu bo hirya no hino bakundana tuvugamo ibibazo abantu
bahura nabyo mu rukundo rwabo tubahumuriza ndetse natwe ubwacu tugira duti
turaziranye.”
Cedrick
asobanura ko hamwe n’umukunzi we Queen bazakomeza gukoresha impano Imana
yabahaye, mu gutanga ubutumwa bw’urukundo no mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Amani
Cedrick usanzwe ari mu babyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari, yaherukaga gushyira
hanze indirimbo yise ‘Neza’ yatumye umukunzi we amuha impano ya moto.
Asobanura
ko hari byinshi yashingiyeho mu guhitamo Queen, kuko mu kubyiruka kwe yifuzaga
umuntu yakunda bya nyabyo ku buryo ‘ntamuhemukira’. Yumvikanisha ko gushaka uwo
muzabana, ukwiye gushaka ‘uwo utahemukira kuruta uko washaka utaguhemukira’.
Cedrick
avuga ko urukundo rwe na Queen rwanakomejwe no kuba yarabanje kuvugana nawe
kuri telefoni mu bihe bitandukanye no mu biganiro, mbere y’uko batangira
urugendo rwo gukundana.
Asobanura
umukunzi we nk’umuntu ukunda umuziki cyane, kandi ukunda ahantu harimbishijwe. Avuga
ko ubwo yiyemezaga kumwambika impeta, yatekereje kuri buri kimwe gisabwa ariko
ntiyasiga inyuma guhimbira indirimbo umukunzi we.
Ku
wa 6 Mutarama 2023, ni bwo uyu musore yambitse impeta umukunzi we, nyuma
bahamya urukundo rwabo imbere y’amategeko.
Uyu musore anavuga ko umukunzi we ari umuntu ugira urukundo rwinshi cyane, ku buryo agukunda akaba ‘yanakurwanirira’. Kandi agatinya kubeshya umuntu akunda.
Cedrick
yatangaje ko yiyemeje gukorana umuziki n’umukunzi we Queen kubera ko yujuje
buri kimwe gikenewe ku munyamuziki
Cedrick
na Queen bakoranye indirimbo ‘Turaberanye’ bashingiye ku nkuru y’urukundo rw’abo
Cedrick
avuga ko imyaka ine ishize ari kumwe na Queen yaranzwe n’ibihe by’urwibutso
Cedrick
na Queen bavuga ko bashaka gushyira itafari ry’abo ku rugendo rw’umuziki
Cedrick
asanzwe ari umwarimu wigisha kubyina umuco Nyarwanda
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “TURABERANYE” YA QUEEN NA CEDRICK
TANGA IGITECYEREZO