RFL
Kigali

Ntabwo ari Messi bavuka hamwe! Papa Francis yatangaje umukinnyi akunda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/11/2023 8:27
0


Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, yatangaje umukinnyi w'umupira w'amaguru akunda utari Lionel Messi cyangwa Diego Armando Maradona baturuka hamwe.



Papa Francis yavukiye muri Argentine, yabaye umukunzi w'umupira w'amaguru ubuzima bwe bwose kuva avutse kugeza ubu ndetse afite n'ikipe iwabo akunda gufasha yitwa San Lorenzo.

Iyo abajijwe ku bintu bijyanye n'umupira w'amaguru, wumva ko abifiteho ubumenyi buri hejuru ndetse yewe n'abakinnyi bakomeye bajya bajya kumusura i Vatican.

Mu biganiro bye iyo aganira umupira w'amaguru, mu bakinnyi babayeho bakomeye ku giti cye akunda kuvuga Diego Armando Maradona, Lionel Messi baturuka mu gihugu kimwe cya Argentine na Cristiano Ronaldo ndetse na Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé.

Muri abo bose bakunda kuza mu biganiro bye, ku munsi w'ejo ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yabajijwe ku mukinnyi umwe abona wabayeho ukomeye mu mateka y'umupira w'amaguru akunda, maze yirengagiza abo baturuka hamwe avuga Umunya-Brazil witabye Imana.

Yagize ati: "Kuri njye umukinnyi wanjye ukomeye hagati yabo uko ari batatu ni Pele. Ni umuntu wari ufite umutima mwiza, twigeze kuganira rimwe, musanze mu ndege ubwo nari i Buenos Aires".  

"Twaravuganye. Yari umugabo ufite ubumuntu bwinshi. Maradona nawe yari umwe mu bakomeye nk'umukinnyi ariko yananiwe kuba umuntu. Yarangiye nabi kandi igisekeje abakinnyi benshi barangira nabi. Messi nawe ni umukinnyi mwiza, uko ari batatu ni beza ariko Pelé arabarenze".

Nibyo koko Pelé yagiraga umutima mwiza ndetse ku babanye nawe bavuga ko ariwe mukinnyi wabayeho mu mateka y'umupira w'amaguru ugira umutima mwiza kurusha abandi. 

Nubwo Papa Francis muri iki kiganiro cye atashyizemo Cristiano Ronaldo ariko asanzwe amufata nk'umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho b'umupira w'amaguru bigendanye n'ibindi biganiro yakoze.


Papa Francis avuga ko Maradona yari akomeye ariko akaba ataragiraga ubumuntu 


Papa avuga ko umukinnyi wabayeho ukomeye akunda ari Pele


Pelé witabye Imana, Papa Francis avuga ko yagiraga ubumuntu akaba ariyo mpamvu ariwe afata nk'igihanganjye


Papa Francis yatangaje ko na Lionel Messi ari mu bakinnyi babayeho bakomeye ariko ntabwo ariwe ubahiga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND