RFL
Kigali

Rwamagana: RIB yataye muri yombi umugore ukekwaho gutwika umwana akoresheje amazi ashyushye

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:3/11/2023 11:22
0


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugore ukekwaho gutwika umwana yakoreshaga akoresheje amazi ashyushye.



Umwana ufite ufite imyaka 16 y'amavuko arashinja umugore wamukoreshaga akazi ko mu rugo kumutwika amuziza urufunguzo rw'urugi rw'igipangu. Uwo mwana akaba arwariye ku bitaro bya Masaka mu karere ka Kicikiro yagejejwemo kuwa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023.

Uwo mwana yabwiye InyaRwanda.com ko yatwitswe n'umugore wamukoreshaga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Mugogo mu kagari ka Nyarukombe, mu  Murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana.

Avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2023, umugabo n'umugore we bamukoreshaga batashye basanga yasinziriye ndetse bikingurira igipangu nk'uko bari basanzwe babigenza ariko bamaze kugera mu gipangu umugore yaramukanguye ndetse atangira kumubaza urufunguzo rw'urugi rw'igipangu nawe yagiraga.

Uwo mwana yakomeje avuga ko mu gihe yari yunamye ashaka urwo rufunguzo, uwo mugore ukekwaho kumutwika ngo yahise akubita urugi rw'aho yararanga ndetse amusukaho amazi ashyushye yari yasize ku mbabura.

Avuga ko yahise avuza induru maze uwo mugore ahita asubira mu nzu araramo. Umwana avuga ko yakomeje gutaka kuva saa yine z'ijoro kugeza saa sita z'ijoro bigatuma umugabo w'uwo mugore abyuka amujyana ku ivuriro.

Uwo mwana kandi avuga ko agejejwe ku ivuriro bamuhaye ubutabazi ariko bavuga ko agomba guhabwa igitanda cyangwa akoherezwa ku bitaro bikuru, ariko umugabo wamukoreshaga akavuga ko bazamugarura bucyeye kugira ngo ahabwe urupapuro rumwohereza ku bitaro bikuru (Transfer). 

Umwana bamujyanye mu rugo ntibongera kumusubiza ku bitaro ndetse ngo bucyeye kuwa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo, umugabo n'umugore babyutse bigira mu kazi ku buryo ntacyo bamufashije kugira ngo avurwe cyangwa bamwiteho nk'umurwayi kuko muri urwo rugo nta wundi muntu urubamo uretse umugabo n'umugore ushinjwa gutwika uwo mwana akoresheje amazi ashyushye.

Uwo mwana yavuze ko kugira ngo hamenyekane ibyo yakorewe ariko umugabo n'uwo mugore ukekwaho kumutwika bamwirukanye mu rugo rwabo, ubwo yasohokaga ananirwa kugenda yicara ku irembo ryabo kugeza ubwo abaturage babimenyesheje ubuyobozi bumujyana ku bitaro bya Masaka ari naho arwariye kugeza uyu munsi.

Umubyeyi w'uwo mwana avuga ko uburyo yatwitswemo bubabaje kuko yahiye bikomeye ku kibuno, mu ntege no ku kaguru ndetse akaba atabasha kwicara.

Yagize ati: "Umuyobozi w'Umudugudu ni we wambwiye ko umwana wanjye bamujyanye kwa muganga, ndaza nsanga baramutwitse ndetse ikibabaje ni uko batamuvuje ahubwo bamushyize mu nzu aboreramo."

Yakomeje asaba ko umwana we arenganurwa agahabwa ubutabera ndetse umwana agafashwa kubona ubuvuzi akeneye. Agira ati: "Ndasaba ko umwana arenganurwa kuko yababajwe cyane ndetse no kumuvuza bikaba bigoye kuko nta bushobozi dufite bwo kumuvuza".

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, aganira na InyaRwanda.com yavuze ko umugore ukekwaho gutwika wo mwana yatawe muri yombi. Ati: "Tumaze kumenya amakuru, twarabikurikiranye, uwo mudamu wamukoreshaga yarafashwe arimo gukurikiranwa na RIB".

Gitifu Muhamya yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe. Ati: "Iyo umuntu ahuye n'ikibazo agatangira amakuru ku gihe, ikibazo cye kirakurikiranwa. Iyo atabyikoreye, dusaba ko uwabibonye aba agomba gutanga amakuru kuko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we nk'uko duhora tubikangurira abaturage".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND