Kigali

Ndekwe Paulette agiye guserukira u Rwanda muri Miss Cosmo World

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/11/2023 12:10
0


Umukobwa witwa Ndekwe Paulette ari kwitegura guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Cosmo World 2023 rizabera muri Malaysia muri JW Marriott Hotel, Bayu Ballroom ku wa 29 Ugushyingo 2023.



Asanzwe ategura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model na Miss Global Beauty Rwanda agamije gufasha Abanyarwanda benshi kwitabira amarushanwa Mpuzamahanga.

Imibare igaragaza ko amaze kohereza abakobwa batandatu mu bikorwa bitandukanye Mpuzamahanga byubakiye mu mideli n’ubwiza.

Ndekwe yaherukaga guserukira u Rwanda muri Miss Globe World 2020, aho yabashije kuboneka mu bakobwa batanu bavuyemo Nyampinga ndetse abasha no kwegukana ikamba ry’igisonga cya kane.

Ndekwe Paulette yabwiye InyaRwanda ko ashima Imana yamubashije gutsindira guserukira u Rwanda. Yavuze ati “Ndashimira Imana kuko Miss Cosmo World n’irushanwa bitoroshye na gato kuba wahagariramo Igihugu cyawe.”

“Nitegura gukora cyane nkahagararira Igihugu cyanjye neza, harimo gusenga cyane kuko Imana niyo igena ahazaza h’umuntu.”

Yasabye Abanyarwanda kuzamushyigikira muri iri rushanwa, kuko abakobwa bahatanye barashoboye. 

Ati “Abakobwa bose tuzahatana barashoboye icyo nsaba abanyarwanda ni ukunshyigikira mu buryo bw’imbuga nkoranyambaga bagakurikirana igikorwa kuko mu bumenyi maze kugira mu marushanwa mpuzamahanga gushyigikirwa bigira umumaro kandi abanyarwanda turi hasi cyane kuri iki cyiciro bituma bamwe banabiburiramo amahirwe. Ibindi ni ingeno ry'Imana icyo nijeje abanyarwanda ni ukubahagararira neza.”

Miss Cosmo World ni irushanwa ryashinzwe na Miss Carrie Lee ukomoka Muri Malaysia usanzwe ufite ikamba rya Miss Cosmo Chinese 2004. Rigamije gushyigikira no guteza imbere umwana w’umukobwa wese uryitabiriye.

Ni ku nshuro ya Gatandatu rigiye kuba. Umukobwa uzaba Miss Cosmo World azasimbura umunya-Philippines umaze umwaka yambaye iri kamba.

Mu guhitamo abakobwa bemerewe guhatana muri iri rushanwa, hagendewe ku bwiza, ubwenge n’uburyo umukobwa agaragara.

Ndekwe Paulette yatsindiye guserukira u Rwanda muri Miss Cosmo World 2023

Ndekwe yasabye gushyigikirwa muri iri rushanwa azahuriramo n’abandi bakobwa


Ndekwe yijeje Abanyarwanda kuzitwara neza muri irushanwa rizabera muri Malaysia







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND