Ikipe ya Police FC yafashe umwanya wa kabiri w'agateganyo nyuma yo gutsinda Gorilla FC.
Igitego cya Mugenzi Bienvenue cyafashije ikipe ya Police FC gutahana amanota 3 yayihesheje gufata umwanya wa kabiri.
Wari umukino ufungurira umunsi wa 10 shampiyona,
watangiye ku isaha ya saa 15:00 PM, ubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium i
Nyamirambo.
Igice
cya mbere cyarangiye amakipe yombi aganya ubusa ku busa, gusa Police FC
ikiganza imbere y'izamu rya Gorilla FC.
Mu
gice cya kabiri, Police FC yaje igaragaza ko ishaka igitego, ndetse ku munota
wa 56 Mugenzi Bienvenue aza kunyeganyeza ishundura, ndetse iminota 90 irangira
nta mpindika zibaye, Police FC ihita yegukana amanota 3. Aya manota, yayumye
Police FC ifata umwanya wa 2 w'agateganyo n'amanota 19 ikaba irusha inota rimwe
APR FC iri ku mwanya wa gatatu.
Shampiyona
izakomeza kuri uyu wa gatandatu, APR FC isura Muhazi United, Rayon Sports
yakire Mukura Victory Sports, Musanze FC yakire Kiyovu Sports, Marine FC yakire
Amagaju FC, imikino yose ikazaba ku isaha ya saa 15:00 PM.
Mugenzi Bienvenue niwe watsinze igitego cy'itandukaniro
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga
Umutoza w'ikipe y'igihugu Frank na Jimmy Mulisa umwungirije, barebye uyu mukino mu buryo bwo kurebamo abakinnyi bahamagara
Hakizimana Muhadjiri arimo ahabwa amabwiriza na Mashami Vincent
Mugisha Didier ni umwe mu bakinnyi bashakaga kwiyereka umutoza w'ikipe y'igihugu
Mashsmi Vincent yujuje imikino 5 adatsinda cyangwa ngo anganye
N'ubwo atari benshi, abafana ba Police FC bari baje gushyigikira ikipe yabo
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO