Kigali

Banze gusuzugurwa: Ibyamamarekazi nyarwanda 5 bidashishikajwe no gushaka abagabo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/11/2023 6:31
4


Mu gihe abakobwa benshi babyirukana inzozi zo gukunda no gukundwa ndetse igihe cyazagera bagashaka abagabo, bakabyara bakubaka ingo nziza, mu Rwanda hakomeje kugaragara abanyarwandakazi biganjemo ibyamamare bahamya ko badashishikajwe no gushaka abagabo, bitewe n’impamvu zitandukanye.



Uko iterambere rirushaho kwiyongera ku Isi, ni nako hagenda haduka imico inyuranye mu rubyiruko, akenshi usanga itanavugwaho rumwe. Mu minsi ishize, hadutse imvugo ya ‘Nta gikwe,’ igumura benshi mu rubyiruko bari bafite gahunda yo gushinga ingo. 

Gusa n’ubwo bisa nk’ibyatangiye ari imikino, ndetse ugasanga iyi mvugo yiganje cyane mu basore, yaje no kwaduka mu nkumi cyane cyane izimaze kwigwizaho ubutunzi buhagije ndetse n’izikeneye kubaho zigenga.

Impamvu nyamukuru aba bakobwa b’ibyamamarekazi bakunze gutanga, ni uko umugabo atari ingenzi cyane, bisobanuye ko abonetse nta kibazo ariko na none atabonetse nta cyakwangirika. Muri abo harimo aba bakurikira:

1.     Miss Mutesi Jolly


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, akunze kwiyama abamushyiraho igitutu cyo gushaka, ndetse mu mvugo ze akumvikanisha ko umugabo atari cyo kintu cy’ibanze muri ubu buzima. 

No mu minsi ishize, yasubiyemo aya magambo nyuma y’uko akomeje gushyirwa na benshi ku rutonde rw’abatinze gushaka, aho yashishikarije abakobwa kubanza kwiyubaka bagakora, bagatera imbere bakihesha agaciro, ibindi bikazaba biza nyuma.


Ibi bitekerezo by’uko atazashaka umugabo, byakwirakwiye cyane nyuma y’aho yise bamwe mu bagabo ‘inyana z’imbwa' (ariko yavugaga abatera umugongo inshingano z'urugo), maze bakamwataka bamubwira ko nta mugabo azabona kuko yabatutse.  

2.     Kate Bashabe


Umunyamideli akaba n’umushabitsi, Kate Bashabe ni umwe mu byamamarekazi bitunze agatubutse mu Rwanda. Uyu mukobwa w’imyaka 33 y’amavuko, umwaka ushize mu kiganiro yagiranye na Yago Tv Show, yavuze ko yahisemo kubanza kwigenga agashaka amafaranga ye, kuko adakeneye umugabo bazabana akamusuzugura ndetse akamufata nabi. 

Kate yagiye ashyirwaho igitutu cyinshi cyo gushaka umugabo, ariko agasubiza ko kubera kumuvuga cyane bamwiciye isoko, abasabira kwishyira hamwe bakamushakira umugabo.


Kate Bashabe yongeyeho ko kuri ubu ashobora kwiyitaho ntawe yishingikirijeho, avuga ko bibaye ngombwa ko abyara n’abana yabarera wenyine ku giti cye. Icyo gihe yavuze ko kimwe mu byamutindije gushaka, harimo n’abana arera yagombaga kubanza kwitaho.

3.     Innocente Bizimana


Uyu mukobwa wamenyekanye nka Innocente muri filime y’uruhererekane yatangiye itegurwa na Zaba ndetse na Linda, ‘Depression,’ yatangaje ko nta mugabo azashaka abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Iyi nkuru ntiyakiriwe neza n’abakunzi b’uyu mukinnyi wa filime, ndetse benshi bamubwiye amagambo mabi yuje ibitutsi.

Nyuma y’igihe gito atangaje ibi, Innocente yabwiye abantu ko nta n’umwe ushobora guhindura icyemezo cye ari nayo mpamvu badakwiye gukomeza kubyibazaho. 

Icyo gihe, yatangaje ko ashobora kuzabyara umwana, ‘ariko umugabo we sinumva ko ari ngombwa muri iki gihe.’ Yasobanuye ko Imana imuhitishijemo gushaka umugabo no kutamushaka yahitamo kumureka, kereka gusa yo ubwayo ibonye ko ari kwibeshya ikamumuha.

Ati: “Abavuze ko nibeshye ntabwo bankanga kuko si Imana. Imana yo niyo ubwayo izabibona ko nibeshye ikangenera, igihe bitaraba rero ntabwo nibeshya.”


Aherutse kubwira Chita Magic ko impamvu nyamukuru yamuteye gufata uyu mwanzuro kare, nta bikomere runaka afite kuko atigeze ashaka cyangwa ngo abyare, ahubwo ko kuva ari muto mu mutwe we yiyumva nk’umugabo kandi yanga umuntu umumenyera. Ikindi, ngo ni ubwoba aterwa n’ingo ziri hanze aha zihora mu makimbirane adashira.

4.     Yolo The Queen


Akariza Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen, umunyarwandakazi w’ikimero kirangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bakobwa beruye bakavuga ko batazigera bashaka abagabo.

Uyu mukobwa watangiye kuvugwa cyane muri 2020 bitewe n’imiterere idasanzwe y’umubiri we, umwaka ushize ni bwo yatangaje ko nta mugabo azashaka ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram.

Umwe mu bamukurikira yaramubajije ati: “Ese wemeranya n’abafata gushaka umugabo nk’intego za buri mukobwa?”

Niko kumusubiza ati: “Byagorana gusubiza iki kibazo kuko ntawe nzashaka.”

Mbere yo gutangaza ibi, Yolo yari aherutse kuvuga ko akiri isugi. Uyu mukobwa yagiye arangaza ibyamamare bitandukanye ku isi, birimo Drake, Harmonize n’abandi.

5.     Miss Uwase Vanessa


Uwase Raissa Vanessa, umwe mu bakobwa bamamaye cyane kubera irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, nawe aherutse gutangaza ko nta mugabo yifuza, kereka Imana nimumuzanira ku ngufu.

Iyi nkuru yatangaje benshi mu minsi ishize, yatangajwe n’uyu mukobwa ubwe, ubwo yasubizaga ibibazo by’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Umwe mu bamukurikira yaramubajije niba afite umukunzi, maze aramusubiza ati: “Nta mukunzi mfite nta n’uwo nshaka. Nishimiye uku meze.”

Ashimangira ko nta na gahunda yo kurushinga afite, Miss Vanessa yaranditse ati: “Kereka Imana ninzanira umugabo ku ngufu.”


Muri 2021 yigeze gutangaza ko ari mu rukundo n’umusore yirinze gutangaza imyirondo ye, nyuma y’uko atandukanye na Putin Kabalu. 

Miss Vanessa, yamamaye cyane mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, ubwo yabaga igisonga cya mbere akurikiye uwegukanye ikamba ry’uwo mwaka, Kundwa Doriane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gashikazi gashumba1 year ago
    None se gushaka Umugabo Ni ugusuzugurwa??
  • John1 year ago
    Bose bafite icyo bahuriyeho icyitarusange .... abagabo bahuye calculator ntiyababara..... bari emotionnal disabled.... ese buriya umugabo nawe ushaka urugo rwiza, akabyara akarera nkuko umuco nyarwanda ubisaba / ndetse anasenga yabashaka ? amateka/history n'ikintu gikobeye bashiki bacu naho amafaranga n'ibishakwa/ n'amahera nkuko abarundi babivuga
  • Xtra 1 year ago
    Abo ni ibiremba bararwaye inyama yabo ikunda ifite ikibazo
  • Erineste kazopara 1 year ago
    Konumva bikomeje kugorana ubuse nzashaka nde harubwo mperutse kubwirako mukunda arabwirango urukundomukunda nzarukunde mama wabyaye kand ntawejyira ahaa nahimana kbx



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND