Kigali

Aho yabereyeho yamariye iki Abantu? Icyo Rutangarwamaboko avuga ku irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/11/2023 12:40
1


Muganga Rutangarwamaboko agaruka ku irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko kuzana amarushanwa yo kwerekana ikimero ari amahano. Ikindi kandi abona igihe kigeze abakobwa bakavoma mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda.



Muganga Rutangarwamaboko yasobanuye ko agasozi kabaga gafite Nyampinga kabaga kazwi. Agasozi kamenyekanaga kitiriwe uwo nyampinga. Ni nayo mpamvu bavuga ko nta gasozi katagira impinga. Umuntu agaragazwa n’ibikorwa bye n’imico ye.Bityo akaba asanga imiryango ariyo ikwiriye gutoza uburere, umuco no kubatoza kuba abanyabwenge.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com ,Muganga Rutangwarwamaboko, Umushakashatsi akaba n’Umuyobozi mukuru w’ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco yasobanuye uburyo bwiza bwakoreshwa mu gushaka Nyampinga. Ati:”Ahubwo se byari ngombwa ko irushanwa rya Miss Rwanda ribaho? Aho yabereyeho yamariye iki Abantu? “

Agaruka ku irushanwa rya Miss Rwanda , yagize ati:”Umuntu wagize icyo ahanga abandi batahanze, umukobwa ufite umuco watojwe. Uwo niwe Nyampinga. Murashaka abaza bambaye ubusa bimaringa, bahena bimurika? Nyampinga yakabaye yakoze ubuvumbuzi budasanzwe wenda turebye muri za Kaminuza, ariye ibyo kurya by’umwimerere uzasanga uruhu rwe n’indeshyo ari uruhehemure.”




Muganga Rutangarwamaboko yasabye Abanyarwanda kugaruka ku mbuto nkuru z'u Rwanda( Amasaka, Uburo, Isogi, n'inzuzi)

Yagaragaje umuti wavugutirwa ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa mu Rwanda


Ku itariki 09 Ukwakira 2023 Muganga Rutagarwamaboko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi,Dr Ildephonse Musafiri baganira ku mushinga mugari wo kugarura imbuto nkuru z’u Rwanda n’ibiti n’imiti bya Gihanga. Yabwiye Inyarwanda koi zo mbuto ariUburo,Amasaka, Isogi n'Inzuzi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byemeje amasezerano yitiriwe Malabo yemejwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu 2014.

Muri ayo masezerano abayobozi biyemeje kongera ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi ikagera nibura kuri 10% by’ingengo y’imari y’ibihugu.

U Rwanda ruragerageza, nubwo ingengo y’imari ishorwa mu buhinzi itaragera ku 10%. Mu bihe bishize yari igeze hafi 8%.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko Ingengo y’Imari y’u Rwanda ya 2022/2023 irenga Miliyari 4,658Frw harimo amafaranga yagenewe kwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, cyane cyane mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Dr Musafiri yavuze ko kugeza ubu inguzanyo ishyirwa mu buhinzi iri kuri 5%. Ibintu bituma abahinzi babura igishoro gihagije kugira ngo babashe gukora ubuhinzi bwabo.

Ati “Inguzanyo ijya mu buhinzi yagwingiriye munsi ya 5%. Nta muntu ugishaka gutanga amafaranga mu bahinzi-borozi kandi ni urwego rutunze abanyarwanda benshi.”

“Ubu rero turashaka nka Leta twerekane ko inguzanyo mu buhinzi ishoboka, twazanye inguzanyo ihendutse ya 8%, kugira ngo nitubona bikunda na ya mabanki yandi baduherekeze.”


Yavuze ko u Rwanda ruramutse rushyize ingengo y’imari mu buhinzi, byafasha mu kongera umusaruro no gutuma Abanyarwanda bose bihaza mu biribwa.

Ati “Turizera ko ubundi abakire b’ejo bundi bazava mu buhinzi, impamvu nyamukuru ituma bizashoboka ni uko n’urubyiruko rwize rwabijemo.”

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba cyongerwaho ku ruhande rwa leta, ni ya mashuri […] turifuza ko muri aya mashuri y’ubumenyi ngiro hajyamo n’amashami y’ubuhinzi.”

Dr Musafiri avuga ko mu gihe haba hongewe ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi nta rundi rwitwazo inzego zishinzwe uru rwego zazongera kugira.

Ati “Nka Leta twafata umugambi wo gushyira amafaranga menshi mu buhinzi kuko niho abaturage bari, niho Abanyarwanda bari […] muduhe 10%, ibisigaye mubitubaze.”

Imibare y’ibarura ry’abaturage n’imiturire rya Gatanu yerekana ko Abanyarwanda benshi bakora ubuhinzi ku rugero rwa 53,4%.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahaye inkunga Guverinoma y’u Rwanda, ifite agaciro ka miliyoni €11 [asaga miliyari 14 Frw] izifashishwa mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu Banyarwanda n’imirire mibi.

Ibi byatangajwe ku wa Kabiri ku ya 31 Ukwakira 2023, mu muhango wabereye i Kigali, ubwo izi mpande zombi zashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye. Hahise hatagizwa ku mugaragaro gahunda ya “Kungahara” izashorwamo iyi nkunga, aho izahuriza hamwe indi mishinga 14 izafasha mu guhangana n’ibi bibazo.

