RFL
Kigali

Yasubiye muri ‘Restaurant’! Aho Alyn Sano yakuye amafaranga yakozemo indirimbo ya mbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2023 9:18
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yumvikanishije ko umuhanzi utangiye umuziki ari mu maboko meza agera ku nzozi ze mu gihe gito bitandukanye n’umuhanzi winjiye mu muziki yifasha kuko bishobora kumufata igihe cy’imyaka itanu kugirango ibikorwa bye bimenyekane.



Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, mu kiganiro cyabereye kuri Grande Ubumwe Hotel cyatangije ku mugaragaro icyiciro cya Gatatu cy’amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi azagera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.

Ati “Twebwe bishobora kuba byagusaba imyaka itanu kugirango njye kuba Alyn Sano muri kubona hano ariko abahanzi baciye muri ArtRwanda-Ubuhanzi bishobora kugusaba umwaka umwe kugirango ujye kuba Alyn Sano ubona hano.”

Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Fake Gee’ yavuze ko yatangiye umuziki nta rubuga rwo kugaragarizaho impano rwari ruriho, bityo ko ari amahirwe adasanzwe ku bahanzi bari gutangira umuziki muri iki gihe kuko bafite urubuga rwa ArtRwanda-Ubuhanzi.

Yavuze ko yatangiye umuziki aririmba indirimbo zubakiye ku muziki wa Jazz muri ‘Restaurant’ z’abasirimu, ariko igihe cyarageze atakaza aka kazi kubera ko bafunze.

Alyn Sano avuga ko impano yakomeje kumukirita yumva igihe kigeze kugirango ashyire hanze indirimbo ye ya mbere.

Byatumye asubira kuri ‘Restaurant’ zinyuranye yaririmbyemo ndetse na Hoteli yagiye ataramiramo abakiriya, abasaba ko bamuha amafaranga akabasha gutangira umuziki.

Yavuze ati “…Nkagenda nkomanga kuri buri restaurant na Hotel nkababwira ngo mwiriwe nitwa Alyn Sano mwampaye akazi bakanga cyangwa bakemera, niho nakusanyirije amafaranga yo gukora indirimbo yanjye.

Uyu mukobwa ashishikariza buri wese ukiri muto ufite inzozi zo gukora umuziki, kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’urubuga nka ArtRwanda-Ubuhanzi n’ibindi.

Alyn Sano yavuze ko ibibazo yaciyemo atangira umuziki atari byo undi muhanzi azacamo, ariko ‘nta hantu na hamwe habura ibibazo’. Yabwiye kandi abahanzi gushikama ku mpano yabo, kandi bagakora uko bashoboye bakayikuza. Uyu mukobwa avuga ko ubuhanzi bwongera ubukungu bw’Igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yasabye ko kubakwa kw'ibikorwa remezo byorohereza abahanzi mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi. Kuri we avuga ko umuziki ari akazi nk’akandi kandi kagafasha uwagakoze neza

Alyn Sano avuga ko imyumvire ababyeyi bafite ku mukobwa ukora umuziki ikwiye guhinduka, kuko ari umurimo mwiza kandi utunze benshi.

Umuyobozi w'Agateganyo wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo asobanura ko batangiza aya marushanwa bubakiye ku ntego yo gushakisha impano z’abakiri bato zikagaragara ariko zigaterwa ingabo mu bitugu kugirango zizamuke kandi zibyare imirimo.

Yavuze ko ingero ari nyinshi z’abamaze kunyura muri uru rugendo biteje imbere kandi batanga akazi ku bandi. Abahanzi nka Bukuru Christiane, Michael Makembe, benshi mu bakina muri filime ‘Ejo Si Kera’ ni umusaruro wa ArtRwanda-Ubuhanzi.

Hamaze gushingwa ibigo 39 byashinzwe ’abanyuze muri iyi gahunda, ku buryo imibare igaragaza ko agaciro k’ibikorwa by’abanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi kageze kuri Miliyoni 150 Frw.

Jackson Vugayabagabo yavuze ko kuri iyi nshuro ya Gatatu iri rushanwa rigiye kuba bongeyemo ibyiciro bitatu, bigera ku icyenda harimo: Kwandika no gutunganya filime; Gufotora, Ubugeni bwifashishije Ikoranabuhanga, Ikinamico n'Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n'Ubuvanganzo.

Mu busanzwe abanyempano bahatanaga mu byiciro bitandatu gusa aribyo: Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Akomeza ati “Turishimira uru rugendo twakoze, hari byinshi twize. Birumvikana muri bikeya mvuze mu byo twagezeho, aha nababwira ko tumaze kugera ku bahanzi 138 banyuze muri aya marushanwa bagatsinda […] Birumvikana iyo bamaze gushakishwa impano zabo zikaragaragara bahabwa amahugurwa, bahuzwa n’abafite inararibonye kugirango babafashe kuzamura impano z’abo.”

Icyiciro cya Gatatu cy'iri rushanwa, kizatangira tariki 15-17 Ugushyingo 2023 mu Karere ka Huye, ku wa 21-23 Ugushyingo ijonjora rizabera Kayonza, ku wa 28 Ugushyingo ijonjora rizabera Nyamasheke, ku wa 30 Ugushyingo kugeza tariki 1 Ukuboza 2023 ijonjora rizabera Rubavu, 4-5 Ukuboza ijonjora rizabera Musanze naho ku wa 7-9 Ukuboza ijonjora rizabera mu Mujyi wa Kigali.

Umuhanzi winjira muri ArtRwanda-Ubuhanzi asabwa kuba ari hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko, kandi yararangije amashuri yisumbuye. Umuhanzi cyangwa se ugaragaza impano ahitamo akarare ashaka kugaragarizamo impano ye.

Jackson Vugayabagabo yavuze ko bifuza gukomeza kubaka ubushobozi bw’abahanzi bakizamuka n’abandi bakuru bamaze igihe mu kibuga ku buryo bakungurana ibitekerezo. 

Alyn Sano yagaragaje ko gutangira umuziki ufite abagushyigikira bituma ugera ku nzozi zawe vuba 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POWER' YA  ALYN SANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND