Itsinda ry’abaririmbyi rikomeye mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries ryatangiye gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo zigize Album yabo ya kane, bahereye ku ndirimbo bise “Twaremwe”.
Yabaye
indirimbo ya mbere bashyize hanze mu rugendo rw’indirimbo umunani zigize iyi
Album bise “Worship Legacy Season 4” bazagenda bashyira hanze. Ni Album
izumvikana mu ndimi zinyuranye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.
Iyi
ndirimbo ‘Twaremwe’ basohoye igaruka cyane ku rukundo Imana yakunze umuntu
ikamurema mu ishusho yayo. Bavuga ko ‘ntakindi twaremewe uretse guhimbaza
Imana’.
Gatete
Josh Ushinzwe Itangazamakuru muri Gisubizo Ministries yabwiye InyaRwanda ko
Album yabo ya kane ishushanya urugendo rw’iterambere rw’abo.
Ati
“Album ya Kane tuyisobanura nko gukomeza urugendo rwacu rwo gukora indirimbo
cyane kuko kuri iyi album twarakoze cyane dushyiramo itandukaniro n’izindi
twakoze.”
Yavuze
ko indirimbo ziri kuri album ya kane zigaruka ku rukundo rw’Imana yakunze
abantu bayo ndetse ‘dushima data ku mbabazi atugirira’.
Asobanura
ko bandika izi ndirimbo umunani zigize Album yabo, bari mu bihe byo gusenga,
kandi bagiye bahura nk’abaririmbyi bakandika indirimbo kugeza bagiye muri
studio mu kuyitunganya mu buryo bw’amashusho n’amajwi.
Gatete
Josh yavuze ati “Indirimbo 8 twazanditse turi itsinda ribishimwe dukunze kwita ‘chat
et music’ rishizwe gutunganya indirimbo. Twari mu bihe bitandukanye byo gusenga
cyangwa twahuye bamwe muri twe bafite ‘inspiration’.”
Indirimbo
zigize iyi album zatunganyijwe na ba Producer barimo Fabrice muri studio Wave
Lab na Justin muri studio yise Flex Music.
Ni
album batangiye gushyira hanze nyuma y’ibitaramo bibiri baherutse gukorera mu
Burundi. Iri tsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Amfitiye Byinshi’,
‘Nguhetse ku mugongo’ n’izindi.
Gisubizo
baherutse gukorera ibitaramo bikomeye mu Burundi n’ahandi
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “TWAREMWE” YA GISUBIZO MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO