Nyuma y’igisekuru cyari kiyobowe n’abasizi bo hambere nka ba Alexis Kagame, Sekarama n’abandi bafatwa nk’ibyitegererezo mu busizi nyarwanda kugeza n’uyu munsi, havutse igisekuru gishya cyuje ubuhanga n’impano zidasanzwe muri iyi nganzo.
Mu gihe u Rwanda
rukataje mu iterambere, igihugu gihanganye n’ikibazo cy’uko urubyiruko rwinshi
rutagishishikajwe no kwiga umuco nyarwanda ahubwo rukomeje kwirukira kwigana uw’ahandi
rimwe na rimwe ukanarugiraho ingaruka zitari nziza.
Nubwo bimeze bityo ariko, mu Rwanda havutse amaraso nashya mu busizi, aho iyi nganzo igenda ikura uko bwije n’uko bukeye.
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa umubare w’abasizi n’abasizikazi
utari munini, ariko muri abo hari abigaragaje cyane muri uyu
mwaka, ndetse harimo n’ababiherewe ibihembo.
1.
Junior Rumaga
Junior Rumaga, ni umwe mu bayoboye igisekuru gishya mu busizi bw’u Rwanda. Mu bisigo by’uyu musore byose, humvikanamo ubuhanga buhanitse, akarusho noneho bikisangwamo n’ingero zombi, abato n’abakuru.
Usibye gukora cyane kandi agakora ibisigo biryoheye amatwi y’ubyumva
wese, Rumaga ni umuhanga cyane mu gutegura ibikorwa bye.
Kuri ubu afite igisigo cyitwa ‘Rudahinyuka’ yahuriyemo n’umusizikazi nawe w’umuhanga cyane, Bahali Ruth. Uretse ibindi bisigo byose yakoze, iki ni igisigo yabanje gutegurira amayira ku buryo kimaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 173 mu gihe kitageze ku masaha 48 gisohotse.
Rumaga wagize uruhare rukomeye mu kuzahura inganzo y’ubusizi mu Rwanda,
uretse Rudahinyuka, yakoze n’ibindi byinshi muri uyu mwaka nirimo, icyitwa ‘Narakubabariye’
yafashijwemo na Bruce Melody, Mawe, Ivanjili yahuriyemo na Alpha Rwirangira, Igisabisho
yafatanije na Saranda, Inyana y’Inyange Imaragahinda, ndetse n’ibindi
2.
Umusizikazi Murekatete
Ubusanzwe yitwa
Murekatete Claudine, akaba umusizikazi wabigize umwuga. Uyu mukobwa bigaragara
ko akiri muto, kunze kwibazwaho n’abatari bake kubera amagambo yuje ubwenge
avuga ndetse n’imyambarire ye itandukanye cyane n’iy’urubyiruko rw’iyi minsi.
Uyu musizikazi, nawe ai
mu bakoze mu buryo bugaragarira buri wese muri uyu mwaka, kuko yakoze ibisigo
byakunzwe ku rwego rwo hejuru aribyo ‘Urweze’ ndetse n’icyitwa ‘Mpindutse Nte.’
Murekatete nawe avuga
ko yatangiye ubusizi akiri umwana, ariko yiyemeza kubukora nk’umwuga amaze gukura.
Umusizi Murekatete ari mu banyempano 60 batsinze ku rwego rw’Igihugu, muri Art
Rwanda Ubuhanzi muri uyu mwaka.
Aya mahirwe, yamugize
umwe bafashwa kwagura ubuhanzi bwabo binyuze mu kubaha ubumenyi bubafasha ku
isoko ry’umurimo ndetse no kunoza neza ibyo bakora.
3.
Dinah Poetess
Kampire Dinah Elizabeth
umaze kumenyekana nka Dinah Poetess, ni umwe mu bakobwa bigaragaje cyane muri
uyu mwaka wa 2023 uri kugana ku musozo. Uyu musizikazi yavuze ko yakuranye iyi
mpano, abitangira akigera mu mwaka wa mbre w’ayisumbuye.
Muri uyu mwaka, Dinah
yakoze ibisigo byinshi kandi byiza birimo icyo yise ‘Umugabo Si Umuntu,’
Abakene, Ndatsinzwe n’ibindi.
4.
Umusizi Tuyisenge
Tuyisenge Olivier [Umusizi Tuyisenge], ni umwe mu basizi bahagaze neza muri iyi nganzo u Rwanda rufite. Uyu musore ubimazemo imyaka irenga ibiri, yamenyekanye mu bisigo bitandukanye birimo icyo yise ‘Imana ya Gisimenti' n’ibindi.
Kuva uyu mwaka watangira, Tuyisenge ari mu basizi bazamuye urwego rwabo n’urw’ubusizi nyarwanda muri rusange. Muri uyu mwaka, yakoze ibisigo birimo ‘Umuruho’ yakoranye na Ikibasumba Confiance, Urusaro, Akabarwa, Agasugi n’ibindi byinshi.
5.
Kibasumba Confiance
Kibasumba Confiance, umwana w’umukobwa wavutse muri 2002, ni umwe mu bibitseho ibisigo byuje ubuhanga butangaza benshi.
Ku myaka ye mike, Confy abasha kuvuga ikinyarwanda
cy’umwimerere, ibintu avuga ko yakomoye ku makenga yagize kuva akiri muto yo
gushaka kumenya no gusesengura buri jambo rishya yumvise mu matwi ye.
Muri uyu mwaka gusa, uyu musizikazi yabashije gushyira hanze ibisigo bitatu byanakunzwe cyane birimo icyitwa ‘Masisi,’ Ndaje ndetse n’icyo yise ‘Impano.’
">
TANGA IGITECYEREZO