Umunyamuziki Safi Madiba yatangaje ko agiye gukorera mu Mujyi wa Vancouver muri Canada, igitaramo cye bwite azamurikiramo Album aherutse gushyira ku Isi.
Ni
umwe mu bari ku rutonde rw’abahanzi Nyarwanda babarizwa mu bindi bihugu ari
naho bakorera umuziki. Ni urutonde rwiganjemo amazina akomeye mu muziki nka Meddy,
The Ben, Kitoko, Princess Priscillah, Emmy, Alpha Rwirangira, Patient Bizimana,
Adrien Misigaro n’abandi.
Safi
Madiba yabwiye InyaRwanda ko yamaze kwanzura ko tariki 30 Ukuboza 2023
azakorera igitaramo muri Canada cyo kumurika album ye yise “‘Back to life.”
Ati
“Ni igitaramo cyanjye bwite cyo kumurika Album nashyize hanze mu minsi ishize.
Navuga ko bizaba ari ibihe bidasanzwe kuko nzaba ndi gutaramira abakunzi banjye
mu gitaramo cyihariye niteguriye.”
Safi
Madiba wamamaye mu ndirimbo zirimo “Fame” avuga ko ariwe muhanzi wenyine
uzaririmba muri iki gitaramo. Ati “Navuga ko ari igitaramo cyo kwipima. Nsanzwe
mfite imbaraga zo gukora ibitaramo nk’ibi ndabimenyereye, niyo mpamvu ntigeze
niyambaza undi muhanzi.”
Safi
avuga ko nyuma y’iki gitaramo, ari gutegura uruhererekane rw’ibitaramo ashaka
kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, i Burayi, mu Rwanda n’ahandi.
Kuri
we, asanga igihe kigeze kugirango amenyekanisha iyi album binyuze muri ibi
bitaramo azakorera ahantu hatandukanye.
Album
ye iriho indirimbo na "Got it" yakoranye na Meddy, 'Kinwe kimwe', 'Good
Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember me', 'I wont lie
to you', 'I love you', 'Kontwari', 'Hold me' na Niyo D, 'Igifungo', 'In a
Million' na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' na Rayvanny,
'Ntimunywa' na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' na Dj Miller.
Asobanura
iyi album nk’idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya
mbere iranga urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Safi
anavuga ko muri ibi bitaramo atekereza kuzaha umwanya abahanzi bakizamuka mu
rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu.
Ati “Kugira ngo ngere hano hari abamfashije, rero guha umwanya abahanzi batanga icyizere ni byiza, ntekereza ko hari abo tuzakorana mu gihe kiri imbere.”
Safi
Madiba yatangaje ko ku wa 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye mu Mujyi wa
Vancouver muri Canada
Safi
avuga ko muri iki gitaramo cye azamurikiramo album yise “Back to Life”
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “DAY TO DAY” BY SAFI MADIBA
TANGA IGITECYEREZO