Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Suleiman Sani, yakiriye kandi agirana ibiganiro n’abanyarwenya bo mu gihugu cye baherutse gutaramira i Kigali bagatanga ibyishimo mu gitaramo “Diaspora Upcoming Comedy Show” cyateguwe n’umunyarwenya Japhet Mazimpaka.
Ku wa 29 Ukwakira 2023,
ni bwo aba banyarwenya bakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere bari bataramiye i
Kigali, kandi bahuriye ku rubyiniro n’abanyarwenya bo mu Rwanda, muri Uganda no
muri Kenya.
Bakiriwe n'Ambasaderi Suleiman Sani, ku wa 1 Ugushyingo 2023. Yakiriye Doctall Kingsley
wamamaye kuri Tik Tok na Phronesis mbere y’uko basubira muri Nigeria. Yakiriye
kandi Japhet Mazimpaka wateguye iki gitaramo.
Japhet yabwiye
InyaRwanda ko Ambasaderi yakiriye aba banyarwenya mu rwego rwo
kubakira no kuba ikaze mu Rwanda.
Yavuze ati “Yatwakiriye
nk’abanyarwenya kubera ko by’umwihariko bari abanyarwenya b’iwabo kandi
bakomeye. Ikindi yakunze ko harimo kubaho uko gukorana hagati yacu, abo mu
Rwanda no muri Nigeria,”
Doctall Kingsley
wakiriwe na Ambasaderi Sani, ni umwe mu banyarwenya bagezweho Nigeria ifite
muri iki gihe. Hamwe n'imbuga nkoranyambaga na internet, uyu musore yabaye
ikimenyabose, benshi bisunze 'Smart phone' zabo ntibakura ijisho ku bihangano
bye ashyira hanze buri gihe.
Amajwi akoresha
aherekeza ubutumwa aba ashaka gutanga, uburyo inshuti ze zimwunganira, ni bimwe
mu bituma akomera mu ruganda rwa ‘Comedy’ muri iki gihe.
Mu byumweru bitanu bishize, Chris Brown wagize igikundiro cyihariye muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko anyurwa
n’ibihangano by’uyu musore ugiye gutaramira i Kigali.
Chris Brown akurikirwa
n’abantu barenga Miliyoni 144 kuri Instagram. Icyo gihe Doctall Kingsley yafashe
ubutumwa bw’uyu munyamuziki, maze agaragaza ko yanyuzwe no kuba yashyigikiye
impano ye, yiyemeza gukomeza kuyagura.
Phronesis watumiwe muri
iki gitaramo ni umunyarwenya umaze imyaka myinshi yigaragaza mu bitaramo aho
akora ari wenyine ibizwi nka ‘Stand up Comedy’.
Nibura buri mwaka akora
ibitaramo bibiri byagutse, aherutse gutaramira mu Mujyi wa Lagos ndetse na
Abuja, akorana n’abanyarwenya barimo Kenny Blaq uzwi cyane muri ‘stand up
comedy shows’.
Japhet aherutse kubwira
InyaRwanda ko yamutumiye ashingiye ku kuntu ‘ahozaho mu rugendo rwe rwo gutera
urwenya n’ubuhanga agaragaza’. Ati “Mbese abantu bazamwibonera mu gitaramo cye
cya mbere i Kigali.”
Igitaramo cya Japhet cyanyuzemo
abanyarwenya barimo Babu Joe, MCA Tracy wo muri Kenya, Michael Sengazi,
Josh2funny wo muri Nigeria, Sundiata wo muri Uganda n’abandi.
Ambasaderi wa Nigeria
mu Rwanda, Suleiman Sani, yakiriye kandi agirana ibiganiro n’abanyarwenya
bo muri Nigeria baherutse gutaramira i Kigali
Ambasaderi Suleiman yashimye ubufatanye hagati y’abanyarwenya bo mu Rwanda no muri Nigeria
Uhereye ibumoso: Japhet Mazimpaka uherutse gutegura igitaramo, Doctall Kingsley, Phronesis, ndetse n’umujyanama wa Kingsley
Japhet Mazimpaka
[Ubanza ibumoso] avuga ko aba banyarwenya bashimye Ambasaderi Sani ku bwo
kubakira no kugirana n’abo ibiganiro
TANGA IGITECYEREZO