RFL
Kigali

Sunrise FC yatsinze As Kigali isa nk'izanzamutse - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/11/2023 19:10
0


Sunrise FC yakuye amanota 3 i Kigali nyuma yo gutsinda As Kigali igitego 1-0, cyatsinzwe na Yafesi Mubiru.



Nyuma y'uko umutoza Jackson Mayanja ageze mu bwatsi bwa Nyagatare, yahesheje amanota 3 ya mbere Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona.

Wari umukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium amakipe yombi akaba yashakaga amanota atatu cyane.

Sunrise FC yagiye kujya muri uyu mukino, mu cyumweru hagati yaratangaje umutoza mushya Jackson Mayanja ukomoka muri Uganda.

Amakipe yombi yatangiye umukino atinyana, ndetse byatumye igice cya mbere kirangira nta kipe n'imwe irebeye mu izamu.

Mu gice cya kabiri, Casa Mbungo utoza As Kigali yakoze impinduka yinjira mu kibuga Ishimwe Fiston, Aime na Nyarugabo Moise ariko umusaruro ukomeza kwanga.

Ku munota wa 66, Sunrise FC yaje kubona igitego cy'Intsinzi cyatsinzwe na Yafesi Mubiru, ndetse umukino urangira nta mpinduka zibaye.

Abakinnyi As Kigali yabanje mu kibuga

Niyonkuru Pascal
Akayezu Jean Bosco
Bishira Ratif
Ndayishimiye Thierry
Rugirayabo Hassan
Benedata Janvier
Rucogoza Iriyasa
Nishimwe Blaise
Iyabivuze ozee
Kone Lottin
Elisa Ssekisambu


Abakinnyi 11 Sunrise FC yabanje mu kibuga

Mfashingabo Didier

Nzabonimana Prosper
Uwambajimana Leon
Byukusenge Jean Michel
Nzayisenga Jean Damour
Yafes Mubiru
Habamahoro Vincent
Niyibizi Vedaste
Laab Paul Garia
Robert  Mukoghotya
Ndoli Mico Kevin


Jackson Mayanja mbere y'umukino yabanje gusuhuza Casa Mbungo utoza As Kigali








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND