RFL
Kigali

Bruce Melodie yagaragaje inyungu amaze gukura mu ndirimbo na Shaggy

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2023 6:39
0


Umunyamuziki Bruce Melodie yatangaje ko indirimbo “When She's Around” yakoranye na Shaggy wo muri Jamaica yamugejeje ku rwego atari yarigeze arota mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi biba urwibutso rudasaza kuri we kuko yakoranye n’umuhanzi yahoranye mu nzozi.



Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Sossi May wa Trace East Africa yo muri Kenya hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bruce Melodie yisunze ururimi rw’Icyongereza, yabanje kugaruka ku bitaramo bikomeye yaririmbyemo nka East African Party, MTN Iwacu Muzika Festival n’ibindi avuga ko byagiye bimusigira amasomo akomeye yubakiyeho ubuhanzi bwe.

Yikije cyane ku ndirimbo “When She's Around” yakoranye na Shaggy, avuga ko bayikoze bagendeye ku buryo indirimbo ye ‘Funga Macho’ ikozemo.

Uyu muhanzi asobanura ko yageze ku gukora iyi ndirimbo na Shaggy bigizwemo uruhare n’umugabo witwa Steve waje mu Rwanda mu minsi ishize akumva indirimbo ye yise ‘Funga Macho’ akayikunda mu buryo bukomeye.

Steve yijeje Bruce Melodie ko azamuhuza na Shaggy bagakorana indirimbo bagendeye ku kuntu ‘Funga Macho’ ikozemo.

Bruce ati "Yumvise ari indirimbo nziza, kandi ambwira ko Shaggy ashobora kuyiririmbamo...Bwa mbere numva igitero cye muri iyi ndirimbo naravuze nti uyu ni Shaggy'."

Yavuze ko mu myaka 15 ishize Shaggy yaje mu Rwanda mu bitaramo bya MTN 'nkiri umwana ku buryo nta n'amafaranga nari mfite bituma ntabasha kujya kumureba'.

Bruce yavuze ko gukorana indirimbo na Shaggy ari 'ibitangaza byambayeho', kandi asobanura ko ari amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe, yo gukorana n'uyu muhanzi wegukanye ibikombe bikomeye birimo Grammy Awards n'ibindi bikomeye mu muziki.

Bruce Melodie yavuze ko yigiye kuri Shaggy ibijyanye no kumenyekanisha indirimbo, kandi ko muri iki gihe ari mu biganiro n'ibitangazamakuru binyuranye atigeze arota kuzakorana nabyo. Ati "Turi gukorana n'abantu ntigeze ndota mu buzima bwanjye. Byonyine uhereye kuri Producer wakoze iyi ndirimbo, abari kumenyekanisha iyi ndirimbo n'abandi, icyo navuga nkomeje kwiga byinshi."

Bruce yavuze ko ibi byose amaze kubigeraho mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe iyi ndirimbo isohotse, kandi yizera neza ko mu gihe cy'amezi atatu ari imbere azaba ageze kure.

Yavuze ko mu busanzwe iyo ashyize hanze indirimbo afata igihe cy'ibyumweru bibiri byo kuyimenyekanisha, ariko ko kuva yahura na Shaggy yatunguwe no gusanga bifata nibura amezi atatu mu kumenyekanisha indirimbo. Ati "Namenye ko kumenyekanisha indirimbo ari ikintu gikomeye."

Bruce Melodie avuga ko album ye 'Sample' izaba iriho indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi, ariko ko atahita abitangaza. Avuga ko 'Sample' izaba ibaye album ye ya kane mu rugendo rw'imyaka 12 ishize.

Yavuze ko indirimbo ze nyinshi zitari kuri 'Internet' bitewe nuko yatangiye umuziki atazi neza ibijyanye no gucuruza indirimbo mu buryo bwa 'Online', ku buryo avuga ko yatangiye gushyira hanze ibihangano bye kuri internet mu 2015.

Bruce avuga ko iyi ndirimbo “When She's Around” yakozwe na S-Curve Recordsariyo ya mbere kuri album ye 'Sample azashyira hanze mu 2024.

Orville Richard Burrell wamenyekanye nka Shaggy ari mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, kandi izina rye ryatangiye guhangwa amaso nyuma yo gusohora indirimbo ‘It wasn’t me’ yabiciye bigacika mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Anazwi cyane mu ndirimbo ziirmo nka ‘Bombastic’, ‘In the Summertime’, ‘Oh Carolina’, ‘Angel’ n’izindi. Yari amaze igihe atumvikana cyane mu bitangazamakuru by’i Kigali.

Mu 2008 uyu mugabo yarabiciye biracika, bituma sosiyete y’itumanaho ya MTN imutumira akorera igitaramo muri Parking ya Petit Sitade. Abo yataramiye baramwibuka!

Shaggy yigeze kubwira Ikinyamakuru Blogowitz ko itangiriro y’urugendo rwe rwo gukora umuziki yamutunguye, kuko atigeze arota yavuyemo umuhanzi ukomeye ku Isi.

Sunset again Yavuze ko yatangiye aririmbira abasirikare babaga bari mu myitozo, nyuma asabwa ko abigira ibintu bya buri gihe, atangira kwitoza kuririmba kuva ubwo.

Uyu munyamuziki yavuze ko byari ibihe bigoye kuri we, kuko atari azi ibijyanye no kwita ku ijwi no kuririmba. Kandi avuga ko yakoraga urugendo rurerure kugirango ahagere. Ati “Byansabaga urugendo rwa 5 Km, kandi naririmbaga buri gihe.”

Avuga ariko ko nyuma yahuye n’umunyamuziki Barrington Levy amutoza ibijyanye n’amajwi. Akomeza ati “Nyuma y’aho nahuye n’umuhanzi Sting amfasha kwiga byinshi mu muziki bijyanye n’uburyo ukorwamo.”

Tariki 18 Mutarama 2023, yabwiye kiriya kinyamakuru ko afite indirimbo zirenga 100 ari gukoraho, biturutse ku bitekerezo yagiye agira. Ati “Ikigoye muri ibi byose ni uguhitamo indirimbo yo gushyira hanze. “

 

Bruce Melodie yatangaje ko ari inzozi yakabije nyuma yo gukorana indirimbo na Shaggy 

Bruce Melodie yavuze ko mu myaka umunani ishize Shaggy yataramiye i Kigali ntiyabasha kwitabira igitaramo cye kubera ko atari afite amafaranga

KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHEN SHE’S AROUND’ YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND