Amani Cedrick uri mu babyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari, yatunguwe n’umukunzi we Angel Queen wamuhaye impano ya moto ‘nziza cyane’ nk’uko abivuga. Ni nyuma y’uko amukoreye indirimbo yitsa ku rukundo rwabo yise ‘Neza’.
Iyi ndirimbo yitsa ku rukundo, kandi ikagaragaza
urugendo aba bombi bagendanye kugeza ubwo biyemeje guhuza imiryango bagakora ubukwe.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Cedrick yavuze ko hari
byinshi yashingiyeho mu guhitamo Queen, kuko mu kubyiruka kwe yifuzaga umuntu
yakunda bya nyabyo ku buryo ‘ntamuhemukira’.
Uyu mugabo avuga ko gushaka uwo muzabana, ukwiye
gushaka ‘uwo utahemukira kuruta uko washaka utaguhemukira’.
Akomeza ati “Uzabanze wisuzume wowe ubwawe uvuge uti 'ese ko ngiye gushaka umuntu nabana nawe by'iteka, ese sinzamubabaza'? Rero, uwo
muntu yaje kuba Angel cyangwa se Queen ni we wahuje n’amarangamutima yanjye.”
Cedrick avuga ko urukundo rwe na Queen rwanakomejwe no
kuba yarabanje kuvugana nawe kuri telefoni mu bihe bitandukanye no mu biganiro,
mbere y’uko batangira urugendo rwo gukundana.
Gutera
ivi yabijyanishije no kuririmbira umukunzi we:
Cedrick asobanura umukunzi we nk’umuntu ukunda umuziki
cyane, kandi ukunda ahantu harimbishijwe biri mu byatumye yitegura mu buryo
bwose.
Avuga ko ubwo yiyemezaga kwambika impeta umukunzi we, yatekereje kuri buri kimwe gisabwa ariko ntiyasiga inyuma guhimbira indirimbo umukunzi we.
Akomeza ati “Guhimba iyi ndirimbo aho byaturutse
niyemeje ko umukunzi wanjye kubera ko ari umuntu ukunda ibintu bijyanye n’umuziki, nahise numva ko ngomba kumuterera ivi kandi nkabikora ndi kumuririmbira kuko
burya mu ndirimbo ni naho uvugira imbamutima zawe ntawuguciye mu ijambo.”
Uyu musore avuga ko yorohewe no kwandika iyi ndirimbo,
kuko yavugaga ibyari bimurimo. Abiteramo urwenya, akavuga ko igitero cya kabiri
yagihimbye ubwo yari kuri moto, birangira indirimbo yuzuye.
Uyu mukobwa abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Cedrick avuga ko yagiye ahura n’abantu bamuca intege bamubwira ko ‘bitashoboka
gukundana n’umuntu utari hafi yawe’.
Ku wa 6 Mutarama 2023, ni bwo uyu musore yambitse
impeta umukunzi we, nyuma bahamya urukundo rwabo imbere y’amategeko. Yabwiye
InyaRwanda ko kuri uriya musi yiyumvaga bidasanzwe kandi yishimye.
Ni umunsi avuga ko yari ategereje amezi arindwi,
yibaza uko azaba yifashe ubwo azaba ari kwambika impeta umukunzi we
anamuririmbira indirimbo yari amaze amezi arindwi akoze yarayibitse, nta kindi
yayikoresha.
Ubwo yambikaga impeta uyu mukobwa, byahuriranye n’umusi
we w’amavuko [Umukobwa]. Ati “Nari ntegereje kureba uburyo ari buze kubyakira, gusa natunguwe n’uko yishimye birenze n’uko nabitekerezaga.”
Cedrick asobanura umukunzi we nk’umuntu yabonyeho
byinshi mu byo akunda, kandi yasanze byinshi babihuje. Avuga ko yasanze
umukunzi we akunda kuririmba, kandi indirimbo nyinshi ateganya gushyira hanze
bazaba bari kumwe.
Arakomeza ati “Akunda kuririmba cyane yewe nemeza ko
anabikunda kundusha ikirenze kuri icyo indirimbo nyinshi mu zo muzabona tuzaba
tuzifatanije yewe nta no gushidikanya iya kabiri tuzaba turi kumwe kandi nayo
izasohoka vuba cyane.”
Anavuga ko Queen agira ubuntu, kandi atinya kugwa mu
ikosa. Ati “Umukunzi wanjye ni umuntu ugira ubuntu ku buryo yagukunze yaguha
ibyo afite byose ntacyo asigaranye. Ikindi ni we muntu utinya kugwa mu ikosa nzi
ku buryo ibintu byose abikora yitonze.”
Amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe ku Gisenyi ku kiyaga
cya Kivu. Ni icyemezo Cedrick avuga ko yafashe ashingiye ku kuba asanzwe akunda
aha hantu nyaburanga.
Kandi nyuma yo gukora iyi ndirimbo, umukunzi we
yamuhaye impano ya moto. Ati “Ni impano yampaye nyuma yo kumva amagambo agize
iyi ndirimbo. Ni moto nziza nifashisha mu bikorwa byanjye bya buri munsi.”
Cedrick asanzwe ari umwarimu wigisha kubyina umuco
Nyarwanda, akaba kandi Intore yo mu Itorero Inganzo Ngari bitegura gukora
igitaramo muri Kanama 2023.
Mu ntego afite, harimo gukora ibihangano byinshi afatanyije n’umukunzi we Queen.
Angel Queen yahaye moto umukunzi we nyuma y'uko anyuzwe n'indirimbo 'Neza' yakorewe
Byari ibyishimo by'agahebuzo ubwo Angel Queen yambikwaga impeta y'urukundo
Cedrick yahaye ururabo umukunzi we mu kwerekana urukundo yamukunze
Basezeranye imbere y'amategeko biyemeza kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko
Angel Queen abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze igihe ari mu munyenga w'urukundo na Cedrick
Cedrick avuga ko hari byinshi yashingiyeho yiyemeza kubana akaramata n'umukunzi we
Angel Queen asanzwe akunda umuziki, biri mu byatumye umukunzi we atekereza kumuhimbira indirimbo
Cedrick asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, akanazaririmba-Asanzwe kandi ari umwarimu wigisha kubyina umuco Kinyarwanda mu bigo by'amashuri
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NEZA' YA CEDRICK NA QUEEN
TANGA IGITECYEREZO