Raporo ku bushakashatsi rusange ku birebana no kwihaza mu biribwa no ku mirire [CFSVA] yo mu 2021 igaragaza ko 20.6% by’Abanyarwanda batabona ibiryo bihagije. Abagera kuri 18.8% byabo bahura n’ikibazo cyo kutihaza mu birirwa mu buryo bworoheje, mu gihe 1.8% bahura n’iki kibazo mu buryo bukabije.

Ibi bigaragaza ubwiyongere bw’iki kibazo kuko raporo nk’iyi yo mu 2018 yagaragaje ko abaturage bo mu Rwanda 18.7% aribo bahuraga n’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

Iyi Raporo yo mu 2021 kandi igaragaza ko mu Rwanda, Intara y’Uburengerazuba ariyo ihura n’ikibazo kurusha izindi, ku kigero cya 35.3%, mu gihe mu Mujyi wa Kigali iki kibazo kiri kuri 5%.

Igaragaza kandi ko mu ngo zo mu Rwanda zibarizwamo abana benshi n’izikuriwe n’abagore ndetse n’ingo zo mu byaro arizo ziba zifite ibyago byinshi byo guhura n’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa.

Iyi gahunda izamara imyaka ine, izakorerwa mu turere 20 two mu Ntara zose z’igihugu, aho izibanda cyane mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho, burambye kandi budaheza no kurwana n’ikibazo cy’igwingira mu bana.

Muganga Rutangarwamaboko asanga buri rugo rubaye rufite amasaka y’igikoma, umutsima byagorana kubona abana bagwingira kuko igikoma cya rutuku gikungahaye ku ntungamubiri.

Ati:”Twarezwe n’igikoma cy’amasaka kandi ntabwo twarwaye bwaki. Abantu bafite ibyo kurya ariko bidahura n’ibyo dukeneye. Abana bakwiriye kunywa igikoma cy’amasaka nibura igikombe kimwe buri gitondo”.

Avuga ko amasaka afite akamaro mu mibereho y’abanyarwanda kuko n'ubundi afasha ababyeyi kugira amashereka. Ati:”Rwose umwana wawe abonye igikoma cy’amasaka buri gitondo ntabwo twabona abana bagwingira. Mwibuke ko izi mbuto zacu zinagira uruhare mu mitekerereze ya muntu. Ntabwo warya umutsima w’amasaka, isogi, intagarasoryo ngo ugire ikibazo cy’imirire.”

Arategura umunsi w’Akadogo aho abazitabira bazakumbuzwa imigenzo, imihango yo hambere irimo kubandwa no guterekera.

Muganga Rutangarwamabo kandi yabwiye InyaRwanda ko ku itariki 10 Ugushyingo 2023 mu kigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco hateganyijwe kubera umunsi w’Akadogo.

Yasobanuye ko rero hazaba hari abahanga mu mateka y’u Rwanda, Abashakashatsi, abasaza babayeho mu gihe cy’Ubwami dore ko banabanzwe ndetse bazasangiza abazitabira akamaro ko kubandwa.

Ati:”Umuntu wese ushaka kubandwa azaze ahawe ikaze. Ukeneye gusobanuza ikintu cyose nawe ahawe umwanya kuko tugomba kubaho ubuzima bushingiye ku muco”.

Imibare yerekanaga ko abantu barenga Miliyoni 19 bakurikiraniraga hafi ibikorwa bya Miss Rwanda, kuva itangiye, isoje na nyuma y’ihigana. Ubu, hashize umwaka n’amezi atanu, iyari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco [Yahindutse Minisiteri y’Urubyiruko] itangaje ko ihagaritse irushanwa rya Miss Rwanda.

Ubwo yatangiza ku mugaragaro icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Minisitiri Utumatwishima yabajijwe ku irengero rya Miss Rwanda n’icyizere yatanga ku kuba haboneka undi mukobwa uzasimbura Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2020.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko hagomba kuganirwa ku kuba Miss Rwanda yakongera kuba. Ati "Ni ikintu tugomba kuganiraho. Duhe umwanya kuba ukizanye aha tuzongera tukiganireho n'izindi nzego. Ariko ubwo nk'uko nari nabihereyeho ni ikibazo gikomeye tugomba guha umwanya wo kongera gusesengura…"


REBA IKIGANIRO NA MUGANGA RUTANGARWAMABOKO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peterr1 year ago
    Ibyo Ritangarwamaboko avuga ni ukuri. Ibya miss bimariye iki igihugu? Cya mbona hari abakobwa bagiyemo bavuga ko irushanwa ryabafashije kwitinyura.ntabwo habura ibindi bibatinyura ariko batagiye kurata ubwiza. Ubwiza ntabwo ari ikintu cyo kurata. Ubwiza ntabwo Imana yabuhaye umuntu ngo aburate,cyane cyane ko hari n'abatorwa n'ubwo bwiza bataburusha abandi. Ikondi ziriya rwaserera ibya miss byateje kubera inyungu za bamwe nabyo byerekana ko irushanwa rigomba kuvaho burundu. Ntacyo rimariye abanyarwanda muri rusange,cyaretse bariya bakobwa baba basanzwe bakunda kubona amafaranga banyuze mu nzira zoroshye nibo babyungukiramo,abandi bikabaviramo kuba za malaya. Uwahagaritse ibya miss yarebye kure. Ni umuntu w'umugabo cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND