Kigali

Hatangijwe icyiciro cya gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, hagarukwa ku musaruro w’abamaze kunyuramo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/11/2023 23:02
1


Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yatangije ku mugaragaro icyiciro cya Gatatu cy’amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi agamije gushaka abanyempano bashya mu Nganda Ndangamuco mu gihugu hose, hizezwa gukomeza gukurikirana ibikorwa by’abanyura muri iri rushanwa.



Kuva yatangira, ArtRwanda-Ubuhanzi yabaye amahirwe akomeye ku rubyiruko, mu kwihangira imirimo bakoresheje impano zabo ari nako batanga imirimo kuri bagenzi babo bakora ibijyanye n’inganda ndangamuco.

Umushinga wa ArtRwanda-Ubuhanzi uri mu murongo wa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha ubukungu harimo na guhanga imirimo irenga 200,000 igomba guhangwa buri mwaka binyuze muri gahunda zitandukanye.

ArtRwanda-Ubuhanzi ishyirwa mu bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Urubyiruko, UNDP Rwanda, n’abandi.

Icyiciro cya mbere cya ArtRwanda-Ubuhanzi cyitabiriwe n’urubyiruko rugera ku 2400 mu gihe icyiciro cya kabiri cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga 3000; abanyuze muri ArtRwanda bakaba bamaze gushinga ibikorwa by’ubucuruzi bigera kuri 39

Iyi gahunda yatangijwe mu 2018, ikaba yibanda ku byiciro 9 by’ubuhanzi aribyo: Kwandika no gutunganya filime, gufotora, ubugeni bwifashishije ikoranabuhanga, ikinamico n’urwenya, imbyino, imideli, umuziki, ubusizi n’ubuvanganzo, n’ubugeni.

Umuyobozi w'Agateganyo wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo yavuze ko batangiza aya marushanwa bubakiye ku ntego yo gushakisha impano z’abakiri bato zikagaragara ariko zigaterwa ingabo mu bitugu kugirango zizamuke, kandi zibyare imirimo.

Yavuze ko ingero ari nyinshi z’abamaze kunyura muri uru rugendo biteje imbere, kandi batanga akazi ku bandi. Abahanzi nka Bukuru Christiane, Michael Makembe, benshi mu bakina muri filime ‘Ejo Si Kera’ ni umusaruro wa ArtRwanda-Ubuhanzi.

Hamaze gushingwa ibigo 39 byashinzwe ’abanyuze muri iyi gahunda, ku buryo imibare igaragaza ko agaciro k’ibikorwa by’abanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi kageze kuri Miliyoni 150 Frw.

Jackson Vugayabagabo yavuze ko kuri iyi nshuro ya Gatatu iri rushanwa rigiye kuba bongeyemo ibyiciro bitatu, bigera ku icyenda harimo: Kwandika no gutunganya filime; Gufotora, Ubugeni bwifashishije Ikoranabuhanga, Ikinamico n'Urwenya, Imbyino, Imideli, Umuziki, Ubusizi n'Ubuvanganzo ndetse n’Ubugeni.

Mu busanzwe abanyempano bahatanaga mu byiciro bitandatu gusa aribyo: Ubugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Akomeza ati “Turishimira uru rugendo twakoze, hari byinshi twize. Birumvikana muri bicyeya mvuze mu byo twagezeho, aha nababwira y’uko tumaze kugera ku bahanzi 138 banyuze muri aya marushanwa bagatsinda […] Birumvikana iyo bamaze gushakishwa impano zabo zikaragaragara bahabwa amahugurwa, bahuzwa n’abafite inararibonye kugirango babafashe kuzamura impano z’abo.”

Icyicaro cya Gatatu cy'iri rushanwa, kizatangira tariki 15-17 Ugushyingo 2023 mu Karere ka Huye, ku wa 21-23 Ugushyingo ijonjora rizabera Kayonza, ku wa 28 Ugushyingo ijonjora rizabera Nyamasheke, ku wa 30 Ugushyingo kugeza tariki 1 Ukuboza 2023 ijonjora rizabera Rubavu, 4-5 Ukuboza ijonjora rizabera Musanze n'aho ku wa 7-9 Ukuboza ijonjora rizabera mu Mujyi wa Kigali.

Umuhanzi winjira muri ArtRwanda-Ubuhanzi asabwa kuba ari hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko, kandi yararangije amashuri yisumbuye. Umuhanzi cyangwa se ugaragaza impano ahitamo akarare ashaka kugaragarizamo impano ye.

Jackson Vugayabagabo yavuze ko bifuza gukomeza kubaka ubushobozi bw’abahanzi bakizamuka n’abandi bakuru bamaze igihe mu kibuga ku buryo bakungurana ibitekerezo.

Ubwo hatangizwa ku mugaragaro icyiciro cya Gatatu cy’iri rushanwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Umuhangamideli akaba na Rwiyemezamirimo, Kanyana Nadine yavuze ko iri rushanwa ryamuciriye inzira abashaka gushirika ubwoba arikorera.

Uyu mukobwa asanzwe afite inzu y’imideli yise ‘Kanyana World’. Ni umwe mu bahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi ku nshuro ya mbere. Yavuze ko aho ageze byasabye umuhate, ikinyabupfura, gukora, no gushikama ku nzozi ufite.

Ashima amahugurwa yahawe yamufashije gutegura umushinga we mu cyiciro cy’imideli, ku buryo muri iki gihe yatanze akazi ku bantu 17 barimo 11 bakora umunsi ku munsi- Ni ibintu avuga ko yagezeho mu gihe cy’imyaka 14 ishize.

Kanyana yabwiye urubyiruko kutitinya no kubyaza umusaruro amahirwe yose babona. Ati “Niba uri kubona aya makuru yakoreshe neza witabiriye iki cyiciro ni uburyo bumwe bukwihutisha kugera ku mpano yawe, kuko ntabwo ari ahantu henshi dushobora gukura ubumenyi mu bijyanye n’ubuhanzi…”

Ubwo yatangiza icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisitiri Utumatwishima yashimye Madamu Jeannette Kagame ku bwo gushyigikira iyi gahunda.

Yavuze ko hari byinshi bigikenewe gukorwa mu rugendo rw’ubuhanzi, nko kwiga uburyo hakorwa filime Nyarwanda ku rugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rubayeho n’ibindi.

Utumatwishima yijeje ko Minisiteri y’Urubyiruko izakomeza gushyigikira abahanzi bose bazitabira gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi, abategura ibitaramo n’abandi. Ati “Nakishimira ko iki gice cyaba nk’uko bimeze mu bindi bihugu.”

Yavuze ko mu bindi bihugu nka Nigeria, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi, inganda ndangamuco zizamura urwego rw’ubukungu, bityo ko habayeho gufatanya no mu Rwanda byashoboka.


Umuyobozi w'Agateganyo wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo, yashimye abafatanyabikorwa banyuranye bagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ArtRwanda-Ubuhanzi


Minisitiri Utumatwishima yashimye Madamu Jeannette Kagame ku bwo gushyigikira gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi 

Alyn Sano yagaragaje akamaro ka ArtRwanda-Ubuhanzi ku bahanzi bakizamuka. Yavuze ko kubona amafaranga yo gukora indirimbo ya mbere byamusabye gusubira muri ‘Restaurant’ aho yaririmbaga abasaba kumutera inkunga

Umukinnyi wa filime wabaye igihe kinini mu Kanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi, Mazimpaka Jones Kennedy yavuze ko mu ijonjora bagiye bahura n'abanyempano bavugaga ko bashaka 'kumenyekana', bakabagira inama yo kubanza kugaragaza icyo bashoboye.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yabwiye abahanzi n’abashaka kuba bo ko inganzo yabo ikwiye kubakirwa ku muco


Bruce Melodie yabajije impamvu abahanzi banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi batagaragara cyane ku ruhando rw’abanyamuziki


Umuhanzikazi Bukuru Christiane yagaragaje ko ArtRwanda-Ubuhanzi yamufashije kugaragaza impano ye


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Sandrine Umutoni ari kumwe n’Umukinnyi wa filimi w’umubyinnyi n’umucuranzi w'inanga gakondo, Carole Umulinga Karemera [Uri uburyo]


Uhereye ibumuso: Umuyobozi w'Agateganyo wa Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo, Umuhangamideli Kanyana Nadine, Minisitiri Utumatwishima, Alyn Sano ndetse na Mazimpaka Jones Kennedy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYONKURU 1 year ago
    i Kigali buzabera hehe nukujya mushyiraho na site bizaberaho murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND