Kigali

Yakomoje kuri Happiness! Miss Kundwa Doriane yagaragaje aho ahagaze ku kibazo cya Miss Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2023 13:15
0


Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2015, yagaragaje ko ari umuhamya mwiza w’uburyo Miss Rwanda yashyize itafari rikomeye ku rugendo rwe rw’ubuzima, kandi avuga ko ari ubuhamya asangiye n’abandi bakobwa hanze aha!



Uyu mukobwa ubarizwa muri Canada kuva mu 2016, ari ku rutonde rwa ba Nyampinga batakoranye na Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda. Kuko akimara gutorwa yahisemo kugira umujyanama we (Manager) wihariye, Bruce Intore bakoranye kuri gahunda n’ibikorwa binyuranye.

Agaragaza ko yakoresheje imbaraga ze, ubwenge n’ubwiza kugeza ubwo yambitswe ikamba ry’igiciro kinini mu Rwanda yari ahataniye n’abandi bakobwa yahigitse. Yumvikanishije ko atigeze asabwa ishimishaburi kugira ngo yambikwe iri kamba. Ati “Njyewe ntayo banyatse pe! (aravuga ‘Happiness’).”

Ubwo yari mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’ mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023, Miss Doriane Kundwa yavuze ko yatunguwe n’ibirego bya bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe.

Yavuze ko yabibonye nk’abandi mu binyamakuru kandi biramutungura, kuko kuva yava mu Rwanda atakomeje gukurikirana cyane Miss Rwanda.

Ati “[…] Nabyumvaga nk'uko abantu benshi babyumva, kuko urumva nyuma y'aho nahise mva mu Rwanda nza hano habamo kudakomeza kuvugana ukuntu n'igikorwa cyose, usibye kubona igikorwa cyabaye, twese turi kubireba, turatora ariko ibikorwa bya buri munsi n'abakijyamo ntabwo navuga ngo narimo. Ibyinshi kuri njye byarantunguye nk'uko namwe mwabibonye bikabatungura.”

Kundwa yavuze ko afite amashimwe ku rubuga rwa Miss Rwanda, kuko rwafunguye imiryango ikomeye mu buzima itari kuzigera ifunguka iyo atagerageza amahirwe.

Yavuze ko muri rusange Miss Rwanda ifite akamaro gakomeye ku rubyiruko,byumwihariko abakobwa kuko babasha kugaragaza inzozi zabo n’umusanzu wabo muri sosiyete no mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso.

Akomeza ati “[…] Ni ikintu gifitiye akamaro urubyiruko, abana b'abakobwa(cyane) kubashaka gushyira hanze ibitekerezo byabo, kubashaka kubona imbaraga bakeneye kugirango batange umusanzu muri sosiyete n'imiryango babamo. Kuri njye nibaza ko yamfunguriye imiryango myinshi ndetse n'abandi bantu bandi iruhande..."

Kundwa yumvikanishije ko ibibazo byabaye bidakwiye gushyira iherezo ku itegurwa rya Miss Rwanda, ahubwo hakwiye kureba uko iki gikorwa cyanozwa mu nyungu rusange z’urubyiruko, cyane cyane abakobwa bafite ubushake bwo kugaragaza icyo bashoboye.

Yavuze ati “…Njyewe nibaza ko ari igikorwa gifitiye (akamaro) urubyiruko cyane cyane abakobwa ariko nyine habayemo ibibazo nkabiriya kandi mfite icyizere cy'uko byafasha mu kuba cyanozwa ariko kigakomezwa mu maboko y'abandi bantu…”

Uyu mukobwa yavuze ko atemeranya n'abavuga ko nta musaruro watanzwe na Miss Rwanda, mu guteza imbere umwana w'umukobwa, kuko hari benshi imiryango yafungutse nyuma y'uko baryitabiriye.

Yavuze ko atazi neza aho ibintu byapfiriye, ari nayo mpamvu atokoroherwa no gutanga umuti urambye mu kuba iri rushanwa ryarushaho kuba ryiza.

Ariko avuga ko mu gihe cyose hazaba hatanzwe isoko ku gutegura Miss Rwanda, uzarihabwa akwiye kujya abazwa aho ibintu bigeze mu murongo w'icyo igihugu cyifuza mu kuzamura umwana w'umukobwa, kandi n’abakobwa baryitabira bakavuga amasomo bakuramo. 

Ati “Buri mushinga wose mu buzima kugirango ukomeze gutera imbere ureba ibimaze gukorwa, cyane cyane ibitekerezo by’abahatana.”

Ubwo yatangiza icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, ku Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yabajijwe ku irengero rya Miss Rwanda n’icyizere yatanga ku kuba haboneka undi mukobwa uzasimbura Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022.

Utumatwishima yavuze ko hagomba kuganirwa ku kuba Miss Rwanda yakongera kuba. Ati "Ni ikintu tugomba kuganiraho. Duhe umwanya kuba ukizanye aha tuzongera tukiganireho n'izindi nzego. Ariko ubwo nk'uko nari nabihereyeho ni ikibazo gikomeye tugomba guha umwanya wo kongera gusesengura…"

Yavuze ko gusubukura Miss Rwanda bizabanzirizwa no kubanza kwisuzuma, kureba uko byakorwaga, impamvu byategurwa n'umuntu ku giti cye, uko Minisiteri zagize uruhare mu kuyitegura, inyungu yavuyemo, ibibazo byabonetsemo n'ibindi.

Akomeza ati “Twungutse iki muri ibyo, byagize bibazo ki […] Igihe twabiteguriye byatwunguye angahe? (Gutegura Miss Rwanda). Tuzabireba, hari igihe wasanga bijya guhura, ugasanga wenda bitagikenewe. Numva twabikora ariko tugashyiramo ...n'icyo bimaze mu muco.”

Imibare yerekanaga ko abantu barenga Miliyoni 19 bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, kuva itangiye, isoje na nyuma y’ihigana.

Ubu, hashize umwaka n’amezi atanu, iyari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [Yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko] itangaje ko ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuva icyo gihe, irushanwa rya Miss Rwanda ntiryongeye kuba, bituma Miss Nshuti Divine Muheto agiye kumarana ikamba imyaka ibiri.

Miss Rwanda ifatwa nka nimero ya mbere mu bikorwa by’imyidagaduro byavugwaga cyane mu Rwanda, kurusha ibindi byose buri mwaka. Ryatanze akazi kandi rifungura amarembo ya bamwe mu bakobwa barinyuzemo.

Mu 2009 nibwo ryateguwe bwa mbere na Minisiteri y’Umuco na Siporo [Niko yitwaga icyo gihe], ryongera kuba mu 2012, Leta iritegura ifatanyije n’abigenga.

Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up ya Dieudonné Ishimwe [Prince Kid] n’iyo yariteguraga, kugeza ubwo rihagaritswe tariki 9 Gicurasi 2022 kubera ibirego bya bamwe mu bakobwa bavuze ko bahohotewe.


Miss Kundwa yagaragaje ko Miss Rwanda yaciriye inzira benshi mu bakobwa, bityo ikwiye gukomorerwa harebwa ibizafasha umwana w’umukobwa kwitinyuka


Kundwa yavuze ko kuva mu 2016 yagera muri Canada atakurikiranye cyane Miss Rwanda, bityo ko ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byamutunguye


Kundwa Doriane avuga ko uzahabwa gutegura Miss Rwanda akwiye kujya agaragaza aho ibintu bigeze, kandi n’abakobwa bahatana bakavuga uko ibintu bimeze

Miss Kundwa Doriane yatangaje ko atigeze asabwa ‘Happiness’ muri Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND