Kigali

Yvonne Orji yahawe inkwenene nyuma yo kuvuga ko akiri isugi ku myaka 39

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/11/2023 11:23
0


Umukinnyi wa filime, Yvonne Orji, uri mubahagaze neza i Hollywood, yahawe urwamenyo nyuma yaho atangarije ko ku myaka ye 39 akiri isugi ndetse ko abukomeyeho kugeza abonye umugabo barushinga.



Yvonne Anuli Orji,ni umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya uvuka muri Nigeria, akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari naho yabereye icyamamare biturutse kuri filime zitandukanye yakinnye zazamuye izina rye ku ruhando mpuzamahanga zirimo nka filime y'uruhererekane yitwa 'Insecure' yakinnye kuva mu 2016 kugeza mu 2021.

Uyu mukinnyikazi wa filime Yvonne Orji, yabaye iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yaho hashyizwe hanze amashusho y'ikiganiro yagiranye n'umunyarwenya Chelsea Handler, aho yagaragaye avuga ko atewe ishema no kuba ageze ku myaka 39 y'amavuko akiri isugi.

Umukinnyi wa filime Yvonne Orji yavuze ko akiri isugi ku myaka 39

Mu kiganiro kinyura kuri murandasi (Podcast) cyitwa 'Dear Chelsea' cya Chelsea Handler yatumiyemo Yvonne Orji niho yagize ati: ''Yego rwose ibyo mwumvise nibyo, ndi isugi ku myaka 39 kandi numva ari ibintu nkwiye kwirata kuko binteye ishema. Ndabizi abantu baranseka ariko njyewe ntabwo mbifata nkaho ari ikibazo kuko mbifata nk'ikintu gikomeye. Ese ubwo ni bangahe bafite imyaka nkiyanjye babashije kwifata?''.

Yvonne Orji umunya-nigeriya wahiriwe no gukina filime yakomeje agira ati: ''Ntegereje ko nzakora ubukwe. Umugabo uzanshaka niwe tuzaryamana bwa mbere. Sinzi niba azabyishimira ko nkiri isugi kuko hari benshi twabipfuye bikanatuma umubano wacu urangira kuko nababwiye ko ntazakora imibonano mpuzabitsina kugeza nkoze ubukwe''.

Yvonne Orji avuga ko azakomeza kwifata kugeza akoze ubukwe

Mu rwenya rwinshi Yvonne Orji uherutse gukina igice cya kabiri cya 'Vacations Friends' hamwe na John Cena, yagize ati: "Ndumva ahubwo abantu bansengera nkabona umugabo vuba kugirango ntakomeza gutegereza cyane kuko ni ibintu binkomerera. Ntekereza ko kuba narabashije kwifata kugeza ubu bifite aho bihuriye n'imyemerere yanjye''.

Yvonne Orji yahishuye ko kwifata abikesha imyemerere ye

People Magazine yatangaje ko kuva iki kiganiro cyasohoka Yvonne yahawe inkwenene na benshi ku mbuga nkoranyambaga bahinduye urwenya Yvonne Orji bamuseka, mu gihe bamwe bavuga ko ibyo yavuze ari ikinyoma ndetse ko yabikoze kugirango akunde avugwe. Mu gihe ibinyamakuru nka TMZ na Hollywood Life byatangaje ko Yvonne Orji yatangaje ibi kugirango ahubwo abone umugabo mu buryo bwihuse.


Umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: 'Buri mwaka Yvonne Orji avuga ko ari isugi. Mukobwa, ntabwo duteze kuguha umudali'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND