Kigali

Bruce Melodie arayoboye! Indirimbo 15 zumviswe na Amb. Nduhungirehe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2023 11:54
0


Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yasohoye urutonde rw’indirimbo 15 z’abahanzi Nyarwanda yumvise ubwo yari mu myitozo ngororamubiri (Sports) kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023.



Nduhungirehe mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza uburyo ashyigikira umuziki w’abahanzi bo mu Rwanda, kandi akagirana ibiganiro n’abo.

Nko muri Werurwe 2023, yakiriye kandi agirana ibiganiro na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye, umunyamakuru wa B&B Fm, David Bayingana ndetse na Irankunda Julien wamenyekanye nka Julien Bmjizzo bari mu rugendo rwo gutegura ibitaramo Israel Mbonyi yakoreye i Burayi.

Ku wa 28 Nyakanga 2021, yagaragaje uburyo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy yabaye icyatwa mu ndirimbo zose yasohoye, ashima Meddy ku bwo kwesa umuhigo.

Yavuze ati “Ibi ni undi muhigo utangaje wa Meddy. Uretse ko indirimbo ikwiriye kuba yarebwa n’abantu Miliyoni ebyiri mu minsi itanu, izaba indirimbo izasusurutsa ubukwe butandukanye nyuma ya guma mu rugo. Ntabwo ari isezerano ryanjye, ni uko mbikeka. Komeza utere imbere Meddy.”

Kuri uyu wa Gatatu, yagaragaje urutonde rw’indirimbo 15 yumvise ubwo yari muri Sports, aho yagenze 9.7 Km. Ni urutonde rwiganjemo indirimbo za Bruce Melodie, Meddy ndetse na Israel Mbonyi.

Ku mwanya wa Mbere yashyizeho indirimbo ‘Katerina’ ya Bruce Melodie yasohoye ku wa 17 Nzeri 2019 imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 13.

Bruce Melodie yigeze kuvuga ko iyi ndirimbo yayihimbiye umugore we. Iri mu ndirimbo zabaye idarapo ry’umuziki we  umaze imyaka 12.

Amb.Nduhungirehe ku mwanya wa kabiri yahashyize indirimbo ‘Rurabo’ ya Kitoko. Uyu muhanzi ubarizwa mu Bwongereza yasubiyemo iyi ndirimbo yamamaye muri ‘Karahanyuze’ ayishyira hanze ku wa 27 Nzeri 2018. Imaze imyaka itanu kandi imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 2.

Ku mwanya wa Gatatu, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo ‘Oya’ ya Yvan Buravan. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 20 Gashyantare 2018, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pastor P naho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe ahanini bisembuwe n’uburanga bwa Mbabazi Shadia [Shaddybbo]. Imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 2.

‘Ibihe’ ya Israel Mbonyi n’iyo Amb. Nduhungirehe yashyize ku mwanya wa Kane.  Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 16 Mutarama 2018, kandi imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 4.

Iri mu ndirimbo za Israel Mbonyi zakunzwe mu buryo bukomeye, binumvikana mu bitaramo bikomeye yagiye akorera ahantu hanyuranye n’abantu bayisakaza bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ku mwanya wa Gatanu, Nduhungirehe yashyizeho kandi indirimbo ya Buravan yise ‘Garagaza’ imaze imyaka itanu, kuko yasohotse ku wa 25 Kamena 2018, aho imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 2.

Iyi ndirimbo Buravan yayikoranye na Se, ndetse iri mu muzahesheje kwegukana irushanwa rya Prix Decouverte RFI 2018.

Nduhirehe yashyize ku mwanya wa Gatandatu indirimbo ‘Igare’ ya Mico The Best. Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo bukomeye, ku buryo Mico avuga ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe.

Yabaye idarapo ry’umuziki we mu 2020 bituma anegukana igikombe muri Kiss Summer Awards. Mu gihe cy’imyaka itatu ishize isohotse imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4.

Ku mwanya wa karindwi hariho indirimbo ‘Urakunzwe’ ya Igor Mabano. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 16 Nzeri 2019 imaze kurebwa n’abantu 475,258.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Karake Clement naho amashusho yakozwe na Pose Films.

Indirimbo “Te Amo” Butera Knowless yakoranye na Roberto niyo iri ku mwanya wa munani ku rutonde rwa Nduhungirehe. Iyi ndirimbo imaze igihe kinini, kuko yasohotse ku wa 9 Ukuboza 2015, aho imaze kurebwa n’abantu 2,930,942.

Roberto ari ku rutonde rw’abahanzi bakoranye indirimbo na Knowless mu gihe cy’imyaka irenga 15 ishize ari mu muziki, kandi Knowless yakunze kugaragaza ko gukorana na Roberto hari byinshi byongeye ku rugendo rwe rw’umuziki.

Ku mwanya wa Cyenda, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo ‘Complete Me’ naho ku mwanya wa Cumi yahashyize indirimbo ‘Turaberanye’ n’ubundi ya Bruce Melodie. ‘Complete me’ yasohotse ku wa 19 Ukwakira 2016 naho ‘Turaberanye’ yasohotse ku wa 20 Nzeri 2016.

Nduhungirehe yashyize indirimbo ‘Nzi ibyo nibwira’ ya Israel Mbonyi ku mwanya wa 11. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 20 Nzeri 2014, imaze kurebwa n’abantu 3,253,161. Ni imwe mu ndirimbo za Israel Mbonyi zakunzwe mu buryo bukomeye yakubiye kuri Album ze zitandukanye.

Ku mwanya wa 12, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo ‘Naremeye’ ya The Ben yasohotse ku wa 8 Kamena 2019. Iri mu ndirimbo za The Ben zakunzwe mu buryo bukomeye, ndetse ushingiye ku butumwa buyigize watekereza ko yaririmbiraga umukunzi we Uwicyeza Pamella bitegura kushinga.

Ku mwanya wa 13, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy. Iyi ndirimbo yaciye ibintu kuva igisohoka, ihiga izindi ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda. Imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 31, kandi yasohotse ku wa 22 Nyakanga 2021, igaragaramo ibihe by’ingenzi byaranze ubukwe bwa Meddy na Mimi.

Ku mwanya wa 14 hariho indirimbo ‘Ntacyo Nzaba’ ya Meddy na Adrien Misigaro. Iyi ndirimbo ihimbaza Imana yarakunzwe cyane, ahanini bitewe n’amagambo ayigize.

Ni mu gihe ku mwanya wa 15, Nduhungirehe yashyizeho indirimbo ‘Please me’ ya Juno Kizigenza. Uyu muhanzi aherutse gusohora Album yise ‘Yaraje’. Nduhungirehe asaba abantu kumva cyane cyane indirimbo eshanu za mbere (Top 5).


Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yasohoye urutonde rw’indirimbo 15 z’abahanzi Nyarwanda yumvise 


Nduhungirehe yagenze ibirometero 9 yumva indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda


Bruce Melodie afite indirimbo eshatu ku rutonde rw’indirimbo 15 zumviswe na Nduhungirehe


Meddy afite indirimbo ebyiri mu zumviswe na Nduhungirehe ari muri Sports


Israel Mbonyi afite indirimbo ebyiri ku rutonde rw’indirimbo zumviswe na Nduhungirehe

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KATERINA’ IRI KU MWANYA WA MBERE

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PLEASE ME’ IRI KU MWANYA WA 15

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND