Umunyamuziki Mugisha Benjamin wamenye nka The Ben aritegura guhamya isezerano rye n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, bisunze ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya muri Mariko 10:8 hagira hati “Bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe.”
Ubaze
umunsi ku munsi, hasigaye iminsi 50 kugirango aba bombi bazahuze imiryango,
inshuti n’abavandimwe mu muhango ukomeye w’ubukwe bazakora tariki 23 Ukuboza
2023 muri Kigali Convention Center mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe ku wa 15
Ukuboza 2023, hazaba umuhango wo gusaba no gukwa hafi ya Intare Conference
Arena.
The
Ben yabwiye InyaRwanda ko yazirikanye abafana be n’abakunzi b’umuziki
batazabasha kwitabira ubukwe bw’abo, ashyiraho umuyoboro wa ‘Website’ abantu
bazifashisha bareba ubukwe bwe.
Yavuze
ati “Njyewe na Pamella twemeje kumugaragaro ko ibirori byacu bibaye ntakabuza.
Ubu, twashyizeho uburyo bwiza buzafasha abari ahantu hatandukanye ku Isi
kuzareba ibirori by’ubukwe bwacu bifashishije uburyo bwa ‘Online’ banyuze kuri
Website twashyizeho.”
Kuri
website hagaragaraho n’uburyo ushobora gutwerera uyu muryango mushya. Ushobora
gutwerera wifashishije uburyo bwa Mobile Money, Visa Card n’ibindi.
Inkuru y’urukundo rwabo! The
Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella
bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Avuga
ko icyo gihe byabaye amagambo y’urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha
gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y’urugo bagiye
gushinga.
Uyu
muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’, avuga ko kuri uriya munsi, inseko
n’uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by’urwibutso muri we adashobora
kwibagirwa. Ati “Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo
wahise uba uwe.”
Mu
magambo ya The Ben uherutse kuririmba muri Trace Awards, ati “2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w’Umujyi
wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw’urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe
n’ibijojoba by’imvura bwanyibye roho. Inseko ye n’imyitwarire itangaje byasize
ishusho y’umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.”
“Uko
twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima
ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.”
Pamella
asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu
mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari
ku munsi wa Gatatu w’icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.
Akavuga
ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati “Ijwi rye, ubumuntu
muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n’ukuntu yahumagara… (byubatse
urukundo rwabo).”
Pamella
anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga
ko ‘byatumye mukunda kurushaho’.
Uyu
mukobwa yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y’ubwiza
ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati “Buri gihe atuma mpora
nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.”
Pamella
yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe ‘ntashobora
kwibagirwa’. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.
Akomeza
ati ““Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko
twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite
impeta nziza hagati mu Nyanja y’Abahinde, navuze “Yego” n’ibyishimo byinshi ari
nako mwongorera mu matwi nti “Mbega igihe cyiza cyo kubaho”
The
Ben na Pamella bavuga ko ari ibyishimo by’ubuziraherezo kuba bagiye gutera
intambwe yo kubana nk’umugabo n’umugore. Kandi Imana izabaherekeza mu birori by’abo
by’agatangaza bari gutegura, byabanjirijwe n’urugendo rudasanzwe rw’urukundo rw’abo.
Bavuga ko bashima Imana ‘abantu babashyigikira bari mu bice bitandukanye byo ku Isi, kandi bazishimira kubana na buri umwe ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo.
KANDA HANO UBASHE KUJYA KURI WEBSITE YA THE BEN NA PAMELLA
The
Ben ashimangira ko yeguriye ubuzima bwe Pamella akimukubita amaso, kuko ari
urufatiro rw’ubuzima bwe
Pamella
yavuze ko atazuyaje kubwira ‘Yego’ The Ben kuko imitima yihuje kuva umunsi wa
mbere bahura
Pamella avuga ko kuba The Ben yaramusohokanye bakajya kureba filime mu minsi ya mbere bakimenyanye biri mu byatumye amuha ikibanza cy’umutima we
The
Ben na Pamella bavuga ko guhamya isezerano ry’abo imbere y’amategeko, ari kimwe
mu byiza bagezeho kuko bari bashyigikiwe n’imiryango n’inshuti
Pamella
yavuze ko kwambikwa impeta na The Ben ari ibihe atajya abasha gusobanura
Binyuzwe kuri ‘Website’ iri mu mazina ya The Ben na Pamella ushobora kuzareba ubukwe bw’aba bombi, kandi ugatwerera
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO