RFL
Kigali

Champions League: Paris Saint-Germain byanze, Manchester City itanga isomo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/11/2023 7:13
0


Paris Saint-Germain yatsinzwe na AC Milan naho Manchester City yihanangiriza Young Boys mu mikino yo ku munsi wa 4 w'amatsinda ya UEFA Champions League.



Iyi ni imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri saa yine z'ijoro. Mu itsinda F AC Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yari yagiye gusura AC Milan yo mu Butaliyani kuri San Siro.

Paris Saint-Germain yatangiranye Umukino imbaraga ndetse ku munota wa 8 gusa myugariro Milan Skriniar yari yatsinze igitego cya 1 akoresheje umutwe ku mupira yahawe na Marqinhos.

Nyuma y'iminota 3 gusa AC Milan itsinzwe iki gitego nayo yahise yishyura gitsinzwe na Rafael Leao ahawe umupira na Olivier Giroud.

Umukino wakomeje amakipe yombi ubona ahererekanya ariko Paris Saint-Germain akaba ariyo ibona uburyo buremereye imbere y'izamu nk'aho Kylian MbappĂ© yari asigaranye n'umuzamu gusa yarekura ishoti rikanyura hepfo y'izamu ndetse n'aho Dembele yarekuye ishoti riremereye ariko rikubita igiti cy'izamu. 

AC Milan nayo yanyujijemo ikajya ibona uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego ariko ba rutahizamu bayo Rafael Leao na Olivier Giroud barekura amashoti akanyura impande y'izamu bituma bajya kuruhuka bakinganya 1-1.

Mu gice cya kabiri AC Milan yaje gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 51 gitsinzwe na Olivier Giroud ku mupira muremure wazamuwe na Theo Hernandez. 

Ku munota wa 60 AC Milan yashoboraga kubona igitego cya 2 kuri kufura nziza yatewe na Theo Hernandez ariko umuzamu wa Paris Saint-Germain aratabara ashyira umupira muri koroneri.

Paris Saint-Germain yananiwe kwishyura umukino urangira AC Milan itsinze ibitego 2-1.

Mu itsinda G Manchester City yari iri kuri Etihad yatsinze Young Boys ibitego 3-0 byatsinzwe na Erling Haaland ndetse na Phil Foden. 

Mu yindi mikino yabaga kuri izi saha RB Leipzig yatsinze FK Crvena Zvezda igitego 2-1, Atletico Madrid inyagira Celtic 6-0 naho Lazio itsinda Feyenoord 1-0.


Erling Haaland yatsinze igitego cya 1 acyishimira nka Didier Drogba 


Olivier Giroud yatsindiye AC Milan igitego cya 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND