RFL
Kigali

Bigenda bite mu mategeko ngo umuntu ahabwe igihano cy’igifungo gisubitse?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/11/2023 14:34
0


Amategeko ateganya ibyaha n’ibihano bihabwa abantu ku giti cyabo iyo bahamwe n’icyaha ni igifungo; ihazabu; n’imirimo y’inyungu rusange. Igihano cy’igifungo kirimo ibyiciro bitandukanye bitewe n’uburemere bw’icyaha cyakozwe.



Igihano cy’igifungo gishobora kumara igihe kizwi cyangwa kikaba icya burundu, igihano cy’igifungo kirimo igihano umuntu ahabwa akakirangiriza muri gereza n’igihano cy’igifungo gisubitse umuntu ahabwa ntafungwe ngo ajyanwe muri gereza.


Bigenda bite ngo habeho igihano cy’igifungo gisubitse?


Mu Rwanda mu ngingo ya 49 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rya 2018, itegeko riteganya ko umucamanza agena igihano ku cyaha cyakozwe hashingiwe ku buremere bwacyo, ingaruka cyateje, icyateye icyaha n’ibindi. Iyo bigeze mu gihe cy’ikatira (sentencing) ni ho dushobora kubona igihano cyagabanutse cyangwa cyiyongereye cyane bitewe n’izo mpamvu.


Kugira ngo habeho ikatira kandi umucamanza agendera ku bwiregure bw’uburana, n’ibimenyetso bishinja n’ibishinjura ku cyaha cyakozwe.

 

Umucamanza anashingira ku mpamvu nyoroshyacyaha cyangwa nkomezacyaha. Biba bishoboka ko abantu bakora icyaha kimwe ariko ugasanga igihano bahawe kiratandukanye bitewe n’uburyo baburanyemo. Urugero uwaburanye yemera icyaha akanacyicuza ashobora kugabanyirizwa igihano, ariko uwaburanye ahakana icyaha ntagabanyirizwe kuko we aba atarorohereje ubutabera.


Bitewe n’izo mpamvu zose tubonye haruguru mu gihe cy’ikatira umucamanza ashingiye ku kamaro uwahamwe n’icyaha afitiye sosiyeti, imyaka y’ubukure (biba ku bana rimwe na rimwe), uburyo yaburanyemo (yaburanye atananiza ubutabera) ndetse n’imyitwarire ye isanzwe muri sosiyeti (ugaragaye imbere y’ubutabera bwa mbere) aba ashobora kubishingiraho akagukatira igihano cy’igifungo gisubitse ntujye muri gereza.

 

Iyo uwakatiwe nta kindi gihano cy’igifungo kirenga amezi atandatu (6) yahanishijwe mbere, urukiko, rukoresheje icyemezo gisobanuriwe impamvu, rushobora gutegeka gusubika irangiza ry’ibihano byose cyangwa ibice byabyo by’iremezo cyangwa by’ingereka iyo igihano cy’iremezo cy’igifungo umuntu yakatiwe kitarenze imyaka itanu (5). Aha ni ukuvuga ko uwakoze icyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) n’iyo haba hariho impamvu zose twabonye, we ntabwo ashobora guhabwa igihano cy’igifungo gisubitse.


Uwahawe igihano cy’igifungo cy’umwaka usubitse, bivuze ko asubizwa mu buzima busanzwe, ariko yazakora ikindi cyaha ku bihano yazahabwa hakiyongeraho n’uwo mwaka wari warasubitswe akarangiriza hamwe ibihano byombi.

 

Ingingo ya 64 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Isubikagihano ari icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu (5). Aha ni ukuvuga ko umuntu wakoze icyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu (5) we aba adashobora guhabwa igihano cy’igifungo gisubitse.


Isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha. Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe n’urw’icyaha ruburanisha. Gishobora gutegeka isubika ry’igifungo cyose cyangwa igice cyacyo. Igihano cy’ihazabu n’icy’imirimo y’inyungu rusange ntibishobora gusubikwa.


Ingingo ya 65 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ku guta agaciro kw’igihano gisubitswe ivuga ko igihano gitanzwe kandi kigasubikwa kiba gitaye agaciro, iyo mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y’umwaka umwe (1) no kurenga imyaka itanu (5), uwakatiwe atongeye guhamwa n’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye yakoze kuva ku munsi icyemezo gihagarika irangizarubanza cyabaye ndakuka.

 

Aha ni ukuvuga ko uwakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse nubwo aba arekuwe ariko aba agomba kwitwara neza ntazongere kugwa mu cyaha cyatuma akatirwa ikindi gihano. Iyo yongeye gukora icyaha, igihano cyari cyarasubitswe kimwe n’igihano ku cyaha gishya birateranywa kandi bikarangirizwa rimwe.


Aha ni ukuvuga ko uwagihawe iyo akoze icyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome igihe yahawe kitarangiye mu bihano bashobora guhabwa harimo iki gihano cy’umwaka umwe gisubitse baba batararangije cyakongerwaho n’igifungo cy’icyaha gishya. Aha rero uwahawe iki gihano aba asabwa kwitwara neza.

  

Ingingo ya 240 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rya 2019 ivuga ko igihano gitanzwe kandi kigasubikwa gita agaciro, niba, mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y’umwaka umwe no kurenga imyaka itanu (5), uwakatiwe atongeye gukurikiranwa kandi ngo akatirwe igihano ku cyaha gikomeye cyangwa cy’ubugome kuva ku munsi icyemezo cyahagaritse irangiza ry’igihano kitagishoboye gusubirwaho. Iyo bitabaye bityo, ibihano byasubikiwe irangiza, n’ibyaciwe nyuma, biteranyirizwa hamwe, byose akabirangiza.


Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 241 mu Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha no mu ngingo ya 66 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, isubikagihano ntirisonera uwakatiwe kwishyura amagarama y’urubanza, indishyi z’akababaro no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu. Icyakora, kwamburwa uburenganzira mboneragihugu bivaho iyo igihano cyataye agaciro ni ukuvuga iyo uwakatiwe iki gihano yitwaye neza ntiyongere guhamwa n’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye.

 

Aha icyaha cy’ubugome amategeko uko agisobanura ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) cyangwa igifungo cya burundu , naho icyaha gikomeye ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

 

Bamwe mu bahawe igihano gisubitse

 

 

1.     Dr Francis Habumugisha nyiri Goodrich group


Mu mwaka wa 2020 Dr Francis Habumugisha umuyobozi wa Goodrich Group, wari wahamijwe icyaha cyo gukubita abakobwa bari abakozi be (Kamali Diane na Nzaramba Madeleine) akabakomeretsa ku bushake akanangiza imitungo yabo yoroherejwe igihano n’urukiko

rw’ibanze rwa Nyarugenge ahabwa igifungo cy’umwaka gisubitse mu gihe cy’imyaka itatu (3) anategekwa gutanga indishyi zingana na Miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda.


Impamvu urukiko rwashingiyeho rumugabanyiriza igihano ni uko yari yaburanye yemera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Ikindi ni uko Dr Francis wari waratorotse ubutabera nyuma yaje kwishyikiriza ubutabera, anicuza ibyo yakoze.


2.     Umwana wasubikiwe igihano

 

Mu 2016 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye umwana watemye umwarimu akamukomeretsa igihano cy’igifungo cy’umwaka (1) gisubitse.


Umukobwa wigaga mu kigo cya Saint André washinjwaga gukubita no gukomeretsa umwarimu we, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igihano gisubitse cyo gufungwa umwaka n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50.


Urukiko rugabanyiriza uwo mwana ibihano, rwagendeye ku kuba yari yarigeze kugira ibibazo by’ihungabana mu mikurire ye, kuba yari afite nyina urwaye no kuba bwari ubwa mbere agejejwe mu rukiko  ndetse no kuba yari akiri umwana.

 

3.     Kwizera Olivier na bagenzi be 7


 Kwizera Olivier yakatiwe umwaka usubitse

Kwizera Olivier yareganwaga na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.

Ku wa Kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021, nibwo basomewe imyanzuro nyuma y’uko bari baburanye ku wa 28 Kamena 2021.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwabahamije bose icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Umwanzuro warwo uvuga ko bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse.

 

4.     Dr Kayumba Christopher


Dr Kayumba Christopher yakatiwe imyaka ibiri isubitse


Ku itariki 02 Ugushyingo 2023, Urukiko Rukuru rwakatiye Dr.Christopher Kayumba igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw) nyuma yo guhamywa icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yakoreye umukobwa wari umukozi we wo mu rugo.


Dr Kayumba Christopher yafunzwe hafi umwaka n’amezi ane mbere y’uko agirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Gashyantare uyu mwaka.


Icyemezo kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.


5.     Isaac Munyakazi


Dr Isaac Munyakazi yakatiwe igihano cy'imyaka 5 isubitse


Ku itariki 15 Ukuboza 20121 Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yakurikiranyweho ibyaha byo kuba icyitso mu gutanga indonke no gukoresha ububasha mu nyungu bwite yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.


Yasabwe kwitwararika akirinda kugwa mu bindi byaha mu gihe cy’imyaka 5.


Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire mu Gicurasi 2021. Mbere y’uko rutangira kuburanishwa icyo gihe rwari rumaze gusubikwa inshuro zirindwi.

 

6.     Ntama w’Imana2 yahawe igihano gisubitse


Ntama w'Imana yahawe igifungo gisubitse

Ku itariki 14 Mata 2023 Tuyisenge Evariste uzwi kuri X’Twitter ya kera’ yakatiwe igihano cy’umwaka umwe usubitse. Yari akurikiranyweho ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

7.     Producer Dr Nganji na bagenzi be

  


Producer Dr Nganji yahawe igihano cy'umwaka umwe usubitse. Yitangiye Kinyatrap kuva mu 2012


Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr Nganji mu gutunganya umuziki, wahamijwe icyaha  cyo gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika tw’urumogi, yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe.


Dr Nganji yahawe icyo gihano kimwe na bagenzi be; Gatsinda Shema Blaise w’imyaka 38 na Dukuze Aury Chris w’imyaka 25 nyuma yo kugirana ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha n’Ubushinjacyaha.


Ubusanzwe gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ni icyaha gitagenwa n’ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019.


Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.


Ubwo aba basore batabwaga muri yombi bivugwa ko bafatanywe udupfunyika tw’urumogi gusa bagiranye amasezerano n’Ubushinjacyaha ashingiye ku kwemera icyaha bari bakurikiranyweho ibizwi nka Plea Bargaining.


Ubusanzwe iyo ababuranyi bagiranye amasezerano ashingiye ku kwemera icyaha, bagira ibyo bemeranyaho ni ukuvuga uregwa n’Ubushinjacyaha, hanyuma bakabishyikiriza Urukiko rukemeza niba koko ayo masezerano yakwemezwa.


Urubanza rwo kwemeza ayo masezerano rwabaye ku wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2023 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.


Urukiko rwemeje ko rwakiriye ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha hagati y’Ubushinjacyaha na Gatsinda Shema Blaise, Ngabonziza Dominique na Aury Chris Dukuze bagiranye ubwumvikane bw’igifungo cy’umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe.


Urukiko rwategetse ko ayo masezerano yo guhanishwa umwaka umwe usubitse mu gihe cy’umwaka umwe ashyirwa mu bikorwa.


Dr Nganji w’imyaka 31 wamamaye mu gutanya indirimbo z’abahanzi batandukanye bakoreye muri Green Ferry Music, yatawe muri yombi tariki 16 Ukwakira 2023.


Bivuze ko hakurikijwe ibyemejwe n’Urukiko bahise bafungurwa.


Ubusanzwe gusubikirwa igihano bivuze ko umuntu yakatiwe igifungo ariko yahawe igihe runaka cyo kongera kwitekerezaho no kwikosora cyangwa se yagiriwe imbabazi zo kutajya muri gereza.

   

 

 

 

      





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND