RFL
Kigali

Kimenyi Yves na Muyango bagiye gukora ubukwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/11/2023 7:19
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" ndetse na AS Kigali, Kimenyi Yves, uheruka kugira ikibazo cy'imvune ikomeye, agiye gukora ubukwe.



Kimenyi Yves usanzwe ubana na Uwase Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019, kuwa Kane tariki 02 Ugushyingo ni bwo bashyize hanze integuza y'ubukwe bwabo nyuma yuko byari bimaze iminsi bivugwa ko babufite ariko bo ntacyo babitangazaho.

Nk'uko bigaragara kuri iyi nteguza, bazabukora mu mwaka utaha wa 2024, taliki 06 Mutarama. Taliki 28 Gashyantare 2021 ni bwo Kimenyi yari yambitse impeta y’urukundo Muyango amusaba ko yazamubera umugore.

Byaje kurangira aba bombi babanye ndetse kugeza ubu bamaze no kwibaruka imfura yabo y'umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Kimenyi Yves agiye gukora ubukwe nyuma y'ikibazo gikomeye cy'imvune aheruka guhura nacyo ubwo ikipe ye ya AS Kigali yakinaga na Musanze FC ku mukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona y'icyiciro cyambere mu Rwanda.

Muri uyu mukino AS Kigali yatsinzwemo igitego 1-0, uyu munyezamu yari asohotse agiye gukiza izamu ahura Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor amushinga amenya y'inkweto amuvuna amagufa abiri y’umurundi ariko nawe birangira ahawe ikarita y'umutuku.

Kimenyi Yves yahise ajyanwa kwa muganga i Musanze ahabwa ubufasha bw'ibanze, nyuma azanwa i Kigali ndetse yamaze kubagwa. Binateganyijwe ko azamara amezi 6 adakandagira mu kibuga.


Integuza y'ubukwe bwa Muyango na Kimenyi 


Kimenyi Yves na Muyango basanzwe babana, bazakora ubukwe mu kwezi kwa mbere ku mwaka utaha 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND