Mu buryo butari busanzwe, ikipe y'igihugu yisanze ifite abanyezamu babiri bashya muri 3 bahamagawe.
Mu
ijoro rya tariki 4 Ugushyingo, nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Torsten
Spittler Frank yahamagaye abakinnyi 30 bagomba kwitabira umwiherero utegura
imikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizaba 2026.
Byari
ku nshuro ya mbere Amavubi ahamagawe, amakipe hafi yayose ari gukoresha
abakinnyi b'abanyamahanga nyuma y'imyaka isaga 10 iyi gahunda itabaho. Mu
bakinnyi bahamagawe harimo abakinnyi 5 bashya mu ikipe y'igihugu 2 muri bo
akaba ari abanyezamu.
Nzeyurwanda Djihad ni umunyezamu wa
Kiyovu Sports uyimazemo igihe
Nzeyurwanda
Djihad yakiniye ikipe z'igihugu mu byiciro bitandukanye, uhereye mu batarengeje
imyaka 15 kugera ku batarengeje imyaka 20, ariko gutekereza gukinira Amavubi
makuru nti byari ibya hafi kuriwe nubwo yabyifuzaga. Nzeyurwanda Djihad amaze
imyaka isaga 7 muri Kiyovu Sports ariko kenshi yagiye abura umwanya ubanza mu
kibuga kubera abanyezamu bakuru be bamuganzaga.
Nzeyurwanda Djihad yakiniye amakipe hafi yayose y'abato akaba yari ategereje umuhamagaro w'ikipe y'igihugu nkuru
Uyu
mwaka w'imikino n'ubundi bisa naho byatangiye bigoye kuri uyu musore w'i
Musanze kuko yatangiye shampiyona ari ku gatebe Emmanuel Kalyowa wari uvuye muri Uganda
ariwe ubanza mu kibuga.
Kuva
ku munsi wa 4 wa shampiyona abatoza ba Kiyovu Sports bafashe umwanzuro wo
gushyira mu izamu Nzeyurwanda Djihad ndetse afasha iyi kipe kwitwara neza mu kwezi ku Ukwakira kuko yafashije ikipe gutsindwa umukino umwe muri
itanu yakinnye gusa.
Ku
rundi ruhande, i Musanze naho ntabwo byoroshye, kuko hari umusore ushinguye Muhawenayo
Gad uri mu bihe bye mu izamu. Muhawenayo Gad yatangiye shampiyona ari umwe
mu banyezamu bari mu mazi abira, kuko yari agiye guhanganira izamu n'umunyezamu
w'ikipe y'igihugu ya Gambia wari uherutse mu gikombe cya Afurika.
Ubwo
InyaRwanda yitabiraga imyitozo ya mbere ya Musanze FC muri uyu mwaka w'imikino,
Gad yaje ku kibuga ubona ari umunyezamu utuje ijambo rimwe yavuze yemeje ko
yiteguye shampiyona kandi icyo gihe yari yamenye amakuru ko ikipe ye yazanye
umunyezamu mpuzamahanga.
Muhawenayo Gad ni umwe mu banyezamu bambutse nyabarongo baje kubira ibyuya birengera i Gihugu
Ubwo
shampiyona yatangira ibyari byitezwe byaricuritse, kuko Muhawenayo Gad kuva
shampiyona yatangira amaze gukinira Musanze FC imikino 9, umukino umwe ariwo
atakinnye ubwo Musanze FC yatsindwaga na APR FC.
Muhawenayo
Gad ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Musanze FC ndetse aba ari
kuyifashe kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Ese ibi ikinnyoteri kiri kwaka
kigaragaza ko abanyarwanda bageze muri shampiyona?
Amakipe
nka Police FC APR FC na Marine FC zitaragaruka kuri gahunda y'abanyamahanga
byari bigoye kuba wabona Nzeyurwanda Djihad cyangwa se undi munyezamu aturuka
mu ntara akaza mu ikipe y'igihugu.
Akenshi
ikipe ya Rayon Sports na APR zagiye zisimburana mu guhererekanya abanyezamu mu
ikipe y'igihugu nubwo amakipe nka As Kigali na Kiyovu Sports nazo zanyuzagamo
zigahagararirwa.
Ntwari Fiacre ukina muri Afurika y'Epfo, byitezweko ko ariwe uzaba mu izamu nk'uko amaze igihe abikora
Dufashe
nk'imyaka 15 ishize, ni ubwa mbere hahamagarwa ikipe y'igihugu APR FC idafitemo
umunyezamu, ndetse kuri Rayon Sports byagiye biba gake. Nyuma yaho APR FC
izaniye umunyezamu w'ikipe y'igihugu ya Congo Brazzaville Pavelh Ndzila,
umunyezamu Ishimwe Pierre wari umaze igihe yica agakiza, yahise yakira agatebe,
dore ko mu mikino 9 ya shampiyona ikipe ye imaze gukina yakinnye umukino umwe gusa wa Marine FC.
Muri Rayon Sports ifite abanyezamu babiri b'abanyarwanda barimo Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe ariko bose izamu baritereye hejuru. Aba banyezamu bose bagize amahirwe yo guhabwa umwanya muri shampiyona ariko babifata uko biboneye, birangira umunyezamu w'Umugande Simon Tamale afashe izamu ntawe umuhagaze hejuru.
Ishimwe Pierre kubura umwanya ubanzamo muri APR FC byatumye atakaza umwanya mu Mavubi
Tujye
muri Police FC. Iyo byabaga byanze, Police FC nayo yanyuzagamo igatanga
umunyezamu mu ikipe y'igihugu, ariko kuri ubu byangiye rimwe. Nyuma yaho Police
FC nayo igarutse kuri gahunda y'abanyamahanga, yahise igura umunyezamu w'ikipe
y'igihugu y'u Burundi Rukundo Onésime.
Uyu
munyezamu kuva yagera muri Police FC afite umwanya uhoraho ndetse na Kwizera
Janvier wari umunyezamu mwiza umwaka ushize ubu yamaze kwiyakira bisaba ko
Rukundo yagira imvune cyangwa bakamuha ikarita itukura, kugira ngo akandagira
mu kibuga.
Hakizimana Adolphe yatakaje umwanya mu ikipe y'igihugu nyuma yo gutsindwa ihangana
Aba
banyezamu bageze mu ikipe y'igihugu bwa mbere imibare igaragaza ko barwanye
intambara yo kwicaza abanyamahanga bari babaguriyeho, byafatwa nk'igihembo
cy'umusaruro bamaze kugaragaza muri uyu mwaka w'imikino.
Ikipe
y'igihugu Amavubi irimbanyije imyitozo, ku wa Gatatu w'Icyumweru gitaha,
izakina na Zimbabwe mu mukino ubanza mu gihe umukino wa Kabiri bazakinamo na
Afurika y'Epfo uzaba mu Cyumweru kizakurikira, iyi mikino yose ikazabera kuri
sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye.
Nzeyurwanda Djihad mu makipe y'abato aho yari kumwe na ba Manishimwe Djabel na Muhire Kevin
TANGA IGITECYEREZO