Menya byinshi birambuye ku buzima bw'umuhanzikazi Akothee uherutse guca agahigo ko kuba umugore uri ku rutonde rw'abahanzi 10 bakize muri East Africa mu 2023 ndetse akaba ari nawe muhanzikazi wa mbere utunze agatubutse muri aka Karere.
Esther Akoth wamamaye mu muziki ku izina rya Akothee, ni umuhanzikazi wo mu gihugu cya Kenya akaba n'umushoramari. Uyu yatunguye benshi ubwo haherutse gusohoka urutonde rw'abahanzi 10 bakize cyane muri East Africa maze akaza ku mwanya wa Kane na Miliyoni 7 n’ibihumbi 500 by'Amadorali ya Amerika. Aya uyashyize mu manyarwanda arenga Miliyari 7.
Ibi byahise bimugira umuhanzikazi wa mbere muri East Africa utunze agatubutse kurusha abandi, gusa benshi bibaza aho ubutunzi bwe buturuka dore ko atakunze no gukora umuziki cyane ndetse ntanakunze kuvugwa mu binyamakuru.
Ni muntu ki Akothee umuhanzikazi utunze amafaranga menshi muri East Africa?
Umuhanzikazi Akothee yavutse ku itariki 8 Mata mu 1983 avukira mu gace ka Kisumu County muri Kenya. Akothee akaba yaranyuze mu buzima bukomeye akiri muto bwanatumye ava mu ishuri afite imyaka 14 akajya gufatanya n'ababyeyi be gushaka ubuzima.
Byinshi ku muziki wa Akothee
Mu 2008 nibwo Akothee yinjiye mu muziki ndetse ajya mu jyana itakunze kugaragaramo abahanzi benshi yitwa 'Benga' imenyerewe muri Kenya. Gusa nubwo yatangiye umuziki mu 2008 ntabwo yahise amenyekana ku rwego rwo hejuru cyangwa ngo ibihangano bye bimenyekane mu bindi bihugu byo muri Afurika.
Mu 2016 Akothee yakoranye indirimbo na Diamond Platnumz
Umuziki wa Akothee waje kuzamuka cyane utuma amenyekana mu 2016 ubwo yakoraga indirimbo yitwa 'Sweet Love' yafatanije n'icyamamare Diamond Platnumz. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane ndetse amashusho yayo agenda anyura kuma televiziyo akomeye arimo nka MTV Base yo muri Afurika y'Epfo hamwe na Trace Urban.
Akothee yahise akomerezaho yiyambaza undi muhanzi ukomeye muri Afurika witwa Flavour wo muri Nigeria, bakorana indirimbo bise 'Give It To Me'. Iyi ndirimbo nayo yarakunzwe inashyirwa ku rutonde rw'indirimbo 5 zakunzwe cyane muri Kenya mu mwaka wa 2016.
Akothee kandi yanakoranye indirimbo na Flavour yamuhesheje igihembo cy'amashusho meza y'umwaka mu 2016
Uhereye muri 2016 kugeza mu 2020 umuziki wa Akothee waratumbagiye cyane ndetse ugenda unamuhesha ibihembo bikomeye birimo nka 'Best Female Artist' yahawe na African Muzik Magazine Awards, 'Best Video' mu 2019 yahawe n'ubundi na African Muzik Magazine Awards imenyerewe mu gutegura ibihembo by'abahanzi muri East Africa. Akothee kandi yaje no guhabwa igihembo cya 'Best Female Artist (East Africa) yahawe na African Enterntainment Awards zabereye i New York mu 2020.
Kuva mu 2020 kugeza ubu Akothee ntabwo agikora cyane umuziki nka mbere kuko usanga ubu agenda asohora ibihangano bye buhoro buhoro dore ko nk'indirimbo eshatu aherutse gusohora yazisohoye mu 2021. Kuva mu 2021 kugeza ubu Akothee ntabwo arongera gusohora igihangano gishya.
Ese Akothee amafaranga afite yamugize umuhanzikazi wa mbere ukize muri East Africa yayakuye he?
Kimwe n'abandi bahanzi b'abahanga babyaje umusaruro impano zabo, Akothee ubwo yatangiraga kubona amafaranga mu muziki yatangiye kuyashora muri bushabitsi ku ruhande. Mu 2015 Akothee yashinze kompanyi y'imodoka zitwara bamukerarugendo yitwa 'Akothee Safaris'.
Akothee yahise yinjira mu bushabitsi bw'amacumbi aho afite amazu atatu. Imwe ayifite mu gace ka Migori yavukiyemo, indi yayifunguye mu mujyi wa Mombasa ndetse iya gatatu yayifunguye mu 2021 i Nairobi. Aya macumbi yose uko ari 3 azwi ku izina rya 'Aknotela & Akothee Homes'.
Akothee uretse gukora umuziki afite ibindi bikorwa byinshi bimwinjiriza ku ruhande
Uyu muhanzikazi kandi uretse gukora ubushabitsi bumwinjiriza agatubutse, yanashinze umuryango wita ku batishoboye witwa 'Akothee Foundation' yashinze mu 2018 aho ufasha abana b'abakobwa babyariye iwabo bagacikiriza amashuri ndetse akanabafasha gusubira mu ishuri abishyurira.
Daily Africa itangaza ko Akothee uretse Business yashinze zimwinjiriza, ngo yanagiye yinjiza amafaranga menshi binyuze mu kwamamariza kompanyi zitandukanye zirimo nka Rosy Tissues, Orchid Valley, Ruai Family Hospital (RFH) ndetse ubu ari kwamamaza inkweto za Umoja Shoes.
Ubuzima bwite bwa Akothee
Akothee ni umubyeyi w'abana batatu b'abakobwa
Umuhanzikazi Akothee ku myaka 40 y'amavuko afite abana 3 yabyaranye ku mugabo we wa mbere. Nubwo A akunze kugira ibanga ubuzima bwe bwite, yaje kujya akunda kugarukwaho cyane mu binyamakuru kuva mu 2020 ubwo yatangiraga gukundana n'umuzungu witwa Denis Schweizer umushoramari ukomoka mu gihugu cya Switzerland.
Akothee arikumwe na Denis Schweizer bakanyujijeho mu rukundo
Urukundo rwabo rwakunze kuvugwa cyane ndetse amafoto yabo aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga. Denis yaje kwambika impeta y'urukundo Akothee mu 2022 ndetse baza kurushinga muri Mata uyu mwaka.
Kuva muri Nyakanga uyu mwaka nibwo inkuru zatangiye kuvugwa hirya no hino mu binyamakuru byo muri Kenya ko Akothee yatandukanye n'umugabo we nyuma y'amezi abiri barushinze. Ibi Akothee yabyemeje mu kwezi gushize ubwo yabitangarizaga kuri radiyo ya 'Radio Citizen' akavuga ko yamaze gutandukana na Denis Schweizer ndetse ko igisigaye ari ugusinya impapuro za gatanya. Ubwo yatangaza ibi ariko Akothee yirinze kuvaga impamvu ya nyayo yatumye batandukana nyuma y'amezi abiri gusa bakoze ubukwe.
Akothee yatandukanye na Denis Schweizer bamaranye amezi 2 gusa barushinze
Kugeza ubu Akothee niwe muhanzikazi wa mbere utunze amafaranga menshi muri East Africa n'umutungo ungana na Miliyoni 7 n’ibihumbi 500 mu madorali y’Amerika. Akothee kandi ari ku mwanya wa Kane mu bahanzi 10 bakize muri East Africa aho yahuriye ku rutonde n'ibyamamare birimo Bobi Wine, Sauti Sol, Diamond Platnumz, Jaguar hamwe na Professor Jay.
Ku mutungo wa miliyoni 7 n'ibihumbi 500 by'amadolari, Akothee niwe muhanzikazi wa mbere ukize muri East Africa
TANGA IGITECYEREZO