Binyuze mu Inteko y’Umuco, inganda Ndangamuco (Creative Industry) zigenerwa ingengo y’imari yo gukoresha n’ubwo hari ababarizwa muri iyi ngeri y’ubuhanzi bagaragaza ko aya mafaranga atabageraho. Iyi ngengo y’imari igenda ihinduka bitewe n’igihe.
Itangwa
hagamijwe gufasha abahanzi no gufasha mu kurema imirimo mishya ishingiye ku
bahanzi akaba atangwa na Minisiteri iba ifite mu nshingano ubuhanzi
Umuyobozi
w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Intore Tuyisengey yabwiye InyaRwanda ko
bakomeje gusaba ko iyi ngengo y’imari yiyongera kugirango igere kuri bose babarizwa
mu inganda ndangamuco.
Yavuze
ati “Nubwo hari icyo Igihugu gikora ariko iyo ngengo y'imari iracyari nke cyane
ari nayo mpamvu twakomeje gusaba ko yakongerwa kandi dushimira Leta ko yumvise
ubusabe bw'abahanzi ikadusezeranya ko bishoboka…”
Aya
mafaranga ashyirwa mu Nganda Ndangamuco n’Inteko y’Umuco, akoreshwa cyane mu
bikorwa bigirira akamaro abahanzi bose muri rusange. Yifashishwa cyane mu
gutegura inkunga ibikorwa bizamura impano z’abahanzi nka ArtRwanda-Ubuhanzi,
ibitaramo, gutegura amarushanwa yo guhimba indirimbo n’imivugo n’ibindi.
Ntabwo
ahabwa umuntu ku giti cye, ahubwo akoreshwa mu bikorwa bibyarira inyungu
umubare munini.
Ubwo
yatangiza icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisitiri Utumatwishima yavuze
ko bitewe n’ibyifuzwa n’ibikenewe Ingengo y’Imari igenerwa Inganda Ndangamuco
ishobora kwongerwa mu rwego rwo kuzamura uru rwego.
Asubiza
ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda yagize ati "[...]Ishobora kuba
ahubwo wenda idahagije ku rwego twakifuje, ahubwo icyakorwa n'uko bijyanye
n'ibyifuzwa n'ibyifuzwa n'ibihari ishobora kongerwa bijyanye n'ibyaba bikenewe
ariko ubundi muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Umuco n’Inganda Ndangamuco
(Culture and Creative Industry) yari ifite ingendo y'imari igenerwa ishobora
kuba idahagije bijyanye n'ibyifuzo bihari numva twahera kubyaba bihari bishobora
kongerwa. Uwo murongo w'ingengo y'imari urahari, ahubwo ni ukuwongera."
Utumatwishima
agaragaza ko bafite intego y’uko Inganda Ndangamuco zizatanga umusanzu mu Ingengo
y’Imari y’Igihugu nk’uko bigenda mu bihugu birimo nka Nigeria, Leta Zunze
Ubumwe za Amerika n’ahandi, aho ubuhanzi bwateye imbere cyane.
Ati
"Nakishimira ko iki gice cyaba nk'uko bimeze mu bindi bihugu, turabizi iyo
ureba Hollywood (Amerika), Nollywood (Nigeria), Bollywood (U Buhinde) usanga
ahari abahanzi 'Creative industry' izamura ubukungu bw'igihugu ku buryo bugaragara."
Leta
ya Nigeria yashoye imari nini mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri
iki gihugu, byatumye abahanzi b’aho bisanga cyane ku isoko Mpuzamahanga. Ingero
ni nyinshi z’abahanzi bo muri iki gihugu nka Burna Boy, Wizkid, Davido, Omah
Lay n’abandi utabasha gutumira uko wiboneye mu bitaramo.
Nka
Burna Boy kugirango aze i Kigali wamwishyura nibura Miliyoni 500 Frw. Aba
banyamuziki baca uduhigo uko bucyeye n’uko bwije mu bitaramo, ku mbuga
zicuruzizwaho umuziki n’ibindi, kandi bamaze kwegukana ibihembo bikomeye ku
Isi.
Ubushakashatsi
bwakozwe n’ikigo IFPI, bwagiye hanze ku wa 17 Ukwakira 2020, bwagaragaje ko
uruganda rw’umuziki winjije Miliyari 81.9 € mu bihugu 27 bigize Umuryango
w’Ibihugu by’u Burayi n’ubwami bw’u Bwongereza, kandi uru ruganda rw’umuziki
rwahanze imirimo igera kuri miliyoni 2.
Ubundi
bushakashatsi bwerekanye ko uruganda rw’umuziki rugira uruhare rwa Miliyari
170$ ku ngengo y’imari y’umwaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi
rugahanga akazi ku bantu barenga miliyoni 2.5 binyuze mu bitaramo, gucuruza
ibihangano ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Imibare
igaragaza ko uruganda rw’umuziki muri Nigeria rwinjiye Miliyoni 26$ muri
Nigeria mu 2014, rwinjiza Miliyoni 34$ mu 2018, biteganyijwe ko muri uyu mwaka
uru ruganda ruzinjiriza Nigeria nibura Miliyoni 44$.
Minisitiri
Utumatwishima yatangaje ko hazakorwa ubuvugizi ingengo y’imari igenerwa
ubuhanzi ikiyongera bitewe n’ibikenewe gukorwa- Aha yaganiraga na Intore
Tuyisenge
TANGA IGITECYEREZO