Umuraperi w’umunyamerika Kendrick Lamar Duckworth [Kendrick Lamar] agiye gutaramira i Kigali mu gikorwa cyo gutangiza umushinga w’imyaka 5 wiswe “Move Afrika’” wateguwe na Global Citizen ifatanyije na pgLANG kizaba ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 muri BK Arena.
Iki gikorwa cyiswe ‘Move Afrika’ kizagera mu bihugu bitandukanye giherekejwe n’abaririmbyi bakomeye. Binyuze mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), u Rwanda ruzakomeza kwakira iki gikorwa 'Move Afrika: Rwanda' mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Ni
umwe mu baperi beza Amerika afite! Yegukanye ibikombe bikomeye mu muziki birimo
Grammy Awards, yamamara mu ndirimbo zirimo “Humble”, “Swimming Pools (Drank)”, “Loyalty”
yakoranye na Rihanna n’izindi.
Iki gitaramo cyateguwe mu murongo wo gukangurira abantu kunga ubumwe, kurengera ibidukikije, ubuzima bwiza kuri bose n’amahirwe y’ishomari mu bukungu.
Kwinjira muri iki gitaramo cya Kendrick Lamar ni ukwishyura ibihumbi 100 Frw mu myanya yiswe "Platinum", mu myanya yiswe "Silver" ni ukwishyura ibihumbi 50 Frw n'aho mu myanya yiswe "Gold" ni ukwishyura ibihumbi 85 Frw.
Kendrick utegerejwe i Kigali afatwa nk’umuhanzi wicisha bugufi udakunda kugaragaza cyane ubuzima bwe bwo hanze y’umuziki.
Ubwo yatangiraga umuziki, Kendrick yari akiri umwana muto ndetse ngo ubwo yari afite imyaka 8 yagize amahirwe yo kubona amaso ku maso abaraperi yafanaga Tupac na Dr. Dre bari gufata amashusho y’indirimbo ‘California Love’, ku myaka 13 nibwo yafashe izina ry’ubuhanzi K-Dot.
Yatangiye kumenyekana cyane muri 2010 ubwo yasohoraga indirimbo Overly Dedicated. Muri 2011 yahise asohora alubumu yise Section.80, muri icyo gihe yari atangiye kwigarurira abafana batari bacye ndetse yari amaze no gukorana na bamwe mu baraperi bazwi nka Snoop Dogg, The Game n’abandi.
Muri 2012 nibwo Kendrick Lamar yaretse kuba umuhanzi wigenga asinya muri Label yitwa Interscope Records. Alubumu ya mbere yasohoye akigerayo, Good Kids, M.A.A.D City yahise imuzamura cyane kuko yaje ku mwanya wa 2 kuri Billboard 200 muri Amerika, niyo yariho n’indirimbo yamenyekanye cyane ‘Bitch, Don’t Kill My Vibe’.
Global Citizen Live yateguye iki gitaramo cya Kendrick Lama i Kigali, isanzwe itegura ibitaramo nk’ibi Mpuzamahanga bitumirwamo abahanzi bakomeye ku Isi. Muri Nzeri 2022, umunyamuziki Burna Boy yaririmbye muri “Global Citizen Live” mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe Burna Boy wo muri Nigeria yisunze indirimbo ze zirimo “Anybody” atanga ibyishimo ku bihumbi by’abantu.
Ibi bitaramo bitegurwa mu rwego rw’ubukangurambaga ku bihugu bikize hagamije kubashishikariza gukusanya amadorali Miliyari 100 mu kurengera ibidukijije ku Isi.
Hanagamijwe kandi gukusanya nibura amadorali Miliyari 6 zo kugoboka abafite ikibazo cy’inzara no gutuma inkingo za Covid-19 zigera ku bazikeneye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Ubu bukangurambaga bwanagejejwe mu nama ku ihindagurika ry'ikirere izwi nka COP26 yabereye Mujyi wa Glasgow muri Scotland (Écosse) mu Ukwakira 2021.
Iyi nama yahuje intumwa zirenga 200 zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bigira hamwe uko bazagabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030 nk'uburyo bwo kurinda uyu mugabane w’Isi.
Boris Johnson wabaye Minisitiri w’u Bwongereza, ubwo yari muri iyi nama y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yavuze ko igihe kigeze kugirango ibihugu bibwizanye ukuri kuri iki kibazo.
Global Citizen Live kandi yanagejeje ubukangurambaga bwayo mu nama ya G20, itsinda ry’ibihugu 19 hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Abahanzi n’abandi bavuga rikumvikana bifashishwa muri iyi gahunda ya “Global Citizen Live” mu bitaramo ari nako bakangurira rubanda kurengera ibidukikije.
Kendrick Lama wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Swimming Pools’, ‘Poetic Justice’, ‘Backseat Freestyle’ azagera i Kigali bigizwemo uruhare na BK Arena.
Bigaragara ko ibikorwa bya “Global Citizen Live” byatangiye ku wa 23 Nzeri 2008, kandi bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 607.
Kendrick
Lamar azakorera igitaramo i Kigali, ku wa 6 Ukuboza 2023 muri BK Arena
Kendrick Lamar utegerejwe i Kigali yavutse ku wa 17 Kamena 1987. Ni umwe mu baraperi beza Amerika ifite, wagize uruhare mu iyaguka ry’injyana ya Hip Hop.
Kendrick Lamar abitse mu kabati ke Grammy Awards 17. Yahatanye muri ibi bihembo inshuro 47
Kendrick Lamar ari ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abaraperi b’ibihe byose ku Isi
Binyuze muri Global Citizen Live Kendrick, mu 2017 Jay-z na Beyonce babashije gutaramira muri Afurika y’Epfo mu kwibuka Nelson Mandela
TANGA IGITECYEREZO