Umutoza Muhire Hassan yagaragaje ko urugendo rwe muri Sunrise FC rwatangiye kugorana ubwo yageragayo, ndetse bisa n'ibyabaye intandaro yo gutandukana n'iyi kipe imburagihe.
Muhire
Hassan aherutse gutandukana n'ikipe ya Sunrise FC imushinja umusaruro muke, mu
gihe ku ruhande rwe atemeranywa nabyo kuko yivugira ko hari byinshi byari
guhinduka iyo bamuha igihe.
Mu kiganiro uyu mutoza umaze imyaka isaga 20 yagiranye na InyaRwanda avuga ko atigeze ajya mu biganza byiza ubwo yageraga Nyagatare ndetse biri mu byatumye akazi katagenda neza.
Ati" Ikintu gikomeye cyane cyamperekeje,
n'uburyo ninjiye mu kazi. Burya iyo winjiye mu kazi, byabayemo induru. Ninjiye
abantu bavuga ngo, uyu mutoza mutuzaniye ntabwo ariwe wari ukwiye, umutoza
uvuye muri Rugende FC, umutoza wiberaga kuri Mikoro (Micro), mbese ninjiye hari
abantu batabyumva neza. "
Muhire
Hassan akomeza yemeza ko ikibazo cyo kumushidikanyaho cyamuherekeje no mu kazi.
Ati" Iki kibazo cy'uburyo ninjiye mu ikipe cyaramperekeje no mukazi kandi
akenshi cyavaga kuri mwe abanyamakuru. Itangazamakuru ntabwo mwumva ko umuntu
ashobora kugaragara atanga ubusesenguzi kandi ari n'umutoza."
Ibi
Muhire Hassan yabisobanuye asa nk'ubabaye ndetse yifashisha ingero zigaragaza
ko ibyo akora n'ahandi babikora, avuga ko na José Mourinho atarajya muri As
Roma yari umusesenguzi yewe na ba Wayne Rooney basanzwe babikora.
Muhire Hassan yemeza ko uburyo yinjiye mu ikipe ya Sunrise FC byari bigoye cyane kuko byanamuherekeje kugera mu ndunduro
Muhire
Hassan yaje kwimuka agaruka ku buryo yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa Sunrise
FC ariko banga kumwumva.Ati" Ndemeza ko mu gutandukana
na Sunrise FC ntabwo cyari ikibazo cy'umusaruro kuko bwari bukiri ku manywa. Mu
kiganiro nagiranye nabo naberetse uko urutonde ruhagaze, kuko icyo gihe twari
dufite umukino wa Muhazi United. Njye ubuyobizi narabubwiye nti murebe ukuntu
amanota yegeranye, turatsinda uyu mukino, turazamukaho imyanya ine, igitutu
dufite ni icyiki? Mwatuje tugakora akazi. Icyo gihe barambwiye ngo ntabwo biri
bishoboke kuko ntacyizere dufite ko bizakunda ''.
Muhire
Hassan yemeza ko ibigwi bye byatokojwe, ariyo Mpamvu muri Sunrise FC babayhoe
batamwizeye ndetse akemeza ko hari n'abantu bamufata uko hanze aha.
Ese ubundi Muhire Hassan ni muntu ki mu
butoza?
Muhire Hassan amaze imyaka isaga 20 mu mwuga w'ubutoza, aho yatangiye aka kazi ari umutoza wa Kaminuza y'u Rwanda, akaza kuhava ajya gutoza iyahoze ari KIST. Mu 2005 Muhire Hassan yabaye umutoza wungirije wa Kiyovu Sports ubwo yari yungirije Jackson Mayanja ubu uri gutoza Sunrise FC, ndetse nyuma aza no kuba umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Amavubi.
Muhire Hassan yakomeje urugendo rwe mu makipe
atandukanye arimo Gasabo United, Rugende FC, Rwamagana City ubu yabaye Muhazi United, atoza
ikipe ya Bugesera FC ndetse Miroplast FC. Muhire Hassan afite impamyabushobozi
ya License B ya CAF imwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE
Muhire Hassan yemeza ko ibyabaye byose bitatuma ahagarika umuhamagaro we kuko yiteguye, igihe icyaricyo cyose hari ikipe yamwifuza yagenda agakora akazi
ahagana mu 2002 Muhire yari yaratangiye akazi k'ubutoza aha akaba ari mu ikipe ya KIST
Muhire Hassan asanzwe ari umutoza w'abatoza ubifitiye ubushobozi n'ibyangombwa
TANGA IGITECYEREZO