Nyuma yo gukorwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bikorwa byinshi byiganjemo iby’ubucuruzi, SRI SAR Motors yashyize ku isoko imodoka nshya zo mu bwoko bwa 'Automatic Pick Up,' za Isuzu D-Max 1.9L.
SRI SAR Motors mu Rwanda, yatangiye
mu 1977, itangira icuruza imodoka zitwaga Daihatsu, nyuma icuruza izitwa Jack n’izindi.
Isuzu Rwanda yibarutswe na SRI SAR Motors yatangiye muri 2018, ihita ihura n’imbogamizi y’icyorezo cya Covid-19
cyibasiye ubukungu bw'u Rwanda guhera muri 2019.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, ni bwo Isuzu Rwanda yamuritse imodoka yayo nshya iri
ku isoko, iri mu bwoko bwa Pick Up D-Max.
Abera Jenny, ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Isuzu SAR Motors aganira na InyaRwanda,
yatangaje ko izi modoka bifuje kuzimurikira
abanyarwanda ku mugaragaro. Ni mu gihe abanyarwanda bari basanzwe bamenyereye
ubwoko bwa kera bwa Isuzu.
Yagize ati “Twagira
ngo tuyigeze ku banyarwanda, abanyenganda, abikorera ku giti cyabo,
amakompanyi, ama NGOs n’ibindi bigo byinshi bitandukanye.”
Jenny yasobanuye ko mu
rwego rwo guhangana n’ibura rya Mazutu ku isoko, izi modoka nshya za D-Max zasohotse mu 2023, zifite
umwihariko w’uko zikoranye moteri ikoresha mazutu nkeya, ndetse ikaba ari n'imodoka yorohera uyitwara.
Umuyobozi Mukuru wa
ISUZU mu Rwanda, Chirag Daswani, yavuze ko batewe ishema no kugeza igikorwa nk’iki
ku banyarwanda, kandi ko kuva iyi kompanyi yatangira gukorera mu Rwanda mu
1977, bafitanye amateka akomeye.
Ati: “Twizeye ko ejo
hazaza hazaba heza kurushaho. Igihugu kirimo kwaguka, natwe rero turi kugerageza
kugendera mu murongo wacyo.”
Chirag yongeyeho ko iyi modoka nshya ari ‘1.9 engine’ ikaba ifite ubuziranenge n’ubudahangarwa bwo ku rwego rwo hejuru.
Yasonabuye ko impamvu bahisemo gukorera mu Rwanda,
ari uko kuva batangira kuhakorera imodoka zabo zakunzwe cyane kandi n’isoko ryaho
rikaba rihagaze neza cyane ko uko iminsi ishira ibintu byose bigenda bitera
imbere.
Uyu muyobozi, yongeyeho
ko kompanyi yabo yizerera mu ikoranabuhanga gakondo, ku buryo uramutse uguze
imodoka yabo ikagira ikibazo bidashobora kukugora cyane kubona ugikemura mu
gihe gito.
Ati: “Niba uguze
imodoka iguhenze, ni ngombwa ko imara igihe kirekire kandi ikora neza. Akaba
ari nayo mpamvu ikoranabuhanga riri mu bikamyo na Pick Ups zacu ryihariye, ku
buryo udashobora kugirira ikibazo nk’i Rusizi ngo uhangayike ukenera ibintu
byinshi kugira ngo ikibazo gikemuke. Twe twizera ko niba imodoka yawe igize
ikibazo, ari byiza ko buri wese ubishoboye yagikemura bitagombye kugorana.”
Isuzu yatangiriye i
Tokyo mu Buyapani mu 1916, igera mu Rwanda mu 1977. Kuri ibu mu Rwanda bahafite ishami i Remera
mu Giporoso, kandi bizeye gukomeza gufatanya n’abanyarwanda kurushaho guteza
imbere igihugu n’umugabane wa Afurika muri rusange.
ISUZU yamuritse imidoka nshya
Abera Jenny ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Isuzu SAR Motors
Madamu Sankriti Daswan, Director of SIR and SAR Motors
Uyu muhango witabiriwe n'abashoramari batandukanye
Umuyobozi wa ISUZU mu Rwanda, Chirag Daswani yavuze ko bamuritse imodoka nshya mu rwego rwo kugendana n'umuvuduko u Rwanda ruriho
Iyi modoka yamuritswe ifite umwihariko wo kuba ikoresha mazutu nke
Kanda hano urebe amafoto yose yaranze umuhango wo kumurika imodoka nshya za ISUZU D-Max
REBA MU MASHUSHO UKO IKI GIKORWA CYAGENZE
AMAFOTO: Freddy RWIGEMA - InyaRwanda
VIDEO: Dieudonne MURENZI - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO