RFL
Kigali

I Kigali hagiye kubera amahugurwa ku ikoranabuhanga rihambaye mu iterambere ry'Ibikorwa Remezo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/11/2023 21:48
0


Aya mahugurwa agamije gutangiza ikoranabuhanga rihambaye mu gukora inyigo ndetse no kuyobora imishinga ifite aho ihurira n'ibikorwa remezo, hifashishijwe ikoranabuhanga rya BIM (Building Information Modelling).



Nziza Training Academy, Ikigo nyarwanda gishinzwe ibikorwa by'amahugurwa ndetse n'iby'ubucuruzi bwa porogaramu za mudasobwa (software) z'ikigo cy'abanyamerika cya Autodesk, gifatanyije n'ikigo kizobereye mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mubikorwaremezo cya Parsons corporations gikorera muri leta zunze ubumwe z'abarabu ndetse na Arabia Saudite, bagiye gutanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru azamara iminsi irindwi i Kigali mu Rwanda.

Aya mahugurwa agamije gutangiza ikoranabuhanga rihambaye mu gukora inyigo ndetse no kuyobora imishinga ifite aho ihurira n'ibikorwa remezo, hifashishijwe ikoranabuhanga rya BIM (Building Information Modelling).

BIM ni uburyo bwa gihanga bwifashisha porogaramu za mudasobwa, bumenyerewe mu bigo ndetse n'ibihugu byakataje mu iterambere mu buuryo bwo kugirango inyigo z'imishinga minini y'ibikorwaremezo ikorwe neza ntamakosa ajemo kandi birinde ibihombo bituruka ku ikorwa nabi kw'inyigo n'iyoborwa ry'ibikorwa mu gihe cyo gushyira imishinga mu bikorwa (construction stage).

Muri aya mahugurwa hazifashishwamo porogaramu za mudasobwa zimenyerewe cyane n'abantu ndetse n'ibigo bikora imishinga ijyanye n'amazu ndetse n'imihanda; harimo izizwi cyane nka REVIT, CIVIL 3D ndetse na BIM COLLABORATE PRO (BIM 360); zose zikorwa n'ikigo kinini ku Isi muri iri koranabuhanga cya Autodesk.

Aya mahugurwa agenewe ibigo ndetse n'abantu bakora mu bwubatsi bw'imishinga minini y'ibikorwaremezo.Ku musozo w'ayo mahugurwa mu birori ngarukamwaka bya Nziza Training Academy byo gutanga impamyabushobozi ku bantu bose bahuguwe mu mwaka wa 2022 na 2023,abazayitabira bazahabwa impamyabushobozi n'ikigo cya Autodesk.

Aya mahugurwa azabera ku cyicaro gikuru cya Nziza Training Academy giherereye Kicukiro mu nyubako ya SANGWA Plaza, kuva ku itariki  02  kugeza ku ya 07 Ukuboza 2023.

Ibirori byo gutanga izo mpamyabushobozi bikaba biteganyijwe kuba ku itariki ya 08 Ukuboza 2023 kuri M Hotel mu Kiyovu saa cyenda z'amanywa (03:00 PM).


Kuva ku wa 02 Ukuboza 2023, i Kigali hazabera inama ya Autodesk. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND